× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ubwoba 6 warwanya ugahindura isi ukegera ijuru mu mahoro

Category: Health  »  June 2024 »  Jean D’Amour Habiyakare

Ubwoba 6 warwanya ugahindura isi ukegera ijuru mu mahoro

Abantu benshi barangwa no kugira ubwoko 6 bw’ubwoba, ariko nubwo busanzwe, ushoboye kubutsinda ahindura isi, akabasha kwegera ijuru mu mahoro. Icyakora ubwoba ni bwiza kuko hari igihe bugeza ku iterambere.

Ibikubiye muri kyi nkuru byavuye mu gitabo Think and Grow Rich (Tekereza ukuze ubukire) cya Napoleon Hill, mu gice cya 16, hamwe n’ubusesenguzi bwa AyS. Uretse kuvuga ku bwoba, turavuga no kucyagufasha kuburwanya.

1.Gutakaza uwo ukunda mudahuje igitsina.

Bivugwa ko kuva isi yaremwa, abantu bari mu rukundo bahoranye ubwoba bwo gutandukana n’uwo bakundana cyangwa bashakanye. Abafite ubu bwoba bahora bumva batinye kuzatandukana n’uwo bakunda, kugera ubwo bibabuza amahoro. Bafuha bikomeye, kugera ubwo bafata n’imyanzuro yo kubuza abakunzi babo kugirana imishyikirano iyo ari yo yose n’uwo badahuje igitsina.

Ababufite bakora ibiruta ibyo bashoboye kugira ngo bemeze abakunzi babo, abakaba babura ibitotsi, bagahorana uburakari n’ibindi, byose babikora ku bw’uwo bakunda.

Ubu bwoba bwibasira cyane abakiri bato n’abageze mu zabukuru, kuburwanya ni ukubanza kumva ko nawe ukwiriye gukundwa utabirwaniye. Ukwiriye kwikunda, ugakora siporo, ugashaka amafaranga, kandi ukikuramo ko uwo ukunda ari ubuzima bwawe.

2.Gutinya kunengwa (gusigwa urubwa)

Kuba watinya kugawa si ikosa, gusa iyo bikabije bitera nyirabyo kutagira icyo ageraho, kuko buri kimwe agiye gukora abanza gutekereza uko abandi bari bumubone, bikaba byatuma anareka gukora ibyari bimufitiye umumaro.

Bituma uyu muntu yanga gukora ikintu gishya kugira ngo kidahomba bakamuseka, bigatuma akora nk’iby’abandi. Iyo avuga ntaba yiyizeye, aba asusumira kandi ibyo avuga ari byo, kubera gutinya ko hashobora kugira umunenga.

Kuburwanya ni ukubanza kumenya ko byose biva mu kwikunda. Mu gihe uzi ko umuntu uragusebya nta kindi aragukorera kirenze aho, akaba atagukubita cyangwa ngo akwice, ntukwiriye gutinya gukora ibyo umutima wawe wifuza. (Keretse icyo kintu nikiba ari kibi, Bibiliya ikaba itakemera. Aho ukwiriye gutinya cyane).

3.Ubwoba bwo gutinya indwara

Kurwara no gutinya ko warwara si ikibazo, gusa kubihoza mu bwonko ni ikibazo. Hari abo bibaho, ugasanga bahorana ubwoba bwo kujya mu bitaro nta n’icyo barwaye.

Ese waba wibuka ubwoba abantu bagize mu gihe cy’icyorezo cya Koronavirusi? Abahanga bemeza ko ubwoba bw’icyorezo burwaza kukirusha, kandi ibi wabyumva neza uramutse ubwiwe ko indwara urwaye izaguhitana vuba. Iki gihe uraremba, kuruta uko waba uzi ko izakwica bakakubeshya ko utazapfa, kuko aho ho wumva worohewe.

Hari n’ubwo umuntu aba asa n’uwiyumva nabi, umuntu yamubwira amubeshya ati urwaye iki n’iki, agahita aremba. Abagira iyi ndwara abatakaza ubudahangarwa, barware akarwara gato bakaremba, kubera gutinya ko ibyabo bigeye guhagarara. Abenshi baremereza indwara zabo bashaka kugirirwa impuhwe.

Icyo wakora ni ukubaho wirinda guhorana ubwoba ku mutima, wibaza uko ubuzima bwawe buzagenda mu gihe uzaba urwaye. Kora ibikurinda kurwara ni byo, urye neza, ukore siporo, ariko wirinde guhoza mu bwonko ibintu byo kuba warwara, no kuganira ku nkuru nk’izo.

4.Gutinya ubukene

Birumvikana ko gutinya gukena ari ngombwa, ariko hari abarwaye iyi ndwara yo kubitinya.
Abayirwaye bahorana umubare w’amafaranga mu mutwe n’icyo kuyakoresha, bagahora bumva ko nta kintu bakora kugira ngo batica imibare, kugera ubwo bata amadini n’imiryango kugira ngo bagere ku byo bifuza.

