× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Ababyeyi ya ADEPR Muhima yatanze ihumure mu ndirimbo "Hirya"

Category: Choirs  »  4 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Korali Ababyeyi ya ADEPR Muhima yatanze ihumure mu ndirimbo "Hirya"

Kimwe mu bibazo bikunze kwibazwa n’abantu benshi ni ubuzima bazabamo nyuma y’urupfu. Ibi bikunze gutera abantu benshi ubwoba.

Ibi byatumye Chorale Ababyeyi ADEPR Muhima yibutsa abantu ko urupfu ari irembo ryinjiza abizera mu rurembo siyoni iwabo w’umunezero uhoraho.

Paradise yagiranye ikiganiro na Uwamahoro Jeannine Umuyobozi (Peresidente) wa Chorale Ababyeyi ADEPR Muhima. Buri muntu wese wakumva iyi ndirimbo yakwibaza ku ijambo "Hirya". Uwamahoro yagize ati: "Hirya twavugaga ni hirya y’ubu buzima."

Agaruka ku butumwa bukubiye mu ndirimbo "Hirya", Uwamahoro Jeannine yagize ati: "Twibutsaga abantu ko muri iyi si atariho iwacu n’ubwo duhari ariko duhari nk’abacumbitsi."

Yakomeje agira ati: "Turimo tuributsa abantu bashavujwe n’amakuba yo mu isi ko hirya y’ubu buzima, hirya y’uyu mubabaro hari ubuzima bw’umunezero, nitugera mu ijuru tuzishima, tuzanezerwa, nta mibabaro, nta gupfa, nta gupfusha".

Muri iyi ndirimbo, hari aho abaririmbyi b’uyu mutwe bagira bati: "Umunsi umwe tuzirirwa mu isi twe kuyiraramo". Perezida wa Korali Ababyeyi yavuze ko iki ari igihe cyiza cyo kwibutsa abantu kuba maso bagahora biteguye kugaruka Kwa Kristo. Yasoje ikiganiro avuga ko bagamije gukumbuza abantu ijuru.

Mu bwiza bw’Imana, Chorale Ababyeyi yibukije abagenzi gutegura ubuzima bwa nyuma y’ubuzima.

Chorale Ababyeyi ikorera umurimo w’Imana wo kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu ndirimbo itorero rya ADEPR Paroisse ya muhima. Ni korali yavutse mu mwaka wa 1997 ikaba imaze imyaka 28 mu murimo w’ivugabutumwa.

Kuri ubu ni korali yahawe umugisha n’Uwiteka dore ko igizwe n’abaririmbyi 110 barimo abagabo 26 n’abagore 84. Nta musore cyangwa inkumi bari muri iyi korali, bivuze ko bose bubatse nk’uko izina ryabo ribivuga.

Kuri ubu iyi korali iyobowe na Madame Uwamahoro Jeannine (Peresidente) akaba yungirijwe na Twagirimana Emmanuel, mu gihe Madame Barakagwira Fortune ari we mutoza w’amajwi.

REBA INDIRIMBO NSHYA "HIRYA" YA CHORALE ABABYEYI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nakoze cyane pe. Hirya Koko yubu buzima hari ubundi dukore tuzi neza ko tuzirirwa mwisi ariko ntituyiraremo. Duharanire gutegura aho tuzaba iteka.Uwiteka abongere umugisha pe

Cyanditswe na: niyigena Mary Jennifer   »   Kuwa 23/04/2025 01:13