Gad Byiringiro, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana uzwi ku izina rya GAD, yashyize hanze indirimbo nshya yise "Nyizera".
Iyi ndirimbo yasohotse ku wa 12 Kanama 2025, ikaba iri kuri YouTube aho imaze kurebwa n’abarenga amagana n’amagana.
Uyu muhanzi yatangiye umuziki mu 2024, ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise Uzibuke. None ku ndirimbo ye ya kabiri, Nyizera, yemeje Igihugu ko ari umuhanzi wo guhangwa amaso bitewe n’ubuhanga bwe mu kuririmba no mu butumwa bwimbitse aririmbaho.
Avuga ko inzozi ze ari ukwamamaza ubutumwa bwiza, gutuma abantu bagira icyizere cy’ubuzima no kugira urukundo nk’uko Imana ari urukundo, kandi agahamya ko Imana izamugeza kure hashoboka.
Mu buhamya bwe, GAD yavuze ko hari igihe abantu basanga kwizera kwabo gushingiye gusa ku byo babona cyangwa bakeneye, nyamara ukwizera nyakuri ari ukwibuka no kureba ku byo Imana yamaze gukora mu buzima bwabo. Yagize ati: “Sinkwiriye kurebera Imana mu byo nkeneye, ahubwo ngomba kuyirebera mu byo yamaze kunkorera.”
Indirimbo Nyizera yakozwe na Popiyeeh muri UMP Studio, ifite amajwi y’inyunganizi (backing vocals) ya Noella Mugisha na E-star.
GAD avuga ko imbogamizi zose ahura na zo azifata nk’ibibazo by’igihe gito, kandi akomeza gukora no gutegura ibikorwa bizamura abantu mu buryo bw’umwuka.
Indirimbo Nyizera iri kuri YouTube - Nyizera – GAD, yirebe nonaha:
Gad Byiringiro, umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana uzwi ku izina rya GAD, yizeye ko Imana izamugeza kuri muri uyu mwuga w’ubuhanzi yatangiye