× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

ADEPR Segem mu gitaramo gihebuje yatumiyemo icyamamare Geraldine Muhindo na Goshen choir

Category: Crusades  »  September 2023 »  KEFA Jacques

ADEPR Segem mu gitaramo gihebuje yatumiyemo icyamamare Geraldine Muhindo na Goshen choir

ADEPR Segem imaze kumenyekana mu gukora ibiterane byinshi, nk’uko umushumba mukuru wa ADEPR yabyivugiye ati; “Twe tugira ibitaramo byinshi, abakristu bacu bakunda gutarama niyo mpamvu duhora tubaha ibitaramo.”

Ni muri urwo rwego ADEPR Segem yateguriye abakristu iki giterane kizahembura benshi nk’uko Pastor David uhayobora yabiduganirije. Ati “Turi kubaka Segem, turi kubaka urusengero runini cyane.

Rero muri iyi minsi narwo ruri mu ntego zacu. Ariko twubaka imitima mbere yo kugira ngo wubake ibigaragara, iyo imitima yabaye mizima n’ibindi byose ushobora kubyubaka bigashoboka, niwo murongo tuba turimo.”

ADEPR Segem ni rumwe mu nsengero za ADEPR zimaze igihe Kinini muri Kigali. Ariko ni urusengero rukaba rutari runini ugereranije n’izindi. Ni muri urwo rwego bagize igitekerezo cyo kubaka urusengero.

Kugeza ubu bafite n’indi gahunda yitwa "Ijoro ry’impinduka" iba buri wa Gatanu, muri iyo gahunda nk’uko Pastor David uhasengera yabivuze, haba hajemo abantu benshi atari aba ADEPR Segem gusa ahubwo n’abo mu ntara baraza.

Geraldine Muhindo araririmba muri iki giterane

Ariko nanone haza abahoze basengera Segem noneho bitewe n’ibyo Imana yabakoreye bakagaruka ndetse n’amasengesho bagira menshi bityo rero akaba ari imwe mu mpamvu zituma bahorana ibitaramo kuko nk’uko twabivuze abakristu baho bakunda gutarama ni nayo mpamvu bahorana ibitaramo.

Iki giterane kizahuriza hamwe abakozi b’Imana benshi barimo Ev. Shemu Muhoza, Ev. Hakizimana Jean Claude, Pastor Rudasingwa Jean Claude akaba ari nawe uzaba umubwiriza w’uwo munsi ndetse hakaza n’umwanya wo kuramya Imana no kuyihimbaza ariho hazaririmba Goshen choir n’umuramyi Geraldine Muhindo guturuka muri Canada waherukaga mu Rwanda kera.

Pastor David yararikiye abantu bose kwitabira avuga ko abazaza batazasubirayo nk’uko baje. Yagize ati; "Kuboneka ni byiza kuko abazaza si ko bazataha kuko turabizi neza Imana izakoreramo imirimo, tubahaye ikaze abantu bose.”

Iki giterane kiraba kuri uyu Gatandatu tariki 09 Nzeri 2023 guhera saa munani zuzuye kuri ADEPR Segem Rwampala.

Iki giterane kiraba kuri uyu wa Gatandatu

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.