× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Elayo yo muri CEP UR Huye bafashe amashusho ya Album ya kane bise "Ntakiyinanira"

Category: Choirs  »  March 2024 »  Alice Uwiduhaye

Korali Elayo yo muri CEP UR Huye bafashe amashusho ya Album ya kane bise "Ntakiyinanira"

Uyu muryango ufite izina rihamye ari ryo "ELAYO" izina ry’igiheburayo risobanura ngo “Amavuta yomora”.

Korali Elayo ikorera umurimo w’Imana muri CEP UR Huye Campus akaba ari umuryango w’abanyeshuri b’Abapantekote basengera muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.

Kuwa 09 Werugwe 2024 ni bwo korali Elayo bakoze alubumu ya Kane bise "NTAKIYINANIRA". Ni igikorwa cyabereye kuri Zion Temple ya Huye ahagana saa mbiri za mu gitondo mu gitaramo cy’uburyohe. Iyi alubumu igizwe n’indirimbo zikurikira:
1. Isi nshya
2. Tunejejwe n’Imana
3. Ikidendezi
4. Turi abarame
5. Ntakiyinanira

Mu mwaka 2005 korali Elayo yashyize hanze cassette volume ya mbere bise "Twigishe gusenga", 2008 bashyira hanze cassette volume ya kabiri bise "lbyiringiro".

Mu 2011 hakurikiyeho iya gatatu bise "Akira amashimwe", hanyuma gato kuwa 17/03 2013 korali Elayo yasohoye umuzingo w’amashusho wa volume yambere witwa "Akira amashimwe".

Mu kiganiro kigufi na Paradise, uwahoze ari umuyobozi wa Korali Elayo, Viateur Niyitegeka ubwo yabazwaga intego ya korali ndetse n’ibikorwa bdateganya yagize ati: "Nk’uko bisanzwe ivugabutumwa rirakomeje as our mission, ndetse n’ ibiterane byinshi".

Korali Elayo ni umuryango w’abaririmbyi wavutse ku wa 01 Ukuboza 2001. lkaba ari korali igizwe n’abaririmbyi bakiri ku ntebe y’ishuri (Current ELAYO) n’abandi basoje amasomo yabo (Le POST CEPIE ELAYO). Guhera muri 2001 Korali ELAYO yakomeje kwaguka.

Korali Elayo igira ibikorwa bitandukanye by’ivugabutumwa nk’uko intego nyamukuru
y’umuryango iri. Aha dusangamo ibikorwa byo gufasha abantu bafite ibibazo yaba abaririmbyi ba korali Elayo ndetse n’abandi bantu bo hanze(mu magereza, kwa muganga n’abantu batishoboye.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.