Itariki ni 08 ukwezi k’Ukuboza mu mwaka wa 2024, New Melody choir irongera gutaramana n’abakunzi bayo mu gitaramo cy’iswe Evening of Salvation Songs, bishatse kuvuga ngo "Umugoroba w’indirimbo z’agakiza".
Ni igitaramo kizabera mu rusengero rwitwa "Bethesda Holy Church" ku Gisozi benshi bakaba bahita kwa Rugamba, Izina ry’umushumba Uwiteka yahaye iyerekwa ryo kuzana abantu kuri Kristo akanatangiza Itorero Bethesda Holy Church.
Reka tubagezeho umwuka urimo kurangwa muri iri tsinda rya New Melody cyangwa se dutemberaneyo mu buryo bw’Umwuka, mwitwaze imvumba nshya dusangire ku byiza data yaduteguriye!!
Muri rusange hari impumeko nziza, imyiteguro imeze neza, repetition zirakomeje, imyambarire nayo izaba isengeye, amavuta ni yose, abacuranzi bakoze ku mirya, ndetse amasengesho ni yose. Aya akaba ari amakuru Paradise ikesha Neema Marie Jeanne umwe mu bashizwe itangazamakuru muri New Melody.
Ni igitaramo New Melody izataramana na Boanerges Gospel Group (itsinda ribarizwa mu itorero rya Bethesda Holy church) n’umuramyi Elie Bahati umwe mu bakunzwe cyane muri iyi minsi. Ni mu gihe Pastor Hortense Mazimpaka ari we mugabura w’ubutumwa bwiza.
Saa kumi, uruhimbi rukaba ruzaba rumaze guheshwa umugisha, mu gihe imiryango izaba ifunguye guhera saa cyenda n’igice z’amanywa.
Mu kiganiro na Elysée Muhayimana Umuyobozi wa New Melody, yagize ati: "New Melody choir yifuje gusoza umwaka ifatanya n’abazaboneka bose gushimira Imana impano iruta izindi zose yaduhaye ari yo Kristo uhesha bose agakiza. Twarateguye, twarabisengeye biraza kuba ari byiza cyane.".
Yakomeje agira ati: "Iyo umwaka usoza tuba dufite byinshi byo gushima. Twahisemo ishimwe rimwe rikuru, risumba ayandi yose dufite. Ni impano y’agakiza twaherewe muri Kristo. Abantu bazaze ari benshi dufatanye, ndabizi mu gushima iri shimwe hahishwemo guhembuka n’andi mashimwe menshi".
Bwana Elyse yasoje iki kiganiro agira ati: "Nyuma y’iki gitaramo, gahunda zirakomeje tubahishiye indirimbo nyinshi nshya, ariko turimo turanategura igitaramo kinini cyane Uhoraho adushoboje muri 2025."
New Melody choir iri mu makorali akomeyemu Rwanda, mu mpera za 2018 yakoze igitaramo cy’akataraboneka bise Selah Concert II kitabirwa n’abantu basaga ibihumbi bine barimo n’ab’amazina azwi mu gihugu.
Ni igitaramo cyabereye muri Camp Kigali aho iyi korali yari iri kumwe n’abahanzi bakunzwe mu muziki wa Gospel barimo; Dominic Ashimwe, Simon Kabera, Prosper Nkomezi, Shekina Worship Team n’Umukozi w’Imana David Warld, umugabo wa Liza Kamikazi.
New Melody Choir yamamaye mu ndirimbo nka "Yarambabariye", "Hallelujah", "Ndakwiringiye", "Uhembuwe", "Uri Imana", "Isoko y’ibyishimo" ndetse n’izindi.
Bakunzwe mu ndirimbo ’Ndakwiringiye’ n’izindi nyinshi
New Melody baguhaye ikaze mu gitaramo gikomeye bakora kuri iki Cyumweru
Murakoze cyane mubyukuri ukurikije ubutumwa muduha nakinu umuntu yabona yabishyura gusa lman ibagure rwose