× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuki mu bitaramo hashimirwa ibitangazamakuru bimwe? Twaganiriye na Aline, Nicodeme, Justin na Costa

Category: Ministry  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kuki mu bitaramo hashimirwa ibitangazamakuru bimwe? Twaganiriye na Aline, Nicodeme, Justin na Costa

Bamwe mu banyamakuru babarizwa mu gisata cya Gospel bamaze imisi batera indirimbo ifite ibitero bisa ndetse n’inyikirizo imwe. Ni indirimbo igira iti ’kubera iki mu bitaramo bya Gospel usanga abayoboye ibitaramo bashimira ibitangazamakuru bimwe (Ibi bizwi ku izina rya ’Mentioning’).

Hari n’abaganiriye na Paradise bavuga ko kuri ubu basigaye bashyira imbaraga mu kwamamaza ibitaramo ariko bakaba barafashe umwanzuro wo kutazongera kwitabira bimwe mu bitaramo. Ibi bigira ingaruka zikomeye kuko abakunzi ba Gospel baba bakeneye kumenya amakuru y’uko ibitaramo by’abahanzi cyangwa amakorali bakunda byagenze.

Ubusanzwe, mu bitaramo by’abaririmbyi ku giti cyabo ndetse n’iby’amatsinda usanga hafatwa akanya ko gushimira abafatanyabikorwa n’abaterankunga babafashije mu gutegura iki gitaramo. Birumvikana mu bashyigikiye ibi bikorwa harimo n’itangazamakuru riba ryagize uruhare mu gushishikariza abagenerwabutumwa kuzitabira.

Gusa hari abanyamakuru batumva uburyo abayoboye ibitaramo basoma ibinyamakuru runaka ibindi ntibishyirwe ku rutonde rw’ibyagize uruhare mu migendekere myiza y’igikorwa.

Nyamara usanga mu itegurwa ry’igikorwa runaka (.I.e.Igitaramo), abateguye ibitaramo mu ijwi rituje kandi riciye bugufi begera abanyamakuru batandukanye bakabasaba gukoresha impano bahawe bakamamaza igitaramo, aho akenshi bikorwa mu izina ry’ibitangazamakuru bakorera ndetse hakifashishwa n’imbuga nkoranyambaga zabo bwite.

Iyi ndirimbo ishobora kuba yaratangiye kuririmbwa mbere y’izi zafashe akarere bugwate nka "Nina Siri", nk’uko twabitangarijwe na Costa Callixte Sebatware wa Urugero Media Group.

Aganira na Paradise, uyu mugabo yatangaje ko kuva mu mwaka wa 2012 hagiye habaho ibiganiro bitandukanye bigamije guhuza impande zirebwa n’iki kibazo, benshi bafata nko kurobanura ku butoni, ariko bikomeza kugorana.

Yavuze ko bimwe mu binyamakuru bya Gospel byigeze gufata umwanzuro wo kutazongera gucuranga indirimbo za bamwe mu bahanzi bitewe no kubitabaza mu gihe bakeneye itangazamakuru nko mu bitaramo, nyamara nyuma y’ibitaramo bakima agaciro itangazamakuru.

Yavuze ko usanga abategura ibitaramo baha agaciro itangazamakuru rya Secular cyane bakima agaciro itangazamakuru rya Gospel.

Yavuze ko impamvu ibitera ari uko abategura ibitaramo bumva ko itangazamakuru rya Gospel kubafasha riba riri mu nshingano zaryo mu gihe abandi bo baba batari bafite mu murongo gushyigikira Gospel.

Mu gushaka kumenya neza imiterere y’iki kibazo, imvano yacyo, nyirabayazana ndetse n’umuti, Paradise yaganiriye na buri ruhande rufite amakuru acukumbuye.

Justin Belis ni umunyamakuru wa Flash FM akaba azwi cyane mu kiganiro cyitwa "Gospel Talent Show". Ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe bakora umwuga w’Itangazamakuru.

Uyu munyamakuru uri no mu batanze umusanzu ukomeye wo gusakaza ubutumwa bwiza kuri Radio Inkoramutima na Radio O yahoze ari Authentic Radio yagaragaje ko mu bategura ibitaramo bashyira ubusumbane mu itangazamakuru.

