Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, umunyamakuru ukorera ku mbuga nkoranyambaga Irene Murindahabi akaba n’umujyanama wa Vestine na Dorcas, yagize ibyago byo gupfusha umubyeyi we.
Uyu mubyeyi wari utegereje ugushaka kw’Imana, yari amaze iminsi itari mike arwaye. Muri iki gitondo ni bwo amakuru yashyizwe hanze na Irene Murindahabi, ahagana mu masaha ya Saa Kumi n’Imwe agira ati: “23-02-2024, ijoro ry’umwijima cyane. Warakoze ku bw’ineza yawe rukundo rwange, nubwo bigoye kukureka ukansiga.”
Yongeye aragira ati: “Uyu ni umunsi w’umwijima mu buzima bwange. Uruhukire muri paradizo mama wange nkunda. Ndagukunda, basi iyo uba uretse gato rukundo.”
Mu kwezi kwa Nzeri ubwo yari arwaye arembye cyane, Irene Murindahabi mu gahinda kenshi yaganiriye na we, amwibutsa ko nubwo arwaye bidakwiriye ko atwarwa n’Umwanzi Satani ngo amwibe ubugingo.
Irene Murindahabi yagize ati: “Ma, umeze gute? Nyine mama, ndabizi urababara, umubiri urakurembeje, ariko nyine ihangane, kandi ukomerere muri Kristo. Agatege kose gakeya wabona jya wibuka uvugishe Umuremyi wawe.
Azi byose, azi impamvu ya byose, kandi ni we ugena ibihe. Ubyizere, ubyiringire, Umwanzi ntagufatirane ngo ni uko ufite uburibwe, hato atakwiba ubugingo bwawe. Rwana nyine, urabizi wantoje kurwana, wantoje guhangana, untoza no kwizera. Nawe rero ubikore. Ndagukunda cyane mama wange.”
Uyu mubyeyi na we utari worohewe n’uburwayi yamusubije agira ati: “Mwana wa, ni ukuri ndaho ndashima Imana, nubwo mbabara cyane ariko mfite kwihangana kandi mfite no kwizera. Ubugingo bwange namaze kubushyira mu kiganza cy’Umwami ngo abuzigame, umubiri wange na wo nywusabira ibinya byo mu ijuru. Ubu rero ndaho, ndindiriye kuzareba ubushake bw’Imana.”
Murindahabi Irene ari mu gahinda ko gupfusha mama we
Umubyeyi we nubwo yari arwaye yiringiraga Imana, kugira ngo adatwarwa na Satani
Muri Nzeri yari arembye cyane