× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Harimo itike ya Miliyoni 3: Gura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi muri Uganda

Category: Concerts  »  4 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Harimo itike ya Miliyoni 3: Gura itike yo kwinjira mu gitaramo cya Israel Mbonyi muri Uganda

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Mbonyicyambu Israel uzwi nka Israel Mbonyi yamaze gushyira ibiciro by’amatike yo kwinjira mu gitaramo azakorera muri Uganda hanze.

Israel Mbonyi ufatwa nk’umuhanzi wa mbere waciye uduhigo twinshi mu bahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yari amaze igihe ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba byifuza ko abitaramira, dore ko indirimbo ye Nina Siri, Nita Amini na Sikiliza aherutse gushyira hanze ziri mu zamufashije kwigarurira imitima y’abatuye muri ibyo bihugu.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram akurikirwaho n’abarenga ibihumbi 581 bikubiyemo abantu bo mu bihugu bitandukanye, Israel Mbonyi yabwiye Abagande ko igitaramo kiri vuna, abashishikariza kuzitabira ku bwinshi agira ati: “Hello Uganda.”

Kuri 23 Kanama 2024 azataramira mu Murwa Mukuru wa Uganda Kampala ahitwa Lugogo Cricket Oval. Amatike aragura amashiringi 15,000 ahasanzwe, 30,000 muri VIP, 3,000,000 muri VVIP (Ameza y’abantu 10) na 1,000,000 ku Meza y’abantu 5.

Kuwa 25 Kanama 2024 azataramira muri Kaminuza ya Mbarara naho muri Uganda. Amatike aragura amashiringi ya Uganda 20,000 ahasanzwe, 50,000 muri VIP, 1,000,000 muri VVIP (Ameza y’abantu 5). Amatike wayasanga kuri quicket.co.ug

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.