The Way of Hope Choir ryo mu itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi, ryibutse ku nshuro ya 32 abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ubutumwa bahawe n’Umuyobozi wa Remera SDA Church Pastor Rurangirwa Alfonse mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iki gikorwa cyabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya kicukiro ku wa 1 Gicurasi 2026. Aba baramyi babwiwe ko Kwibuka bibafasha gusobanukirwa amateka ashaririye y’abanyarwanda bambuwe ubuzima bazira kuba Abatutsi.
Pastor Rurangirwa yibukije The Way of Hope Choir ko Kwibuka ari igenzi ukurikije uko umuntu aremwe. Avuga ko “biri mu biranga ubuzima bwa muntu”.
Yagize ati “Iyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 byitabiriwe n’urubyiruko bibabera inzira nziza yo kumenya imvo n’imvano y’amateka mabi u Rwanda rwagize, ndetse n’inzira rwubatse y’ubumwe n’iterambere."
"Nashishikariza urubyiruko cyane cyane abo Jenoside yabaye bakiri bato cyangwa abavutse nyuma yayo, mbabwira ko aha ari ho bamenyera amateka yacu nk’abanyarwanda”.
Yavuze ko urubyiruko ruje kwigira ku bigaragara birworohera kwigira no ku bitagaragara. Ati “Urugero rwa hafi, sinakwigisha abantu uburyo Kayini yishe umuvandimwe we Abel ari ibintu dusoma muri Bibiliya ngo byorohe, kuruta uko bakumva uko umuhutu yishe umututsi kandi bose ari abanyarwanda”.
Abaririmbyi ba The Ways of Hope basabwe guhanga ibyubaka sosiyete nyarwanda ndetse bagatekereza ku bigirira abantu akamaro, aho guhanga ibitandukanya abantu, bibateranya cyangwa bikabiba amacakubiri, bigishwa ko ibihangano byiza byubaka ubugingo bwa nyirabyo nubw’ababyumva.
The Way of Hope Choir isanzwe izwi mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Agafu”, “Nimuhumure” na “Ururembo”, ikaba ifite intego yo kugarurira abantu Yesu Kristo no guhumuriza abafite ibikomere binyuze mu bihangano byabo.
Iyi korali iherutse gusohora indirimbo nshya bise "Rumuri" ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure bwibutsa abantu ko no mu bihe by’umwijima, hari icyizere cyo kuba urumuri ku bandi no ku gihugu muri rusange.