Mu gihe Abakristo hirya no hino ku isi bari mu myiteguro yo kwizihiza Pasika, mu Rwanda ho hitezwe igitaramo gikomeye cyiswe “Easter Jubilee Music Gathering”, cyateguwe n’abahanzi Ben na Chance, kizabera muri BK Arena tariki ya 05 Mata 2026.
Ni igitaramo gikomeje kuvugisha benshi, by’umwihariko ibyamamare n’abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bagaragaza inyota n’ishyaka ridasanzwe ryo kucyitabira no kugihuriramo n’abakunzi babo.
Impamvu ya mbere iri gutuma aba bahanzi bagishishikarira ni uko kizahurirana n’umunsi wa Pasika, umunsi ufite igisobanuro gikomeye mu kwizera kwa gikristo.
Umuhanzi Aime Uwimana yabigaragaje neza ubwo yagiraga ati: “Ni ku wa 5 Mata 2026 kuri Pasika, umunsi twizihiza kuzuka kwa Kristo Yesu, umunsi twizihiza gucungurwa kwacu kuzuye.”
Ibi byerekana ko iki gitaramo kitari igitaramo gisanzwe, ahubwo ko ari umwanya wo kuramya Imana no kuyishimira ku bw’igikorwa gikomeye yakoreye inyokomuntu.
Ikindi cyakuruye ibyamamare ni uburemere n’agaciro k’abagiteguye. Ben na Chance ni itsinda rimaze imyaka 10 mu muziki w’ivugabutumwa, rifite amateka akomeye n’ubuhamya bwimbitse mu ndirimbo zabo.
Ben ubwe yigeze gusobanura ko indirimbo zabo zishingiye ku buzima bwabo bwite, aho yagize ati: “Muri ibyo bihe by’umubabaro nahise numva indirimbo mu mutima wanjye, ari yo yaje kwitwa ‘Ugushikamijeho Umutima’.”
Ubu buhamya butuma indirimbo zabo ziba zifite uburemere bukora ku mitima y’abazumva, bikaba ari imwe mu mpamvu ituma abahanzi bagenzi babo bashaka kubashyigikira no gusangira na bo urwo rugendo.
Abahanzi nka Papi Clever na Dorcas bazaririmba muri iki gitaramo, na bo bagaragaje ko bafite inyota yo kuzitabira iki gitaramo, banashishikariza abantu kuzitabira ari benshi. Mu butumwa bwabo bagize bati: “Muzigure ku bwinshi, tuzataramane, muzaze muri benshi hariya tuhuzure, Imana ibahe umugisha.”
Aya magambo agaragaza ko iki gitaramo gifatwa nk’igikorwa cyo guhuriza hamwe abakunzi b’umuziki wo kuramya Imana, aho bose bazahurira mu mwuka umwe wo guhimbaza Imana.
Nanone kandi, kuba iki gitaramo cyaratumiwemo abahanzikazi bagezweho nka Alicia na Germaine aho nabo bazaririmba, byongereye urwego rwacyo. Aba bahanzikazi baherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi mushya mwiza wa Gospel muri Afurika, bakaba baragaragaje ko ibyo bagezeho babikesha Imana.
Alicia yagize ati: “Ni akanya ko gushimira Imana… turashimira Imana mbere na mbere.” Kuba baratumiwe muri iki gitaramo byerekana ko gifite ireme kandi ko kizaba urubuga rwo guhuza impano zitandukanye mu rwego rwo guhimbaza Imana.
Ikindi kandi, abahanzi batandukanye bakomeje gushishikariza abantu kuzitabira iki gitaramo, bagaragaza ko ari amahirwe adasanzwe.
Umunyarwenya Clapton Kibonge yavuze ko kugura itike hakiri kare ari ingenzi, mu gihe Nice Ndatabaye we yagaragaje ko “kuhabura ari uguhomba zikanyagwa.”
Aya magambo yose agaragaza uburyo iki gitaramo gifatwa nk’idasanzwe, ku buryo kutacyitabira bifatwa nk’igihombo gikomeye ku mukunzi w’umuziki w’ivugabutumwa.
Abandi b’ibyamamare bafite amatsiko y’iki gitaramo harimo The Ben, Alexis Muyoboke, umunyamakuru Tessy, Micky, umukinnyi wa filime akaba n’umuvugabutumwa Bahavu Jannet, Gentil Misigaro, n’abandi.
Byongeye kandi, kuba ari ubwa mbere Ben na Chance bagiye gukora igitaramo cyabo bwite muri BK Arena no kuri Pasika, bizatuma kiba amateka.
Icyemezo cyo kugikora buri mwaka na cyo cyongeye gukurura inyota y’abahanzi n’abakunzi b’umuziki, kuko kigaragaza intumbero yo kubaka umuco wo kwizihiza Pasika binyuze mu muziki no mu kuramya Imana.
Impamvu zituma ibyamamare n’abahanzi bashishikarira iki gitaramo ni nyinshi: igisobanuro cya Pasika, ubuhamya n’ubunararibonye bwa Ben na Chance, ubwitabire bw’abahanzi bakomeye, ndetse n’umwihariko w’iki gitaramo giteganyijwe kuba amateka.
Abifuza kwitabira igitaramo “Easter Jubilee Music Gathering” cya Ben na Chance bashobora kugura amatike hakiri kare banyuze ku rubuga rwa ticqet.rw cyangwa bagakoresha kode ya telefoni 51301*01#, aho bahitamo icyiciro bifuza.
Kuri ubu, amatike ya Upper Room ari kugura 5,000 Frw mbere y’igitaramo (akazaba 10,000 Frw ku munsi wacyo), aya Stage View ari 10,000 Frw (akazaba 15,000 Frw ku munsi w’igitaramo), mu gihe aya Premium ari 20,000 Frw, Altar Zone ari 25,000 Frw, CIP Zone ari 35,000 Frw, naho Executive Zone ari 50,000 Frw, bityo kugura mbere bikaba ari bwo buryo bwiza bwo kubona itike ku giciro gito no kwirinda ko zashira.
Ni igitaramo kitarebwa gusa nk’imyidagaduro, ahubwo ni nk’umwanya w’umugisha, wo guhurira hamwe no guhimbaza Imana mu buryo bwimbitse kandi bwagutse.
Alicina na Germaine bazaririmba
Papi Clever na Dorcas bazaririmba
Uwimana Aime ntazahabura
Nubwo Nice Ndatabaye azaba adahari, afite amatsiko yo kuzarebera kuri internet
Ben na Chance bamaze imyaka myinshi bakunzwe, byatumye bashyigikirwa na benshi
Gura itike yawe uyu munsi, ugabanyirizwe ibiciro