× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nice Ndatabaye agiye gukorera igitaramo muri Indiana Polis nk’uko Mwuka Wera yabimusabye

Category: Concerts  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Nice Ndatabaye agiye gukorera igitaramo muri Indiana Polis nk'uko Mwuka Wera yabimusabye

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana uzwi ku izina rya Nice Ndatabaye agiye gukorera igitaramo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Indianapolis nk’uko Mwuka Wera yabimusabye.

Iki gitaramo kizaba kibaye ku nshuro ya kabiri, Nice Ndatabaye yacyise Intimate Worship. Kizaba ku wa 18 Kanama 2024, aho kwinjira bizaba bisaba Amadorali 30 na 50.

Mu kiganiro yagiranye na Paradise, Nice Ndatabaye yatangaje impamvu yahisemo gukorera iki gitaramo muri Indianapolis agira ati: “Imana ni ho yahisemo ko dukorera. Byanjemo, nahoze mbisengera, nsengera aho twategurira igitaramo Intimate Worship ku nshuro ya kabiri, numvira icyo Umwuka ambwiye cyo kugikorera muri Indianapolis.”

Avuga ko yumviye ubushake bw’Imana, ko nta kindi gihambaye cyabiteye kitari bwo. Muri iki gitaramo yatumiyemo Adrien Misigaro nk’umuhanzi, Nice Ndatabaye yatangaje ko kizafatirwamo n’amashusho ya zimwe mu ndirimbo nshya.

Yagize ati: “Iki gitaramo tuba dufite live recording (gufatiraho amashusho). Tuzahakorera album yacu ya kabiri ikorewe muri iki gitaramo cya Intimate Worship mu buryo bwa live recording. Zizaba zirimo iz’amashusho n’amajwi by’indirimbo nshya, kandi abakozi b’Imana tuzafatanya turimo kubitegura.”

Nubwo iyi album yayise iya kabiri, Nice Ndatabaye azaba ari gukora kuri album ye ya gatatu. Yabisobanuye agira ati: “Iyi album ku bwange izaba ari iya gatatu, ariko mu buryo bw’iki giterane ni iya kabiri, kuko Imana yanshyize ku mutima icyo gitaramo ngarukamwaka.”

Icya asaba abahatuye nta kindi. Mu magambo ye yagize ati: “Ku bahatuye nifuza ko bazaza kudushyigikira, ni umunezero wacu, ni benshi batubwira ko badukunda, ko bakunda indirimbo zacu, ibi ni ibihe rero byo kugira ngo babashe kubitugaragariza. Buri wese azaze, bazagure amatike baze mu buryo bwo kudushyigikira mu guhimbaza Imana.”

Iki gitaramo akitezemo umusaruro ukurikira: “Abantu bazaramya Imana, bazahanezererwa, bazahagirira ibihe byiza, bahure n’Imana, bumve ubutumwa binyuze ku bakozi b’Imana bazaba bahari, ndetse habeho no gusangizanya ubuhamya. Hari indwara zizahakirira, abenshi bazabohoka imitima babone amahoro, abandi bazahabonera agakiza, mbese umusaruro twiteze uragutse.” Ayo ni amagambo ya Nice Ndatabaye.

Uyu muramyi azwi mu ndirimbo zamamaye zirimo iyitwa Imigambi Yawe, Ayi Mana y’Ukuri n’izindi. Nice Ndatabaye yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo tariki 15/07/1989, aza mu Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu 2009 ni bwo yavuye mu Rwanda ajya muri Kenya ku mpamvu z’akazi, agezeyo aza no kubakomereza amashuri.

Muri 2014 yabonye ibyangombwa bimwemerera kujya gutura muri Canada ari naho atuye kugeza uyu munsi, hakaba ari na ho yatangiriye kuririmba ku giti cye. Indirimbo ze zatangiye kujya hanze muri 2018.

Nice Ndatabaye ategerejwe muri Amerika

Nice Ndatabaye azaba ari kumwe na Adrien Misigaro

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.