× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma ya Gosheni, Korali Bethel isutse amavuta mu mperezo mu giterane bise "MUHAGURUKE"

Category: Choirs  »  January 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Nyuma ya Gosheni, Korali Bethel isutse amavuta mu mperezo mu giterane bise "MUHAGURUKE"

Mu minsi ishize, nari natumiwe kuri imwe mu ma Tereviziyo ikunzwe cyane mu mujyi wa Kigali kuvuga iby’uyu mugabo waduhamagariye kwezwa.

Ndibuka ko mu bibazo byinshi nabajijwe nabisubizaga nsa n’umwenyura no kwibuka ko Imana yakoze ibikomeye igacogoza icyorezo cya Covid-19, nibukaga ibitaramo n’ibiterane byasubitswe, nkibuka ubutumire nabaga mfite ku binyamakuru nkabura inzira kubera "Stay at home" cyangwa se Guma mu rugo, nkumva mu mutima wanjye natera Halleluya y’umurambararo umugani wa bene data biyeguriye ubutayu n’ubuvumo.

Ubwo nabazwaga ku bitaramo bya Israel Mbonyi, nkabazwa uko mbona igitaramo cya Vestine na Dorcas, mu nshamake nk’umuntu wari watumiwe guhagararira Paradise.rw nihebeye, nasubije ko igihe kigeze ngo ibendera rya Gospel nyarwanda ritumbagire rigere muri mikono zitabarika, mbese nshingiye aho twavuye.

Ndabona Gospel amahanga ahuruzwa no guhahira agakiza iwacu, nyamara n’iwabo karahari, ariko habuze kwizera ibihamya, kandi kutizera burya ni ukwihamagarira ibihano!!!! Imana iturengere,...

Umunyamakuru yakomeje kumbaza impamvu amakorali yo adategura ibiterane? Najunguje amaso ndeba nka wa mugabo wariye bya biryo,... Ku bw’amahirwe nza kwibuka ko hari umugabo wari umaze iminsi mike ampamagaye, mu ijwi ryiza riteye ubwuzu, ambwirako ari Perezida wa korali Gosheni ya ADEPR Muhoza, yambwiye byinshi ku gitaramo cyitwa "Uzi kurinda live concert".

Ubwo twahise twimurira ubusesenguzi ku giterane, nyuma arambaza ati..."ESE hari indi korali yaba iteganya igiterane?" Ndamusubiza nti "Ntayo nzi, ariko mfite ibyiringiro ko Gosheni igiye kubona murumuna wayo!!!" Ntibyatinze kuko ubu buhanuzi nahanuriye kuri Televisiyo ya BTV bwasohoye!!! Nibutse ko ari abafatanyabikorwa ba Paradise.rw, ndabivuga!!!.

Kuri iki cyumweru le 15/01/2023, Korali Beteli ikorera umurimo w’Imana mu rurembo rwa ADEPR Muhoza, itorero rya Nyarubande, yateguye igiterane gikomeye cyiswe "Muhaguruke Concert"

Nk’uko bigaragara ku rupapuro rw’Ubutumire, iki giterane kizatangira saa Saba z’amanywa kugeza Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Iki giterane gifite intego yo kongera kubaka umurimo w’Imana, nyuma y’Ibihe bikomeye by’umwihariko icyorezo cya Covid 19, aho abantu benshi basubiye mu byaha, abandi bahagarika inshingano z’umurimo w’Imana bakoreraga mu matorero atandukanye.

Hifashishijwe Ijambo ry’Imana riboneka muri Nehemiya 2:18 "Mbabwira ukuboko kw’Imana yanjye uburyo kwangiriye neza, mbabwira n’amagambo umwami yambwiye. Baravuga bati “Nimuhaguruke twubake.” Nuko biyungamo bagira imbaraga zo gukora uwo murimo mwiza.

Hagendewe kuri iri jambo, Korali Bethel yifatanyije n’andi makorali ariyo: Rabagirana choir, Vuzimanda choir; Ababibyi Choir; Maranatha choir ndetse na Dukumbuyijuru choir. Iributsa abahinzi ko igihe cy’Isarura cyegereje ko umuhanga wo kubiba abiba icyi ritaraza ngo ubutaka bwume, ko ahubwo acungana n’imvura igasanga ibihingwa mu butaka.

Kwinjira bizaba ari Ubuntu buri buri, gusohoka ugasohokana imbaraga, inkomezi, kongera kuzuzwa amavuta mu mperezo, ndetse no kugwiza imbaraga z’umutima. Abatarihana nabo bahawe ’promotion’ yo kumvira Mwuka Wera, bakazahagerera igihe, kuko Mwuka Wera arabahamagarira mu ndirimbo ivuga ngo;

"Tugiye iwacu mu ijuru, ihane, ihane, nushaka ko tujyanayo, ihane, ihane...kandi uwo mutwaro wikoreye, mwemerere awuguture uruhuke...ibyiza tubisangire, ihane, ihane!!! ndumva Mwuka Wera anyongorera ko iki giterane kizakizwamo abantu benshi.

Korali Bethel iteguye iki giterane nyuma yo gusohora indirimbo yakunzwe cyane yitwa "Nimushake Uwiteka"

Uhawe ikaze muri iki giterane

RYOHERWA N’INDIRIMBO "NIMUSHAKE UWITEKA" YA BETHEL CHOIR

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

turabashimiye cyane BTV, Ntimuhwema kurugezaho ibiganiro byiza kandi byubaka, na choir bethel turabashimiye umuhati mugira njye ndabazi rwose nabatangira ubuhama Imana ikomeze ibashyigikire

Cyanditswe na: patrick  »   Kuwa 13/01/2023 04:28

Murakoze paradise.RW,biraryoshye,Frodouard courage

Cyanditswe na: Senga Joshua  »   Kuwa 12/01/2023 22:02

@Bethel choir ibihe byiza nkibi twari tu bikumbuye Imana ibahe u mugisha .
Tu rahabaye gatanu ku Kandi 5/5

Cyanditswe na: Richard   »   Kuwa 12/01/2023 11:02