× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abarenga 50 bakiriye agakiza! Evangelical Campaign ya CEP UR Huye isize amateka akomeye-PHOTOS

Category: Crusades  »  November 2023 »  Alice Uwiduhaye

Abarenga 50 bakiriye agakiza! Evangelical Campaign ya CEP UR Huye isize amateka akomeye-PHOTOS

CEP UR Huye yari imaze iminsi 9 mu cyumweru cyiswe Evangelical Campaign cyabereye ku kibuga ahazwi ko kuri (Stadium) ya Kaminuza.

Abigereye aho byabereye abandi bakabibona ku mbuga nkoranyambaga banyuzwe n’igiterane cy’imbaraga cyatangiye guhera kuri 11 Ugushyingo akaba ari icyumweru nyirizina cya Evangelical Campaign cyabereye muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu ishami rya Huye. Ni igiterane cyateguwe n’umuryango wa CEP.

Evangelical Campaign y’uyu mwaka ikaba yari ifite intego dusanga mu 1 Abatesalonike 5:23 (Yesu Kristo ni isôoko y’ubuzima bwo kwezwa).

Ni igikorwa kitabiriwe n’abavugabutumwa n’amakorali atandukanye haba ayo muri CEP ndetse n’ay’abashyitsi, aho cyabimburiwe na Korali lriba ndetse n’umushumba mukuru w’Ururembo rwa Huye Rev. Ndayishimiye Tharcise.

Haje gukurikiraho korali Elayo guturuka i Sumba ndetse n’umushumba mukuru wa ADEPR mu Rwanda Rev.lsaie Ndayizeye.

Iki giterane cyaje gusozwa na Korali "Yerusalemu" yo mu ntara y’Amajyaruguru, ADEPR Paruwasi ya Muhondo ururembo wa Muhoza. Yerusalemu ni Korali ifite umwihariko wayo kuko buri ndirimbo ijyana n’umukino.

Paradise yegereye umuyobozi mukuru wungirije muri CEP UR Huye, Ufiteyesu Etienne agira icyo atangaza. Yagize ati: "Imana yabanye natwe, Imana yakoze umurimo ukomeye, twabanye n’amakorari meza ndetse n’abavugabutumwa batandukanye.

Twabonye abizera bashya ndetse n’abari barasubiye inyuma barenga gato 50 bose hamwe. Hari ibintu byinshi twabonye bidasanzwe, igiterane kitabiriwe n’abantu benshi, umushumba mukuru w’itorero ryacu;

Abashumba ba 2 b’indembo hamwe n’amakorari yose yaba ayo muri CEP cyangwa ay’abashyitsi by’umwihariko uburyo korari Yerusalemu yifashishaga uburyo bw’imikino mu gutambutsa ubutumwa byahembuye imitima y’abitabiriye Evangelical campaign".

Iki giterane cyari umugisha ku bagize amahirwe yo kwitabira kuko hahembukiyemo benshi kandi ni amateka akomeye kumva abarenga 50 bafashe umwanzuro uruta iyindi yose bakakira Yesu nk’Umukiza wabo.

Tubibutse ko kandi iki giterane kiswe "Evangelical Campaign" kiba buri mwaka.

Yerusalemu ni Korali ifite umwihariko kuko buri ndirimbo ijyana n’umukino

Abayobozi ba CEP UR Huye

Elayo CP UR Huye

Ku munsi wa kabiri tariki 12 Ugushyingo haje Elayo yo ku Itorero rya Sumba

Evangelical Campaign yatangijwe na Korali Iriba ya ADEPR Taba

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.