Baraka Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge yatangarije itangazamakuru ko gahunda ari uguhiga buri muntu wese ukeneye ubutumwa bwiza mpaka bamugezeho.
Tariki ya 30 Nzeli 2025 wari umunsi wateguriwe itangazamakuru hagamijwe kumurika ibyagezweho n’imishinga iri imbere, ariko by’umwihariko kubagezaho imyiteguro y’igitaramo “Ibisingizo Live Concert”, igitaramo giteganyijwe kuva tariki ya 04–05/10/2025. Abanyamakuru baturutse mu ngeri zose bari bahabaye, birumvikana, Paradise ku isonga.
Uretse itangazamakuru, abantu batandukanye bafite aho bahurira n’iki gitaramo bari bitabiriye iki kiganiro.
Mu bitabiriye harimo: Past. Kamana Ignace, umushumba mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge,
Sifa Dorcas, umwe mu bayobozi ba Iriba Choir, Claire Umumararungu, umunyamakuru akaba n’umuririmbyi wa Besalel Choir ADEPR Murambi, Honore Byiringiro, umuririmbyi muri Baraka Choir;
Jean Damascène Muhayimana, Perezida wa Baraka Choir, Evode Misago, umukristo wa ADEPR Nyarugenge, Boniface Singirankabo (Papa Benié), umukristo akaba n’umwe mu banyamasengesho ba ADEPR Nyarugenge, Modeste, umugenzuzi muri Baraka Choir,
tutibagiwe n’abaterankunga batandukanye.
Kumuhiga mpaka tumugezeho!! Gahunda y’ivugabutumwa yihariye ya Baraka Choir.
“Ibisarurwa ni byinshi, abasaruzi ni bakeya”.
Baraka Choir ikomeje gahunda yo kwagura umurimo w’Imana no kugeza ubutumwa kuri buri muntu wese. Mu kiganiro n’itangazamakuru, umuyobozi wungirije wa Baraka Choir yakoresheje interuro ikomeye yasigaye mu mitima y’abari bahari, ikaba ishobora kuzandikwa mu mbwirwaruhame zanditse amateka mu mwaka wa 2025, aho yagize ati:
“Kumuhiga mpaka tumugezeho.”
Aha yashakaga kugaragaza ko Baraka Choir yiteguye kujyana ubutumwa bwiza no kubugeza kuri buri wese. Yatanze urugero rw’akarere kitwa Cartier “De Bandit” giherereye hafi ya Nyabugogo, ahasanzwe hamenyerewe ibikorwa bitandukanye, ashimangira ko n’aho ubutumwa bwiza bugomba kuhagera.
Eric Ikinege wa MIE ati: "Tugomba kumuhiga mpaka tumugezeho".
Umuramyi Elisa akaba n’umunyamakuru wa BTN ati: "Kumuhiga mpaka tumugezeho"
Fidele Gatabazi ati "Singatangwe, gahunda ni iyi "Kumuhiga mpaka tumugezeho".
Dudu Rehema wa Life Radio ati: "Kumuhiga mpaka tumugezeho".
Esperence wa Radio Umucyo umwe mu bakobwa bazi kubyina no gukora promotion iryoshye nk’ubuki bw’ubuhura ati: "Kumuhiga mpaka tumugezeho".
Esca Fifi wa Radio & Tv 10 ati: "Nzanywe no kumuhiga mpaka tumugezeho"!
Imvano yo kwita Iki gitaramo" Ibisingizo".
Reboviit wa Baraka, Obededomu wa Paradise na Claire Umumararungu bati: "Kumuhiga mpaka tumugezeho"!.
Perezida wa Baraka Choir yavuze imvano y’izina “Ibisingizo” n’impamvu batumiye amakorali arimo Besalel na Iriba Choir. Yagize ati: “Iyo wakoze kuramya no guhimbaza bikarenga, uba ugeze mu bisingizo. Abatumiwe ni uko twabonaga ari bo bazadufasha kugira ngo igiterane kigende neza.”
Kuri iyi ngingo, umutoza w’amajwi wa Baraka Choir yatanze inyunganizi agira ati: “Mu muco wa Baraka harimo gusenga. Umwuka ni wo watuyoboye kuri ziriya korali, ariko no mu buzima bw’imiririmbire ni bo babangutse hafi yacu. Besalel ni inshuti zacu z’umwihariko.”
Umushumba waturutse muri Paruwasi ya Nyarugenge na we yavuze ko Baraka Choir iri mu makorali agaragaza iterambere, ahamya ko Imana izabageza ku rwego rwo hejuru kubera ubwitange bayo.
Baraka Choir: Korali isangiye amakuba n’intumwa za Kristo
Mu nyandiko eshatu zanditswe na Yohana w’i Patmos, yakundaga kuvuga ati: “Mwene so musangiye amakuba.” Ayo makuba yavugaga yari ay’umwuka no mu murimo w’Imana, aho yarenganaga azira guhamya Kristo; harimo gutabwa ku kirwa cy’i Patmos ndetse no kunyura mu mibabaro ikomeye.
Mu ngendo z’ivugabutumwa, Baraka Choir na yo yagiye ihura n’amakuba akomeye, gusa ibi byagiye biyongerera ukwizera kuko buri gihe baramirwaga n’amaboko ya Kristo.
Ingendo z’ivugabutumwa zabavunnye:
Umuyobozi wungirije wa Baraka Choir yagarutse ku ngendo z’ivugabutumwa zabavunnye. Yavuze ko batazibagirwa urugendo bagiriye i Ngaru.
Ati: “Twahagurutse i Kigali saa kumi z’ijoro, tugezeyo saa kumi n’imwe. Hari indirimbo nari kwantona gusa ntibyakunze, kuko twageze mu gitaramo dusigaje kuririmba indirimbo imwe gusa.”
Izindi ngendo zabavunnye harimo urugendo rukomeye bakoreye i Kabarondo bagiye mu modoka ya Fuso, ndetse n’urugendo rw’ivugabutumwa bakoreye mu Ntara y’Amajyepfo.
Bakigera ku Ruyenzi bakoze impanuka ubwo umuyobozi wa korali yagongaga umwana, agahita amujyana kwa muganga. Kubw’amahirwe uwo mwana ntiyitabye Imana, bituma uwo muyobozi akomeza urugendo yerekeza mu gitaramo n’ubwo yasanzeyo ibikorwa bigeze kure.
Baraka Choir korali izwi mu bikorwa by’umusamariya mwiza.
Baraka Choir ni imwe mu makorali azwiho ibikorwa by’urukundo. Bimwe mu bikorwa bitazibagirana harimo: Igikorwa bakoze mu mwaka wa 2025 cyo gusura abasirikare bakomerekeye ku Rugamba rwo kubohora u Rwanda, aho bagiyeyo bararirimba imitima yabo irabohoka.
Kuva i Nyarugenge kugera na De bandit, Gahunda ni iyi: "Kumuhiga mpaka tumugezeho"
Besalel Choir, Iriba choir mu nyikirizo imwe na Baraka choir.
Ibindi bikorwa birimo gushyikiriza abatishoboye ubwishingizi bwo kwivuza doreko iherutse gushyikiriza abantu 300 mutuelle de sante.
Baraka Choir yatangiye mu mwaka wa 1982, igizwe n’abantu bo mu Ngeri zose, ikaba yaravukiye mu cyumba cyo mu cyahafi. Kuri ubu ni korali Uwiteka yahaye umugisha dore ko kuri ubu igizwe n’abantu 120.