× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kureka ibibi ntiwubake ibyiza byose ni kimwe: Inyigisho ihebuje ya Apôtre Mignonne

Category: Ministry  »  26 February »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kureka ibibi ntiwubake ibyiza byose ni kimwe: Inyigisho ihebuje ya Apôtre Mignonne

Mu materaniro yo mu rusengero rwa Noble Family Church, Umushumba Mukuru waryo, Apôtre Mignonne Alice Kabera, yatanze inyigisho yageze bose ku mutima yo gusenya ikibi ukubaka icyiza.

Yifuje ko buri wese afatanya na we gushimira Imana mbere na mbere, bakavugira hamwe bati: “Turagushimiye ko utubohoye ngo tugukorere.”

Mu magambo ye yakomeje agaragaza amayeri ya Satani agira ati: “Benedata, hari ikintu Satani ajya abeshya abantu, iyo basenya ibicaniro bya karande, bibagirwa kubaka iby’Imana.” Iyi ni inyigisho ifite imbaraga, idushishikariza kwisenyuraho ibibi ariko tunaharanira kwiyubakira ibyiza by’Imana.

Apôtre Mignonne yifashishije inkuru ya Gideyoni, aho yagaragaje ko iyo Imana iduhamagaye, hari ibitugoye tugomba gutsinda. Yagize ati: “Gusenya ikibi ntiwubake icyiza, byose ni kimwe. Biba bisaba ko wongera kubaka.”

Yagaragaje ko Gideyoni yari amerewe nabi, atazi ko ari igicaniro kiva kwa Benjamini, kandi cyatoranyijwe n’Imana. Abamidiyani bari bamuhagurukiye, maze yisanga ari gusekurira mu muvure aho yari agowe no kubona inzira.

Mu nyigisho ye, Apôtre Mignonne yagarutse ku kuba buri wese afite ‘karande’ ashobora kuba yarasigiwe n’abamubanjirije, ariko ko igisubizo atari ukurebera ngo abure igisubizo, ahubwo agomba kwivana aho hantu hashaje.

Yagize ati: “Ese wowe karande yatumye usekurira hehe? Ibikurega by’iwanyu bibateza gukenyuka, uri kubisekurira hehe?” Ibi yabivuze agaragaza ko hari ibitugoye twarazwe, ariko ko dufite inshingano yo gutera intambwe nshya.

Yakomeje avuga ko iyo Marayika aje, ataza aje guhumiriza, ahubwo aza aje gukiza. “Marayika iyo aje ajya munsi y’igiti cyaguteye agahinda, cy’indwara, akakirandura.”

Yagaragaje ko Imana itajya ireka abayikunda, ahubwo ibahindurira amateka, ikabakura aho bari batinze kugira ngo babe abantu bashya.

Mu gusoza inyigisho ye, Apôtre Mignonne yasabye buri wese kwimenya, agasuzuma ibicaniro byo mu miryango yabo, maze agasenga kugira ngo abisenye ariko anasabe Imana kumufasha kubaka ibyiza.

Yagize ati: “Gideyoni yagiye ku gicaniro cy’iwabo kwa Yowasi, agisenya nijoro, agisenya abagiteje baryamye, bigeze mu gitondo basanga cyasenyutse.

Bibajije uwo ari we, banzura ko ari Gideyoni. Nawe reka abantu bamenye ko wakijijwe, wavuye mu byaha. Ikure ku kibi, ku gukenyuka, no ku bibi byose by’iwanyu. Usigazeho ibyiza, wikureho ibibi.”

Aya magambo ye yuzuye imbaraga n’ubuhanuzi ni umusemburo wo gutekereza kuri twe ubwacu, tugasaba Imana ngo idufashe kwisenyaho ibidutera gukora nabi, kandi itwongeremo imbaraga zo kwiyubakira umurage mwiza mu Mana

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.