× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ku isabukuru ye, Furaha Berthe yamuritse Magazine ivuga ku rugendo rwe muri muzika anasohora indirimbo nshya

Category: Artists  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Ku isabukuru ye, Furaha Berthe yamuritse Magazine ivuga ku rugendo rwe muri muzika anasohora indirimbo nshya

Byari ibyishimo bisendereye umutima mu birori umuramyi Furaha Berthe yamurikiyemo Magazine ivuga ku rugendo rwe mu Muzika. Ni ibirori byahuriranye n’umunsi we w’amavuko.

Ku Cyumweru cyo kuwa 07 Nyakanga 2024 muri Resitora ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge (Yahoze yitwa KIST), abantu bakabakaba nka 100 barimo umuryango wa Furaha Berthé urangajwe imbere n’umugabo we n’abana, abo biganye ndetse n’intiti nka Dr Consolée Sibosiko na Prof Associé Dieudonné Uwizeye na Dr. Jean de Croix Nkuyayija;

Umuyobozi w’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda Chairman Richard, abo bakorana mu ishuri rya Busy Bees Foundation School abereye Umuyobozi, abo basengana mu itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7, abanyamakuru, abaririmbyi n’inshuti ze za hafi bahujwe no gushyigikira uyu mubyeyi washimiwe na ku bw’umurava mubyo akora byose, urukundo n’umutima wo guca bugufi.

Nk’uko yabisobanuye imbere y’imbaga, iyi magazine yiswe No 001 yamuritswe hagamijwe gutambutsa ubutumwa bw’ibyiringiro hagendewe ku ijambo ry’Imana riboneka muri Abafilipi 4:13 hagira hati: "Nshobozwa byose na Kristo umpa Imbaraga.

Iyi magazine ni icyegeranyo cy’ibikorwa byose uyu muhanzikazi amaze kugeza ku bakunzi be akaboneraho gushima Imana no kugaragaza abagiye bamuba iruhande mu mafoto yuje ubwiza atunganyije kinyamwuga.

Muri ibi birori kandi uyu muramyi akaba yasusurukije abakunzi be mu ndirimbo aho ku ikubitiro yaririmbye indirimbo 2 zirimo n’indirimbo nshya yise "Yampaye guseka". Iyi ndirimbo ifite amashusho meza cyane ikaba igaruka ku munezero Kristo atanga ku muntu umwizeye akamukura mu bibazo byari byaramubanye akasamutwe.

Ni ibirori kandi byasusurukijwe n’andi makorali abarizwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa 7 nka Adonai Choir Ndetse na Femmes pour Christ yaturutse i Goma muri RDC.

Iri tsinda ryitwa Femmes Pour Christ rukaba ryarasendereje ibyishimo abitabiriye ibi birori. Ni itsinda rigizwe n’abantu 6 abakobwa n’abadamu ryavugishije benshi ahanini bitewe n’amajwi meza ya Rurangiranwa Ndetse no kuririmba birekuye (abazi Makoma Group barahita babyumva).

Mu bafashe ijambo harimo Dr Consolée Sibosiko umwe mubarimu muri KIST wigisha Chimie yavuzeko afata Furaha nk’intwali. Yavuze ko ubwo yigaga mu cyiciro cya 3 cya Kaminuza mu ishami ryo kunononsora no gucuka imishinga (Project Management), ikizami cya nyuma gisoza yagikoze habura amasaha 2 ngo abyare.

Prof Prof Associé Dieudonné Uwizeye wiganye na Furaha imyaka 4 muri Kaminuza yashimye Furaha wicaraga ku ntebe y’imbere yifashe ku itama. Yagize ati: "Natangajwe no kuba Furaha utarumvaga ikinyarwanda yarageze ku Rwego rwo kuririmba ikinyarwanda akaba ageze no Rwego rwo kucyandikamo."

Nyuma yo kumurika iki gitabo, uyu muramyi akaba yarifurijwe isabukuru nziza n’abitabiriye ibirori bakaba baramuririmbiye bamwifuriza kuramba no kurambira muri Kristo.

Furaha Berthe ni umuririmbyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana ubikunda cyane uhora ashishikajwe no guhugura, kubaka no kuba urugero rw’impinduka nziza ari na ko agerageza gushimisha abakurikira ibihangano bye.

Uyu muririmbyi watangiye kwegereza ubwami bw’Imana abantu binyuze mu buhangano mu mwaka wa 2017 akaba amaze imyaka 7 atanga ubutumwa bwiza. Kuri ubu amaze kumurika album 3 aho umuzingo wa 1 wamuritswe mu kwezi kwa 12/2021 ukaba waramurikiwe i Goma muri RDC Ari naho yavukiye.

Ubwo yamurikaga uyu muzingo ugizwe n’indirimbo 8 yashimiraga Imana yagaragarije abantu bayo ntibatererane mu gihe cya Covid 19. Yamuritse umuzingo wa kabiri yise "Humura" mu kwezi Kwa 8/2022 mu birori byabereye mu mujyi wa Kigali mu gihe alubumu ya 3 yamuritswe mu kwezi kwa 11/2023 akaba ari umuzingo wiswe "Nitakwenda" cyangwa "Nzagenda". Akomeje imyiteguro yo kumurika Album ya Kane.

Dr. Consolee Sibosiko, Furaha Berthe, Dr. Jean de la Croix Nkurayija na Prof Assoce Dieudonne Uwizeye

Furaha Berthe yamuritse Magazine ivuga ku rugendo rwe mu Muzika

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Uwiteka agukomeze Elder

Cyanditswe na: Ildephonse Ishimwe  »   Kuwa 14/07/2024 16:36