× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kumurika Album ya 5: Ibintu bitanu byicaza Bosco Nshuti ku ntebe y’abahanzi bakuru

Category: Crusades  »  3 hours ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kumurika Album ya 5: Ibintu bitanu byicaza Bosco Nshuti ku ntebe y'abahanzi bakuru

Umuramyi Bosco Nshuti, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, agiye gukora igitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ye ya 5.

Iki gitaramo kizabera muri Kigali Serena Hotel tariki 19 Nyakanga 2026. Kuba umuhanzi afite abakunzi benshi ntibishimangira ko ari "umuhanzi mukuru" (Gospel Legend). Kuri Bosco Nshuti, dore ibintu 5 bishimangira ko amaze kuba umuhanzi mukuru (gospel legend).

1. Kumurika Album ya 5 mu muziki si ibya buri wese:

Gukora indirimbo imwe cyangwa ebyiri zigakundwa birashoboka. Ariko kumurika Album ya 5 ni ikimenyetso cy’umukozi mwiza ku murimo. Nyuma yo kumurika album zakunzwe nka Ibyo Ntunze, Umutima, na Ndahiriwe, iyi album nshya ije kwerekana ko uyu muramyi afite ibihangano byinshi bishobora guhembura imitima.

2. Indirimbo zuje ubuhanga Zifite ubutumwa bwomora imitima bugahembura ubugingo:

Indirimbo za Bosco Nshuti nka "Yanyuzeho", "Ni muri Yesu", cyangwa "Mwuka Wera" ntizishingiye ku marangamutima gusa. Ni indirimbo zumvikanamo amagambo akomeye yibanda ku musaraba, ku buntu bw’Imana, n’agakiza. Ibi bituma indirimbo ze zitandukana n’iz’abandi zikundwa mu gihe gito zikazimira.

3. Kwaguka mu Karere no ku Rwego Mpuzamahanga
:

Bosco Nshuti ntabwo azwi mu Rwanda gusa. Mu minsi ishize, yakoze ingendo z’ivugabutumwa ku mugabane w’Uburayi (mu bihugu nka Sweden, Germany, Finland, na Denmark) ndetse na magingo aya akaba ari ho ari kubarizwa.

Mu bitaramo yakoreye mu bihugu bitandukanye byagaragaye ko abantu bo muri biriya bihugu bafashe indirimbo ze mu mutwe. Ibi bikomeza kwerekana ko izina rye ryamaze kwambuka umupaka.

4. Guhora Ku Isonga (Consistency)

Bosco Nshuti ni umwe mu baramyi bamaze kwitabira ibitaramo bikomeye. Ni umwe mu baramyi bategura igitaramo ngarukamwaka cya ’Unconditional Love Live Concert’ kirangwa n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru aho ku nshuro ebyiri inyubako ya Camp Kigali yakira abageze ku bihumbi bitanu yagiye yuzura.

Kuva yatangira umuziki mu buryo bw’umwuga muri 2015, Bosco Nshuti ni umuramyi uhora ku isonga dore ko yaranzwe no gukundwa mu buryo buhoraho.

Buri mwaka azwiho gusohora indirimbo nshya, kandi ahora ari umuyobozi mwiza w’indirimbo (Worship Leader) mu materaniro n’ibitaramo bitandukanye, bityo agahorana ubutumire mu matorero menshi ndetse no mu bitaramo bikomeye

5. Kuba Icyitegererezo ku Bahanzi bato

Abahanzi bakuru barangwa no gufasha Impano nshya.

Bosco Nshuti azwiho kuba umuhanzi ufasha abakiri bashya dore ko yakoranye indirimbo n’abahanzi batandukanye barimo Noel Mutagoma, Emeline Penzi. Yabashije gukorana indirimbo n’amazina azwi nka Aime Uwimana, Tumaini Byinshi n’abandi.

Amatike akomeje kugurwa

* Ibiciro by’Amatike:
* 10,000 RWF (Ahasanzwe / Regular)
20,000 RWF (VIP)

Inkwakuzi zamaze kugura amatike
Uburyo bwo Kugura Amatike:

1. Sura urubuga rwa [Ibitaramo]

(https://www.ibitaramo.com/) cyangwa urubuga rwe rwa Bosco Nshuti.
2.gura itike kuri sites zashyizweho zirimo Zion Tample,Jado Sinza Coffee,City light four square church n’ahandi..

Imyanya muri Kigali Serena Hotel ni mbarwa kandi ibitaramo bya Bosco Nshuti bikunze gushira (Sold out) vuba cyane. Ntutegereze ku munsi wa nyuma, gura itike yawe uyu munsi!

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.