Mu Rwanda harimo amakorari menshi, ariko Korari Alliance yo iratangaje. Ni Korari wavuga ko ari mpuzamahanga. Indirimbo Sing Over ni gihamya y’uko bashoboye, kuko indirimbo zabo zishobora kumvwa kugera ku nkengero z’isi.
Iyi Korari iririmba mu ndimi zose zikoreshwa mu Rwanda, ni ukuvuga Igiswayile gikoreshwa n’abarenga miliyoni 100, Icyongereza nk’ururimi mpuzamahanga bigoranye kumenya umubare wabashobora kuruvuga no kurwumva kuko rwigishwa hafi ku isi hose, n’Igifaransa gikoreshwa mu bihugu bigera kuri 29 bituwe n’ababarirwa mu mamiliyoni nk’ururimi kavukire.
Uretse Sing Over basohoye mu mashusho kuri uyu wa 19 Gicurasi 2024, bafite izindi ndirimbo zambukiranyije imipaka zirimo iziri mu Cyongereza nka You’re The Salt, Calm Down n’izindi, iziri mu Gifaransa nka Ta Maison, Quel Bon Nom n’izindi, iziri mu Giswayile nka Nani Kama Yesu, Niliokolewa n’izindi.
Iyi ndirimbo Sing Over bashyize amashusho yayo hanze kuri iki Cyumweru, yasohotse ari amajwi gusa mu wa 2023. Mu kiganiro Paradise yagiranye na Vice Perezida w’iyi Korari Alliance Ngaboyumwami Jean Paul, yahereye kuri iyi ndirimbo Sing Over, akomerezaho avuga no ku bindi bikorwa bateganya imbere.
Yagize ati: “Sing Over ni indirimbo ivuga ku gushimira Imana, kuko mu gihe twari mu buzima butagira intego yatugiriye Ubuntu, idukura muri ako kaga twarimo, ku bwibyo rero ni yo mpamvu turirimba ngo ‘sing sing sing’ cyangwa ngo ririmba ririmba ririmba, ririmbira Imana ku bw’ibyo byose, ku bw’ahahise hawe, aho yagukuye, ndetse n’ibindi bitandukanye.”
Yakomeje avuga ku ndirimbo izakurikira iyi agira ati: “Hari indi ndirimbo tugiye gusohora nyuma y’iyi twise Seasons Change, ikaba ivuga ko nubwo ibihe byahinduka Imana yo itajya ihinduka, kandi ko ifite umugambi mwiza kuri twebwe. Iyo urebye ubuzima bwawe, ubonamo ineza y’Imana. Ubwo rero tegereza ko ku iherezo bizagenda neza. Isoza igira iti ‘fear not, bisobanuye ngo ntutinye.’”
Iyi ndirimbo na yo isanzwe iri ku muyoboro wabo wa YouTube bahaye izina rya Alliance Choir CEP UR Huye Campus, ari na yo iriho ibindi bikorwa byabo bigizwe ahanini n’indirimbo zabo ndetse n’ibibwiriza.
Alliance ni korari ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye Campus no kuri MIC (Mukoni Interanational Church) zo muri Paruwase Taba, Ururembo rwa Huye. Ikora umurimo w’Imana mu buryo bwo kuririmba mu ndimi z’amahanga, mu rwego rwo kwamamaza ubutumwa bwiza mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu.
Ni abakozi b’abahanga, biyemeje kubwiriza ubutumwa bwiza mu ndimi zose binyuze mu ndirimbo
Korale alliance rwose ikomeje gutuma Abantu bumva ubutumwa bwiza hirya no hino
We thank the Lord our God for every miracles and deed for us.
We exalt his name on the high.
And we really appreciate y’all