Korali Horeb ibarizwa mu itorero rya ADEPR Rwampara, Paroisse ya Gatenga ariko ikaba ikaba igizwe n’abize muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami rya Gikondo ikaba ibarizwa muri CEP CBE (yahoze yitwa SFB), yatumiwe mu giterane cy’Iminisi itatu.
Iki giterane kizabera mu itorero rya ADEPR Gashyekero nk’uko tubikesha umuyobozi w’Iyi korali Bwana Micomyiza Sylvin. Kiratangira kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Kamena 2023, kizarangire ku cyumweru tariki 25/06/2023. Iyi korali irabimburira izindi iririmba ku munsi wa 1 w’igiterane.
Iki giterane cy’ububyutse gifite intego iboneka muri Zaburi 34:2 havuga ngo: "Nzahimbaza Uwiteka iminsi yose, Ishimwe rye rizaba mu kanwa kanjye iteka".
Korali Horeb yatumiwe muri iki giterane ni imwe muri korali zizwiho kugira indirimbo zikunzwe kandi zishingiye ku ijambo ry’Imana kandi zigisha inzira y’agakiza.
Zimwe mu ndirimbo z’iyi korali zikunzwe n’abatari bacye twavuga "Dukore umurimo", "Umwuka Wera", "Amaraso ya Yesu", "Yararenganye", "Twibutse Iminsi ya cyera", na "Dushingiye", Imwe mu ndirimbo isubizamo icyizere ubugingo bwatentebutse ikanakundwa n’abantu benshi.
Umuramyi Dominic Ashimwe yigeze kwifashisha iyi ndirimbo ayishyira kuri account ye ya Facebook ahumuriza abihebye nk’uko bigaragara kuri screenshot twakoze.
Nyuma yo gutegura Horeb week yabaye kuva le 17-13/11/2022, iyi korali ikomeje ibikorwa by’ivugabutumwa ndetse amakuru Paradise.rw ifite ni uko iyi korali yaba iri mu myiteguro yo gusohora izindi ndirimbo.
Tugarutse kuri Horeb week, ni icyumweru ngarukamwaka kizajya kibanda kw’ivugavutumwa binyuze mu ndirimbo ndetse n’Ijambo ry’Imana. Umwaka wa 2022, iki cyumweru cyibanze ku nsanganyamatsiko iri muri Yohana 12:26 handitse ngo ”Umuntu nankorera ankurikire.
Icyo gihe, umuyobozi wa korali Horeb Bwana Micomyiza Sylvin yatangarije Paradise.rw ati "Icyumweru cy’ibikorwa byahariwe Horeb cyuzuyemo ’surprise’ nyinshi ndetse abantu bazarushaho guhembuka mu buryo bw’Umwuka. Muri iki cyumweru bizaba bishyushye tuboneraho, n’umwanya wo kubamenyesha ko dufite ibikorwa bitandukanye by’ivugabumwa".
Icyo gihe, ibikorwa bya Horeb week byaranzwe no kwitabira no kuririmba muri ’Nibature’ kuva kuwa Mbere kugeza kuwa Gatandatu mu rusengero rwa ADEPR SEGEM (Saa kumi n’Igice za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri).
Abaririmbyi b’iyi korali bize ijambo ry’Imana ndetse banaririmba muri ’Nibature’ bafatanyije na Korali Salem ndetse na Eli Elohe Worship Team, zose zibarizwa muri CEP ya Gikondo".
Ku itariki ya 13/11/2022 hakozwe igitaramo aho bifatanyije na Korali Itabaza y’i Huye. Iki giterane cyatanze umusaruro dore ko cyabonetsemo abakizwa benshi.
Kuri ubu, Korali Horeb iyoborwa na Bwana Micomyiza Sylivin mu gihe Iranzi Eric uyimazemo imyaka 15 ari we mutoza w’amajwi aho afatanya na Espe (Mami) umenyerewe muri korali ya Holy Nation ADEPR Gatenga ndetse akaba ari umuhanzi ku giti cye.
Mami Espe kuri ubu ari mu banyempano 30 bageze kuri final mu irushamwa rya RSW Talent Hunt rizahemba Miliyoni 10 Frw. Horeb Choir inaririmbamo umuririmbyi Ruth - Umubyeyi usanzwe amenyerewe muri korali Siloam ya ADEPR Kumukenye.
Ubuyobozi bw’iyi korali bukaba buboneyeho gutumira inshuti zayo, aba Postes ndetse n’abaterankunga kuzabaherekeza muri iri vugabutumwa dore ko saa kumi n’imwe z’umugoroba igiterane kizaba gitangiye.