Yavuze ko usanga abategura ibitaramo benshi baba bakeneye itangazamakuru mbere y’uko igitarama kiba. Yakomeje avuga ko akenshi nyuma y’igitaramo usanga benshi bagira intege nkeya zo kwibuka no gushimira ababafashije gutegura igitaramo, kuko icyo baba bashakiraga itangazamakuru kiba cyarangiye.

Ibi yabijyanishije na bimwe mu bibazo bikunze kugarukwaho ko hari ibitaramo biba ugasanga hari umunyamakuru utahawe umwanya wo kwicaramo agahagarara kuva ku mu itangira ry’igitaramo kugeza gisojwe.

Yitanzeho urugero ati "Hari igitaramo nigeze kwitabira kirangira mpagaze kandi sinakitabiriye nk’umu cameraman".

Ibyerekeranye no kuba benshi mu bategura ibitaramo baha agaciro itangazamakuru cyane iyo barikeneye, nyamara bamara kubona umusaruro ntibakomeze kuryitaho, bituma hari abanyamakuru batakitabira ibitaramo.

Umuramyi Aline Gahongayire ku ruhande rwe yagaragaje ko mu mitegurire y’ibitaramo bya Gospel usanga amarangamutima aganza ubunyamwuga.

Yagize ati "Dukwiriye gukora kinyamwuga". Dr Alga yagize ati "Akenshi akazi karapfa kubera ko tubikorera muri emotions aho kubikora kinyamwuga".

Yatanze inama ko mu mitegurire y’ibitaramo hari abanyamakuru atavuze amazina usanga akubwira ati "Kugira ngo ngutwitwikire igitaramo cyawe kigende neza, banza wohereze message kuri momo".

Yavuze ko hari ubwo umuhanzi asabwa kohereza ayo mafaranga kandi wenda atanayafite, kandi yarangiza akanasaba umuhanzi kuzakora ’mentioning’.

Yongeyeho ko igihe ibintu bikozwe kinyamwuga, umuhanzi n’itsinda ryamufashije gutegura igitaramo baba bakwiriye gukora mentioning ndetse hakiyongeraho certificate y’ishimwe kubera uruhare wagize mu itegurwa ry’igitaramo.

Yashimangiye ko ibi bizashoboka gusa igihe ibintu byose bizaba byakozwe kinyamwuga, yaba ku ruhande rw’abategura igitaramo, abahanzi ndetse n’itangazamakuru.

Aline Gahongayire yavuze ko mu bindi bihugu, hakorwa amasezerano yanditse y’imikoranire hagati y’abahagarariye inyungu z’umuhanzi ari na bo bashinzwe imitegurire y’igitaramo (Management Team) ndetse n’itangazamakuru, bivuze ko umuhanzi ntaho ahurira n’itangazamakuru.

Yasobanuye ko itangazamakuru ryamamaza igitaramo runaka hagendewe ku masezerano ku mpande zombi, abategura igitaramo nabo bagakora ibyumvikanweho harimo no gushimira itangazamakuru nk’inshingano.

Gusa ariko yavuze ko n’ubwo mu Rwanda usanga bidakorwa kinyamwuga, abategura ibitaramo baba bakwiye kwibuka gushimira itangazamakuru ryabafashije.

Yavuze ko iyo umuhanzi yifashishije itangazamakuru mu nyungu ze ryamukenera rikamubura, bimugiraho ingaruka mu gihe asohoye indirimb nshya.

Umunyamakuru wa Magic Fm Peace Nicodeme Nzahoyankuye akaba umwe mu bavuga rikijyana muri Gospel dore ko akunze kuba umuhuzabikorwa w’ibitaramo bikomeye hano mu Rwanda, ndetse akaba n’umujyanama w’abahanzi banyuranye. Yavuze birambuye kuri iyi ngingo.

Uyu munyamakuru ukubutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yunze mu rya Aline Gahongayire anatanga inama. Nicodeme yasobanuye ibintu 3 by’ingenzi buri muntu wese wateguye igitaramo mu buryo bwa kinyamwuga agomba gutegura bikubiye mu cyo yise "Cmmunicatin Structure".

