× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abanyamakuru 10 bakomeye muri Gospel mu Rwanda bashimye cyane Reverence Worship Team

Category: Choirs  »  March 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Abanyamakuru 10 bakomeye muri Gospel mu Rwanda bashimye cyane Reverence Worship Team

Ejo twabagejejeho inkuru y’uko Reverence Worship Team ari itsinda ryo kwitega bitewe n’ubudasa bwabo. Ibi byashimangiwe n’abanyamakuru 10 bakomeye mu gisata cya Gospel hano mu Rwanda.

Ubwo ugize amatsiko uti abo banyamakuru ni abahe? Bashimye Reverence Worship Team bagendeye ku ki?. Reka duhere kuri abo banyamakuru bitabiriye imurikwa ry’indirimbo ya kabiri y’aba baririmbyi, mu gikorwa cyabaye kuwa Kabiri tariki 07 Werurwe 2023.

Tubyemeranye ko RTV Sunday Live ari cyo kiganiro cya Gospel cya mbere mu Rwanda mu bikorerwa kuri Televiziyo. Icyo kiganiro cyari gihagarariwe na Dj Shawn mu gikorwa Reverence Worship Team yatumiyemo abanyamakuru ubwo yamurikaga indirimbo yayo ya kabiri yitwa Ndi Uwawe Yesu. Nuganira na Shawn, azakubwira umwihariko w’aba baririmbyi.

Undi munyamakuru ukomeye witabiriye iki kiganiro ni Dj Spin umaze kwegukana ibihembo binyuranye kandi biri no ku rwego mpuzamahanga ku bw’umwuga w’itangazamakuru akora neza cyane kandi mu kwitanga kwinshi dore ko we n’inzu ye biyemeje kuba abanyamakuru.

Ibi byemezwa no kuba umugore we Mimi nawe ari umunyamakuru kuri Tv1 mu kiganiro cya Gospel. Ntibizagutungure kumva ko n’umwana wabo yinjiye mu itangazamakuru. Dj Spin akora kuri KC2 Tv, Royal Fm akaba n’umuyobozi no O Tv na O Fm (Authentic).

Akunzwe cyane mu kuvangavanga imiziki, umwuga akunda cyane ndetse Paradise.rw ifite amakuru y’uko yasabwe guhabwa akazi keza cyane ko kuvangavanga imiziki ya Secular mu tubari n’ibirori, ariko arabatsembera ababwira ko yahamagariwe gukorera Imana.

Hitabiriye kandi Christian Abayisenga wa Isibo Tv. Ni umunyamakuru ukomeye cyane kandi w’umuhanga bitangaje wananyuze muri Secular agikorera kuri Salus Radio. Ubu akora ikiganiro cya Gospel cyitwa Holy Room kuri Isibo Tv kimaze gushinga imizi ndetse ni n’umwe mu bayobozi kuri iyi Televiziyo.

Abaye ataragutumira, ubwo waba ugifite akazi kandi waba utaramenya ibyo urimo ubaye nawe utaramusaba ko agutumira kuko yakirana urugwiro abamugana bose. Ni inyangamugayo cyane, yubaha bose, igikuru kuri ibyo afite umutima wagutse wo gukorera Imana.

Tujye kuri Youtube. Niba ushaka kumenya Shene ya Youtube ya Gospel ikomeye mu Rwanda, twagutangariza ko iyo ari Zaburi Nshya, niyo ifite abayikurikira benshi bangana n’ibihumbi 439. Ikurikirwa na Himbaza Tv ifite abarenga ibihumbi 390.

Izi shene zose zari zihagarariwe ndetse by’umwihariko Projet uyobora Himbaza Tv ni we wigiriyeyo anatanga ibitekerezo byubaka bizafasha aba baririmbyi. Paradise Tv na Paradise Fm, natwe mutwitege vuba, gusa Paradise.rw yo yari ihagarariwe muri iki gikorwa kidasanzwe. Twakwibutsa ko Paradise Tv na Paradise.rw ni ibinyamakuru bibarizwa mu kigo cyitwa TPN.

NI GUTYA BYARI BIMEZE MU NCAMAKE

Justin Belis wa Flash Fm mu kiganiro cy’iyobokamana cyitwa Talent show, niwe wari umusangiza w’amagambo akaba nawe amaze igihe kinini mu itangazamakuru. Yakoreye Radio Authentic igihe kinini, ubu akorera Flash Fm. Uretse gukora itangazamakuru rya Gikristo, yanabyinnye muri Drama Team yo muri Methodiste Libre Gikondo ryitwa Holy Move of Praise Drama Team.

