× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuki kubwira umuntu ufite agahinda gakabije ngo “senga cyane kurushaho” bishobora kumuhuhura?

Category: Health  »  5 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kuki kubwira umuntu ufite agahinda gakabije ngo “senga cyane kurushaho” bishobora kumuhuhura?

Umwanditsi Sam Eaton yavuze ko nubwo amadini akomeza kugenda avuga ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birimo agahinda gakabije (depression), hari igihe uburyo bamwe babyitwaramo budafasha abari mu mibabaro nk’iyo.

Yasobanuye ko yigeze kunyura mu bihe bikomeye by’agahinda gakabije, ariko abantu bakamugira inama imwe gusa: “Senga cyane kurushaho, soma Bibiliya cyane, Imana izagukiza.”

Nubwo yabonaga ko abo bantu bamwifuriza ibyiza, yavuze ko uko yakomezaga gusenga no kugerageza gukora ibyo bamugiragamo inama, ikibazo kitahitaga gikemuka. Ahubwo yatangiye kwibaza niba ikibazo atari ukwizera kwe kudakomeye.

Ati: “Sinari nkiri guhangana n’agahinda gusa, ahubwo natangiye no kwibaza niba narananiranye mu kwizera.”

Eaton yavuze ko amadini yateye intambwe nziza mu kwemera ko ibibazo nk’agahinda gakabije, kwiheba, umunaniro ukabije n’ibindi bibazo byo mu mutwe bibaho no mu Bakirisitu. Gusa ngo ikibazo ni uko hari igihe abantu batamenya uko bafasha umuntu wemeye ko afite ikibazo.

Yarabajije ati: “Ese niba umuntu arwaye kanseri, twamubwira ngo asome imirongo mike yo muri Bibiliya gusa hanyuma ngo agaruke nyuma y’icyumweru?”

Yasobanuye ko iyo umuntu arwaye indwara ikomeye, abantu bamusengera ariko bakanamuba hafi, bakamushakira abaganga, bakamufasha mu mibereho ye ya buri munsi kandi bakamuhora hafi.

Ku bwe, n’abafite agahinda gakabije bakwiriye kwitabwaho muri ubwo buryo.

Yifashishije urugero rwa Eliya wo muri Bibiliya, agaragaza ko igihe yari yihebye cyane, Imana itahise imuha inyigisho ndende ahubwo yabanje kumuha kuruhuka, kumugaburira no kumwitaho mbere yo kongera kumuha amabwiriza.

Yagize ati: “Agahinda gakabije ntikareba iby’umwuka gusa. Hari igihe gaterwa cyangwa kakongerwa n’umunaniro, ibikomere byo mu mutima, ihungabana, irungu cyangwa ibindi bibazo by’ubuzima.”

Eaton yemera ko gusenga, gusoma Bibiliya no kwizera Imana ari ingenzi cyane, ariko ashimangira ko hari igihe umuntu aba akeneye n’ubundi bufasha burimo ubujyanama, abaganga cyangwa inshuti zimuba hafi.

Yasabye Abakirisitu kwirinda amagambo ashobora gutuma umuntu yumva aciriwe urubanza, ahubwo bakamubwira amagambo y’ihumure n’urukundo.

Yatanze ingero z’amagambo ashobora gufasha umuntu uri mu mibabaro, nka: “Ndagushimira ko wabimbwiye.” “Ndi kumwe nawe.” “Ntugomba kwikorera iki kibazo wenyine.” “Ni iki nagufasha uyu munsi?”

Yasoje avuga ko amadini akwiriye kuba ahantu hatekanye ku bantu bafite imibabaro n’ibibazo bitandukanye, kuko Yesu ubwe yari azi umubabaro kandi yigishije abayoboke be kwikorerana imitwaro.

Ati: “Yego, musengere abantu. Muvuge ibyiringiro. Muyobore abantu kuri Kristo. Ariko kandi mubabe hafi, mubafashe, mubumve kandi mukomeze kubitaho. Umuntu ufite agahinda gakabije ntaba akeneye amagambo meza gusa, aba akeneye n’uko mumuba hafi.”

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.