× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rubavu: Umuvugizi wa Polisi yavuze ku Buzukuru ba Satani bivuganye umugore ukiri muto

Category: Health  »  March 2024 »  Jean d’Amour Habiyakare

Rubavu: Umuvugizi wa Polisi yavuze ku Buzukuru ba Satani bivuganye umugore ukiri muto

Itsinda ry’abasore bo mu Karere ka Rubavu biyise abuzukuru ba Satani, nyuma y’ibikorwa bibi byayogoje Akarere hafi ya kose, bamwe muri bo bishe umugore ukiri muto batawe muri yombi.

Ubusanzwe aba basore biyemeje ubugizi bwa nabi barangwa no kwambura abaturage, mbese bigize ibisambo. Ibi bigendana no kwica abagerageje kubarwanya, ari na rwo rwego bishemo uyu mugore bambuye agashaka kwirwanaho.

Uyu mugore wari ufite umugabo n’abana barimo n’ufite umwaka w’amavuko, ukiri ku ibere, yitwa Niyokwiringirwa Sifa. Atuye i Rubavu, akaba yarishwe na bamwe mu bagize itsinda ry’Abuzukuru ba Satani.

Byabereye mu Mudugudu wa Gabiro, mu Kagari ka Buhaza, mu Murenge wa Rubavu, mu Karere ka Rubavu. Niyokwiringirwa Sifa yapfuye afite imyaka 34 y’amavuko.

Ubu hashize iminsi igera muri itatu apfuye, kuko urupfu rwe rwamenyekanye ku wa 12 Werurwe 2024 mu masaha ya nimugoroba, nka saa Kumi n’Ebyiri. Bivugwa ko yari avuye guhaha, kugira ngo atekere abana be babiri barimo n’uwo ukiri ku ibere w’umwaka umwe gusa.

Ubwo yari ageze ku gipangu avuye guhaha, bamwe mu Buzukuru ba Satani bahise bamwataka bamubuza kwinjira. Bamwambuye terefoni agerageza kwirwanaho, bahita bamujomba icyuma mu gituza birangira apfuye.

Nyuma yuko bibaye, hatangijwe umukwabu wa polisi, birangira hafashwe abasore bane bikekwa ko ari bo bishe uyu muziranenge, nyakwigendera Niyokwiringirwa Sifa.

Umuturage wo hafi y’aho byabereye, yavuze ko Sifa yajyanywe kwa muganga igitaraganya bakimara kumubona aviririrana, ariko ntibyamuhiriye kuko yahise ahagwa.

Uyu muturage yagize ati: “Bijya gutangira twumvise induru zivuga. Ubwo twumvaga induru zivuga bavuga ngo Abuzukuru bahitanye umuntu, nange naje mpuruye, nsanga barimo kumujyana kwa muganga, nyuma baza kutubwira ko yapfuye.

Uyu muturage akomeza agira ati: “Nta mutekano dufite, kuko usanga twikandagira kubera ibisambo.”

Undi muturage witwa Sebatware we ashinja abayobozi bo muri aka Karere Sifa yiciwemo gushyigikira Abuzukuru ba Satani. Yagize ati: “Nk’ejobundi twafashe Abuzukuru bayogoje hano, tubajyana kuri polisi n’ibintu basahuye, bukeye dusanga babarekuye. Ubwo rero udatashye kare mugahura yaguhitana.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burengerazuba CP Bonaventure Twizere Karekezi na we yemereye itangazamakuru iby’aya makuru, avuga ko ku bufatanye n’inzego zibishinzwe bari mu iperereza, kugira ngo abagize uruhare bose mu iyicwa ry’uyu mubyeyi babiryozwe.

Aba Buzukuru ba Satani bayogoje aka Karere bamaze imyaka myinshi bakura Abanyarubavu imitima. Babarizwa mu mirenge ya Gisenyi, Rubavu, Nyamyumba na Rugerero. Bari mu bigero by’imyaka bitandukanye, 7-12, n’abandi bakuru.

Sifa apfuye akiri muto, ku myaka 34 gusa

Abaturage b’i Rubavu bahangayikishijwe n’Abuzukuru ba Satani

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.