× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amatorero ari kugira uruhare mu guhagarika ikwirakwira rya Ebola no gukumira ibihuha byayo muri RDC

Category: Health  »  2 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amatorero ari kugira uruhare mu guhagarika ikwirakwira rya Ebola no gukumira ibihuha byayo muri RDC

Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ikomeje guhangana n’icyorezo cya Ebola, amatorero n’imiryango itanga ubufasha byakajije ibikorwa byo gukangurira abaturage kwirinda no guhangana n’amakuru y’ibihuha akomeje gukwirakwira.

Iki ni icyorezo cya Ebola cya 17 kibaye muri RDC mu myaka igera kuri 50 ishize. Nubwo hari ibikorwa byinshi byo kurwanya iki cyorezo, ubukene n’ubumenyi buke ku buzima bikomeje kuba imbogamizi zikomeye.

Umuforomo Isaac Bataga ukorera mu Ntara ya Ituri, ahari icyorezo cyibasiye cyane, yavuze ko hari abaturage bagikeka ko Ebola itabaho cyangwa ko idashobora kwica.

Yagize ati: “Hari abantu bagikomeza kwanga kwemera ko Ebola yica. Igihe yagaragaraga bwa mbere, abaturage benshi ntibasobanukiwe icyo virusi ari cyo. Ibyo byateje ubwoba no kutemera amabwiriza y’abaganga. N’ubu hari abakigira ubwoba bwo kujya kwivuza.”

Bataga akoresha umwanya afite mu itorero rye yigisha abakirisitu akamaro ko gukaraba intoki n’isabune ndetse no kwirinda gukoranaho cyane.

Umuyobozi wa Tearfund muri RDC, Poppy Anguandia, yavuze ko nubwo gukaraba intoki bisa nk’ibyoroshye, ku miryango myinshi ibura amazi meza n’isabune biba ikibazo gikomeye.

Yagize ati: “Gukaraba intoki bishobora kumvikana nk’ikintu cyoroshye, ariko iyo ufite amazi make cyane cyangwa ugomba guhitamo kugura isabune cyangwa kugaburira umuryango wawe, biba ikibazo cy’ubuzima cyangwa urupfu.”

Amatorero na yo akomeje kugira uruhare mu bukangurambaga bwo kwirinda Ebola. Pasiteri Schadrack Nyakulinda yavuze ko itorero rye ryashyizeho gahunda yo gukaraba intoki ku bantu bose binjira mu rusengero.

Ati: “Itorero rikangurira abantu uburyo bwo kwirinda Ebola, cyane cyane gukaraba intoki. Iyo abakirisitu bageze ku rusengero babanza gukaraba intoki. Tunarwanya iki cyorezo dusenga. Dusaba abantu kudusengera kugira ngo Imana iduhe amahoro.”

Abayobozi b’amadini n’abatanga ubufasha bavuga ko ubufatanye hagati y’amatorero, inzego z’ubuzima n’abaturage ari ingenzi mu guhagarika ikwirakwira rya Ebola no kurengera ubuzima bw’abaturage.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.