Mupende Gideon Ndayishimiye nawe uri mu bitabiriye iki kiganiro nubwo yahamaze umwanya muto, arambye mu kwandika inkuru z’Iyobokamana, umuhanzi atarandikaho, ubwo ashobora kuba atari yatangira kuririmba. Ubu ni Chief Editor w’ikinyamakuru cya mbere mu Rwanda mu myidagaduro cya inyaRwanda.com. Yashimye cyane indirimbo ya mbere y’aba baririmbyi.

Undi munyamakuru w’icyamamare utahabonetse ariko nawe ushimira cyane Reverence Worship Team uburyo ikoramo umuziki nk’uko byatangajwe na Justin Belis ko ari kumwe nabo mu buryo bwose, ni uwitwa Steven Karasira wa Radio Umucyo. Ni umunyamakuru ufite izina rikomeye muri Gospel, ndetse akaba n’umuhanga cyane mu gukora mu buryo bw’amajwi amatangazo yamamaza.

Abo bose tuvuze kimwe n’abandi tutagarutseho, mu mbwirwaruhame zabo bavugiye imbere ya Reverence Worship Team, ni uko aba baririmbyi ba EML Kicukiro bari gukora neza cyane kabone nubwo bamaze gukora indirimbo ebyiri gusa "Ndi uwawe Yesu" ndetse na "Yesu ba muri njye".

Ikindi itangazamakuru ryashimiye Reverence Worship Team, ni igikorwa cyiza cyane aba baririmbyi bateguye bagatumira itangazamakuru kugira ngo barimurikire ibikorwa byabo bishya mbere y’uko babishyira hanze, kugira ngo bakire inama n’ibitekerezo byabo, bibafashe no kunoza imikorere yabo na cyane inama z’abanyamakuru ari ingirakamaro cyane.

Ibi byishimiwe cyane n’abanyamakuru kuko abahanzi benshi n’amakorali menshi batajya babiha agaciro. Nyuma yo kwerekwa indirimbo nshya "Ndi uwawe Yesu" ya Reverence Worship Team, aba banyamakuru bashimye ubuhanga buri muri iyi ndirimbo yayobowe na kizigenza Producer Fleury Legend ufatwa nk’uwa mbere i Kigali mu gutunganya amashusho y’indirimbo za Gospel.

Ni indirimbo yafashwe mu buryo bwa Live Recording bugezweho cyane muri iyi minsi yaba mu Rwanda no muri Amerika. Icurangitse neza cyane, ariko ntibitangaje kuko batekereje neza bayiha umugabo w’umuhanga cyane mu gukora amajwi y’indirimbo, uwo ni Borris.

Undi washyize uburyohe muri iyi ndirimbo ni umuramyi Luc Buntu watanze ubufasha mu gushyira kuri gahunda imirimo yo gukora iyi ndirimbo "song arrangement support".

Reverence Worship Team ikorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu itorero Methodiste Libre mu Rwanda kuri Paruwasi ya Kicukiro. Izina Revererence bisobanura “Kubaha Imana” rishingiye ku byanditswe biboneka muri Bibiliya mu gitabo cy’Abaheburayo 12:28.

Reverence Worship Team ni itsinda ryatangiye mu mwaka wa 2012, rishinzwe n’ubuyobozi bw’itorero hagamijwe kunoza gahunda zo kuramya no guhimbaza Imana mu materaniro.

Iri tsinda ryatangijwe n’abarimbyi bihuje baturutse mu makorali yari asanzwe akorera kuri Paruwasi Kicukiro, n’abandi banyetorero bari bafite umuhamagaro wo gukora uwo murimo wo kuramya Imana binyuze mu ndirimbo.

Iri tsinda ryakomeje kugenda ryaguka ariko rikomeza gukorera kuri Paruwasi aho ribarizwa. Kuri ubu iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi bahoraho 35 rikagira n’abandi banyamuryango baryo badahoraho, bari mu bice bitandukanye by’igihu ndetse no hanze yacyo.

Mu mwaka wa 2021 ni bwo Reverence Worship Team yatangiye umushinga wo gutunganya indirimbo zayo mu buryo bw’amajwi n’amashusho, kuri ubu ikaba imaze gushyira hanze indirimbo ebyiri.

RYOHERWA N’INDIRIMBO YAHAWE UMUGISHA N’ABANYAMAKURU TUVUZE HARUGURU

Rev. Dr. RUTIMIRWA Benjamin, Pasitori kuri Paruwasi Kicukiro

Abanyamakuru bari benshi

Reverence Worship Team barakataje mu kuririmbira Imana

Projet wa Himbaza Tv yashimye Reverence Worship Team

Christian wa Isibo Tv yavuze ko akunda cyane aba baririmbyi

Dj Spin yaryohewe cyane n’umuziki w’aba baririmbyi

Bagize ibihe byiza byo kuramya Imana

REBA IBHE BYARANZE IMURIKWA RY’INDIRIMBO NSHYA Y’ABA BARIRIMBYI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.