1."Media Plan": Inyandiko igaragaza uburyo itangazamakuru muri icyo gikorwa rizakorwa kuva mu ntangiriro kugeza ku munsi wa nyuma.

2. "Communicatin Strategies"; Uburyo amakuru ya cya gikorwa azasohoka.

3. "Sponsorship and Partnership" ikubiyemo "Communicatin Plan" (Kuganira n’abafatanyabikorwa n’abaterankunga ba cya gikorwa". Aha niho haboneka indi nyandiko yitwa "Proposal" igaragaramo imikoranire n’aba bafatanyabikorwa batandukanye barimo abafatanyabikorwa mu kwamamaza igikorwa (Media partners) n’abaterankunga mu buryo bw’amafaranga (Financial partners).

Ku bafatanyabikrwa mu kwamamaza igikorwa (Media partners) niho abantu bategura igikorwa runaka bavugana n’igitangazamakuru runaka bashaka ko bazakorana (Proposal cyangwa icyifuzo cy’imikranire).

Mu biganire by’impande zombi niho hagaragaramo igihe bifuza ko icyo gikorwa kizamamazwa, icyo igitangazamakuru kizagenerwa, inshuro icyo kinyamakuru kizavuga cya gikorwa, aho igikorwa kizamamarizwa, n’ibindi.

Hano uwahawe Proposal birumvikana nawe ashyiraho ibyifuzo bye: Urugero ashobora gusaba abategura igitaramo aho bazashyira logo y’igitangazamakuru, kuzakivuga mu gitaramo no muma Press conference, inshuro bizakorwa n’ibindi.

Peace Nicodeme yavuzeko ibi byavuzwe bishyirwa mu masezerano yanditswe ku buryo uruhande rutabyubahirije byitwa kwica amasezerano. Yaboneyeho kugira inama ibitagazamakuru kujya bakorana amasezerano n’abategura ibitaramo.

Yavuze ko abanyamakuru bakwiye kumenya gutandukanya ’Business agreement’ (Imikoranire mu buryo bw’inyungu ku mpande zombi) na ’Media relation’ (ubufatanye n’imibanire myiza hagati y’abateguye igikorwa n’itangazamakuru bishingiye ku guhabwa amakuru yo gutangaza).

Mu gusoza iyi nkuru dushingiye ku byatangajwe n’abo twaganiriye, biragaragara ko nta ruhande na rumwe ruhakana iki kibazo. Mu banyamakuru 13 baganiriye na Paradise batifujeko amazina yabo avugwa bagaragaje ko abategura ibitaramo bakwiriye guhindura uburyo bashimiramo itangazamakuru.

Paradise yaganiriye na bamwe mu bategura ibitaramo ndetse na bamwe mu bahanzi bakoze ibitaramo mu mwaka wa 2024 bashyira amakosa ku bayobora ibitaramo (Mc, Hosters).

Umwe yagize ati "Natangawe no kumva uyoboye igitaramo agira ati "Turashimira ikinyamakuru runaka na runaka, n’ibindi bisigaye", nyamara twari twamuhaye urutonde rw’ibinyamakuru birenga 30 agomba gusoma.

Nka Paradise, nyuma yo kwitabira ibitaramo bitabarika kandi bikomeye birimo "Icyambu Live Concert", "Ewangelia Easter Celebration", "Redemption Live Concert", "Wahozeho Album Launch", "Nzakingura Live concert" n’ibindi;

Twasanze bimwe mu binyamakuru byagiye bisomwa nta masezerano yihariye yabaga ari hagati y’abateguye ibitaramo ndetse n’ibitangazamakuru, ahubw byaturutse ku mikoranire yihariye hagati y’uwayoboye igitaramo n’ubuyobozi bw’ikinyamakuru.

Ikindi cyatangajwe na benshi baganiriye na Paradise ni ubunebwe bw’abayoboye ibitaramo (abayobora ibitaramo bakomeje gusabwa kwisubiraho), gusa nk’uko Aine Gahongayire na Peace Nicodeme babivuze, amarangamutima aramutse agabanutse, ubunyamwuga bukiyongera, iki kibazo cyaba amateka.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.