× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Amatike y’igitaramo Bosco Nshuti azamurikiramo Album ya gatanu yageze ku isoko

Category: Concerts  »  4 hours ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Amatike y'igitaramo Bosco Nshuti azamurikiramo Album ya gatanu yageze ku isoko

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, yasohoye amatike yo kwinjira mu gitaramo cye cyo kumurika Album ya gatanu.

Iki gitaramo giteganyijwe ku wa 19 Nyakanga 2026 muri Kigali Serena Hotel, kikazaba mu rwego rwo kumurika Album nshya igizwe n’indirimbo 10, aho azafatira n’amashusho yazo (Audio & Live Recording).

Abifuza kwitabira iki gitaramo bashobora kugura amatike banyuze ku rubuga Ibitaramo.com, aho ibyiciro bibiri by’amatike ari Frw 10,000 na Frw 20,000. Hari kandi abazinjira nk’abafatanyabikorwa n’abaterankunga b’umurimo w’ivugabutumwa bazahabwa ubutumire bwihariye.

Mu rwego rwo kurushaho guha uburemere iki gitaramo, Bosco Nshuti yatangaje ko New Melody Choir iri mu makorali akomeye mu Rwanda na yo izifatanya na we mu kuramya Imana kuri uwo munsi. Uretse New Melody, biteganyijwe ko hazaba hari n’abandi bashyitsi bazatangazwa uko iminsi izagenda iza.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Bosco Nshuti yavuze ko iyi Album izaba ifite umwihariko udasanzwe kuko abazitabira igitaramo ari bo bazagira uruhare mu guhitamo izina ryayo.

Yagize ati: "Izina ryayo abazahagera bazahava bamenye izina ryayo kandi bazabigiramo uruhare mu guhitamo izina."

Yavuze kandi ko Album izaba igizwe n’indirimbo zimwe zisanzwe zaramaze gusohoka n’izindi nshya zizumvwa ku nshuro ya mbere kuri uwo munsi, zose zikaba zibanda ku rukundo rw’Imana no ku butumwa bw’ibyiringiro, ariko hakabamo n’izindi zishingiye ku ihishurirwa rishya Imana yamuhaye.

Bosco Nshuti akomeje kwandika amateka muri Gospel nyarwanda. Ni umwe mu bahanzi bakomoka muri ADEPR bageze ku rwego rwo gutegura ibitaramo byitabirwa n’imbaga, ndetse ni we wabaye uwa mbere wakoze igitaramo cyishyuzwa akiri umuririmbyi wo muri iri torero, ibintu byafunguye amarembo ku bandi bahanzi benshi bamukurikiye.

Uyu muramyi kandi ni umwe mu bahanzi bo muri ADEPR bamaze gutaramira kenshi mu Burayi, aho yakoreye ibitaramo bitandukanye by’ivugabutumwa mu bihugu birimo u Bubiligi, u Bufaransa, u Budage n’ahandi.

Mu rugendo rw’umuziki amaze imyaka irenga icumi akora, Bosco Nshuti amaze gusohora Albums enye zirimo "Ibyo Ntunze," "Umutima," "Ni muri Yesu," na "Ndahiriwe", zatumye aba umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Gospel nyarwanda.

Igitaramo cyo ku wa 19 Nyakanga kizaba ari icya gatanu ateguye ku giti cye. Ni na cyo azamurikiramo Album ye ya gatanu, ibintu abakunzi be bavuga ko bitegerejwe cyane nyuma y’uko amaze iminsi asohora indirimbo zakiriwe neza zirimo "Aguhe Umugisha."

Abategura iki gitaramo bavuga ko imyiteguro igeze kure, basaba abakunzi b’umuziki wa Gospel kutazategereza umunsi wa nyuma, ahubwo bakigurira amatike hakiri kare banyuze kuri Ibitaramo.com, kugira ngo bazabone umwanya muri kimwe mu bitaramo bikomeye bitegerejwe muri Gospel nyarwanda muri uyu mwaka.

Reba indirimbo aheruka gusohora kuri YouTube

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.