Nyuma ya "Uzi kurinda Live Concert", Korali Gosheni ikomeje kwitabira ibiterane hirya no hino mu gihugu hagamije kwamamaza ubutumwa bwiza buzana abantu ku Mwami Yesu Kristo.
"Uzi kurinda Live Concert’’, yari yitiriwe indirimbo ’’Uzi kurinda’’ yamamaye inakundwa ku rwego ruhanitse. Niba ukunda igisirimba ntiwabura mu mubare w’abantu babyinne aka Gosheni, imwe mu ndirimbo zinimbitse (indirimbo ibyinitse mu kinimba), n’abayisohoye ntibari bazi ko izajya ku rutonde rw’izarebwe cyane kuri youtube dore ko imaze kurebwa na 1.6 million.
Iyi ndirimbo yarakunzwe cyane, ubu isigaye ishakishwa bya nyabyo. Ni indirimbo bibukiranya aho Imana yabakuye! Uwayiteye ati: ’’Warinze njyewe Emmanuel, warandinze epfiriya, iriya hepfo, mu kiryo, haranyereraga sha!"
Yongeraho ko Imana yamuhaye kwiga kuva primaire, secondaire ndetse hakaba ibyiringiro byo kwiga na Kaminuza. Uwayiteraga aba ahamagaye Paul Sha yarakurinze ubu uradodaga amaribaya, za Mariniyere.
Ni indirimbo igaragaramo Vestine na Dorcas aho Dorcas yabwirwaga ati: "Yewe Dorcas ubu uri umuhanzi ga!! urahanga ga!!, kuri YouTube ndakubona ga!! Ngaho yitambire, yicinyire akadiho". Dorcas yahise aza arashayaya biratinda! Ni imwe mu ndirimbo z’amateka.
Kuri ubu, Korali Goshen yatumiwe muri Paroisse ya Gihogwe mu giterane cyiswe "Rangurura Evangelical Week" cyateguwe na korali Rangurura ibarizwa muri iyi paroisse.
Mu kiganiro Paradise.rw yagiranye n’umuyobozi wa Korali Goshen Bwana Ndayisenga Emmanuel ubwo twamubazaga ku giterane batumiwemo, yagize ati "Ni igiterane kigamije ivugabutumwa rihamagarira abantu kuza kuri Kristo nk’uko ariyo misiyo ya Korali Goshen".
Yatangaje ko bazaba bitabiriye igiterane kinini cyiswe Rangurura week kizamara icyumweru cyose aho korali Gosheni izakora ivugabutumwa mu minsi ibiri ya nyuma, ni ukuvuga le 29-30/07/2023.
Abajijwe icyo korali Goshen iteganya nyuma y’indirimbo Uzi kurinda ari nayo yitiriwe akabyino kitwa ‘’aka Gosheni’’, yavuze ko hari n’izindi ndirimbo zagiye hanze kandi hakaba hari n’izindi zizajya hanze mu minsi ya vuba.
Ku byerekeranye n’ibiterane byinshi Korali Goshen imaze iminsi yitabira, yavuze ko bijyanye n’intego bafite yo kwamamaza Umwami Yesu Kristo.
Yakomoje ku bakunzi b’iyi korali baherereye hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze y’ u Rwanda abasaba gukomeza gushyigikira umurimo w’Imana kugira ngo bashobore kwitabira ibiterane bakomeje gutumirwamo bisaba ubushobozi buremereye.