Abenshi iyo bahombye, ntibagere ku ntego zabo bariyahura, batinya gufatwa nk’abakene muri rubanda. Bahora baganira ku nkuru z’abantu bari bakize bagakena, bigatuma n’Imana arayizera. Ahora yumva afite ubusa, agatinya gukora ibintu bimufitiye umumaro, ati ibyo ni iby’abahaze. Kuba wamubwira ibyo kwiyitaho ntabyumva, ahubwo ahora ahangayikiye ibyamubaho yakennye.

Abana ashobora kubakura mu ishuri kugira ngo bashake amafaranga batazakena, kandi we afite ibya mirenge. Kubyirinda ni ukumenya ko uzapfa ukabisiga, cyangwa bikaba byatakaza agaciro. Menya ko nubwo wakena ari ibisanzwe, kandi ubuzima bugakomeza. Baho neza uko ushoboye, ukore cyane uko ushoboye, ariko wirinde gutekereza cyane ko wakena, ibindi wiringire Imana. Nuba udafite icyo wishinja muri ibyo, ntugahangayikishwe no gukena.

5.Gutinya gusaza

Ubu bwoba bugirwa na buri wese, dore ko uko usaza ari ko uba usatira urupfu. Abenshi batangira guhorana ubwoba bw’aho bazajya nibapfa (ikuzimu cyangwa mu ijuru), ugasanga batagoheka basubiza amaso mu by’ahahise. Abandi batinya uko bazaba basuzuguritse, bakorerwa buri kimwe, basezererwa ku kazi, batakibasha gukora ibyo bakoraga n’ibindi.

Usanga batangiye kwitwara nk’abana iyo bashaje, abakavuga imvugo z’abato, bakambara nka bo, bagatereta udukobwa cyangwa udusore duto, mu rwego rwo guhisha ko bashaje. Baba bumva bashaka kugabanya imyaka yabo, ku buryo n’abafite imvi bazitera kanta.

Kubyirinda ni ukumva ko iza bukuru ari icyubahiro imbere y’Imana, kandi ko abakuru ari ubutunzi bw’igihugu mu by’ubwenge n’amateka. Icyo wakora, ni ugufasha abakiri bato bagakunda Imana, kuko iyo ugeze mu zabukuru utakinejejwe n’iby’isi, uba ubona ko Imana ari yo ikenewe mu buzima, ibindi bikaza nyuma.

6.Gutinya urupfu

Kuva isi yaremwa, urupfu ni cyo kintu cya mbere cyateye ubwoba abantu benshi. Bakoze byinshi byatuma barama cyangwa ntibapfe, ariko birangira bapfuye. Bamwe bavuga ko ubwoba bwo gupfa ari bwo bwatumye haboneka abanyamadini bavuga ko nyuma y’urupfu hari ubundi buzima, kugira ngo uwo ari we wese uriho amenye ko gupfa bitagize icyo bitwaye.

Abantu bamaze kwemera iyo nyigisho, ngo batanze ibyabo byose babiha abayobozi b’amadini nk’uko bimeze ubu, ngo babasengere bazabone ubuzima bwa nyuma y’ubu.

Nubwo ibi bidahuje n’ukuri kwa Bibiliya, ntibyakuraho ko abantu baba bifuza kubaho iteka, dore ko na Salomo yabivuze mu Mubwiriza 3, avuga ko Imana yashyize mu bantu igitekerezo cyo kubaho iteka.

Ufite ubu bwoba aba asa n’udashaka kuba mu isi, agasesagura, agasambana, agakora n’ibindi byaha byinshi avuga ati ‘nta myaka ijana, reka ndye nirire n’ubundi ejo napfa.’ Abandi bo birundumurira mu madini, ibyo hanze byose bakabyihunza, kuko baba bifuza kuzabaho mu bundi buzima budapfa.

Kurwana na bwo ni ugukora ibikorwa byiza, kandi ukakira ko nta ho uzahungira urupfu. Gufasha abandi, ukirinda ibyangiza ubuzima bwawe birimo inzoga nyinshi, itabi n’ibiyobyabwenge, ukarya neza, ukambara neza kandi ukagira ubumenyi butandukanye, kubaho bizagushimisha, ubeho ufite n’ibyiringiro.

Menya ko ubu buzima ari bwo ufite, hanyuma ububemo neza. Ubundi bwoba ni ubwo gutinya kwisanzura, kuko abantu batinya gufungwa n’ibindi. Icyakora, ubwoba burindwi ni bwo bushamikiyeho ubundi, nubwo muri iki gitabo bibanze kuri ubu butandatu.

Kubaho neza muri iyi si, ni ukubaho ibikorwa byawe byuzuzanya n’intumbero zawe n’amarangamutima yawe. Nukora uko ushoboye ukarwanya ubu bwoba, gukorera Imana bizakorohera.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.