× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kuki Umushumba Mukuru wa Angilikani ku Isi yeguye ku nshingano?

Category: Pastors  »  2 weeks ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Kuki Umushumba Mukuru wa Angilikani ku Isi yeguye ku nshingano?

Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani ku Isi akaba na Arikiyepisikopi wa Canterbury mu Bwongereza, Justin Welby, yeguye ku nshingano ze ku wa Kabiri tariki ya 12 Ugushyingo 2024

Mu Itangazo ry’ubwegure bwe, uyu Musenyeri w’imyaka 68 yagize ati: “Mbisabiye uburenganzira, Umwami, nafashe icyemezo cyo kwegura nka Arikiyepisikopi wa Canterbury.”

Justin Welby wari umaze imyaka 12, yeguye nyuma y’igitutu gikomeye yashyizweho n’abayoboke b’iryo Torero bigaragaye ko nta cyo yakoze nyuma yo kwakira raporo y’abahungu 130 bahohotewe na Musenyeri witwa John Smyth.

Mu cyumweru gishize byahishuwe ko mu 2013, Musenyeri Welby yashyikirijwe raporo igaragaza uko Musenyeri John Smyth yahohoteye abo bahungu mu bigo bya gikirisitu byo muri Winchester yari abereye umuyobozi no mu ishuri ryaho mu myaka ya 1970 na 1980.

Byagaragaye ko Musenyeri Smyth yajyanaga aba bana mu rugo rwe, akabakubita iminyafu, akabakorera itoteza rishingiye ku gitsina, irishingiye ku mitekerereze n’imyemerere.

Iyo raporo y’ubugenzuzi bwigenga yashyizwe hanze na Keith Makin tariki ya 7 Ugushyingo 2024 yagaragaje ko mu 2013 Musenyeri Welby yashoboraga kumenyesha inzego z’igihugu kugira ngo zikurikirane Symth atarapfa, ariko ntabyo yakoze.

Welby na we yemeye ko yagombaga gukurikirana iki kibazo mu buryo bwimbitse, kandi ko yicujije kuba atarabikoze. Yasobanuye ko yigeze gutekereza niba yakwegura kubera iri kosa ariko yanzura ko agomba kuguma mu nshingano ye nk’Umushumba wa Angilikani.

Raporo ya Makin yagaragaje ko ibyaha bya Musenyeri Symith byamenyeshejwe abayobozi bakuru muri Angilikani bwa mbere mu 1982. Mu buryo busa no kumukingira ikibaba, byageze aho yoherezwa gukorera muri Zimbabwe, akomereza muri Afurika y’Epfo ndetse ni na ho yapfiriye ku myaka 75.

Nubwo yeguye ku bushake kuko ari we wanditse agaragaza ko yeguye aho gukorera ku gitutu, Musenyeri Hartley yabonye igikorwa yakoze kiragarurira Angilikani icyizere muri rubanda mu rugero runaka.

Yagize ati “Biragoye kubona amagambo yo kuvuga ku byo raporo itubwira. Ntekereza ko abantu bari kwibaza bati ‘Mu by’ukuri twakwizera ko Angilikani yaturindira umutekano?’ Kandi ntekereza ko igisubizo ubu ari ‘Oya’.”

Uyu Mushumba yagaragaje ko Angilikani ifite ibyago byo gutakarizwa icyizere cyose bitewe n’iki kibazo, asobanura ko nubwo kwegura kwa Musenyeri Welby kutakemura iki kibazo cyose, kwaba ikimenyetso kigaragaza ko cyahawe umurongo mwiza.

Ubwegure bwe bwitezweho kugarurira icyizere Angilicani muri rubanda mu rugero runaka

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.