× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Ko basenga Imana imwe kuki batajya ahabegereye ahubwo bakambuka imigezi n’imisozi nyuma y’ifungwa ry’insengero?

Category: Opinion  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare

Ko basenga Imana imwe kuki batajya ahabegereye ahubwo bakambuka imigezi n'imisozi nyuma y'ifungwa ry'insengero?

Mu Murenge wa Musange mu Karere ka Nyamagabe, hari Abakristo bo mu madini atandukanye bamaze igihe mu rugendo rurerure bajya gusengera kure y’aho batuye, nyuma y’aho insengero zabo zifungiwe.

Mu itorero ADEPR Masizi, Abakristo bambuka uruzi rwa Mwogo, baciye ku rutare ruzwi cyane rw’Imbaragasa, bakajya gusengera i Rwankuba ya Kabagari mu Karere ka Ruhango. Ni urugendo rutoroshye, ariko baruhitamo kuko aho basengeraga hafunze.

Abadiventisiti na bo n’ubwo batambuka amazi, bajya gusengera kure. Bava i Kabirizi, bakazamuka umusozi wa Masagara, bakamanuka mu Nkomane, hanyuma bakazamuka Gasave buri Sabato.

Abo i Kaduha, bavuga ko nta rusengero bafite hafi, bityo ababishoboye bajya gusengera i Gasave, ariko abafite intege nke, barwaye cyangwa bafite indi mpamvu, basengera mu rugo, cyangwa se “mu mutima”.

EAR Masizi ni bo bivugwa ko bakora urugendo rurerure kurusha abandi. Bava i Masizi bajya mu Nkomero, banyuze mu Gitega ya Kaduha, cyangwa se bakajya gusengera mu Rukamira, barenze mu Manwari.

Mu gihe abandi Bakristo bababazwa n’ibi bibazo, Abagatolika bo i Musange baracyafite Paruwasi ya Masagara ikora neza, ndetse na Santarari ya Jenda n’iya Nkore ziracyakora. Ni bo bonyine mu gace bagaragara nk’abasigaye mu buzima busanzwe bwo gusenga nta mbogamizi.

Ingendo z’aba Bakristo zose zimara hagati y’amasaha abiri n’atatu, ku babasha kugenda. Ni urugendo nk’urwo abantu bakoze mbere y’uko gutega imodoka cyangwa kwishyura itike biba ibisanzwe.

Mu mijyi nka Kigali n’indi yungirije, abashoboye baratega, ariko hari n’abavuga ko batabona itorero rifunguye rihuje n’iryo basengeragamo. Abo bahitamo gusengera mu mutima, kuko barahiye kutazarya “indyo yo mu mihana”.

Hari n’abandi batarasobanukirwa impamvu abantu batajya aha hafi, bakavuga bati “ese ubundi si Imana imwe musenga?” Bongeraho bati “mwagiye mujya aha hafi?”

Umunyamakuru wa Kigali Today dukesha iyi nkuru agira ati: “Abo nta cyo twabavugaho niba bari mu kuri cyangwa ko batari mu kuri ku bw’ibyo bavuga. Uretse ko no mu buzima busanzwe, n’abatetsi ba Kigori, Thailand na Pakistani bose batayiteka kimwe, n’iyo ibiribwa byaba byavuye mu murima umwe.”

Icyemezo cy’uko abantu bagira aho basengera hatandukanye, kimwe no kutagira aho basengera, gifite ikiguzi gikomeye. Hari abakora ingendo zitoroshye, abandi bakabura amahoro mu mutima kubera kutagira aho basengeraga ha hafi.

Uburyo bw’imicungire y’amatorero ni kimwe mu byagaragaye nk’inkomoko y’ibibazo. Hari amatorero menshi atari yarigeze gutunganya aho akorera, si ukubura ikibanza cyangwa amafaranga, ahubwo ni imicungire mibi.

Kuba amadini n’amatorero asengerwamo n’Abanyarwanda nyine, bifite aho bihurira n’ubukungu bwabo. Abo Bakristo bagura ibyo kurya, bishyura amashuri, amatike, n’ibindi. Ariko kandi, banatanga icyacumi n’amaturo, bifasha amatorero kwishyura abakozi no gukora ibikorwa bitandukanye.

Gusa, mu bindi bibazo by’imicungire, hari amatorero atarigeze atekereza ko abayobozi bayo bakwiye kwiga amashuri yo muri iyi si, bagasanga ko Mwuka Wera ari we wiyoborera abantu be.

Amategeko asaba abayobozi b’amadini kwiga tewolojiya arasobanutse, ariko hari abashumba bamwe batita ku mashuri, bigatuma bahura n’imbogamizi nyinshi. Ibyo tubishyize ku ruhande, hakiyongeraho ikibazo cy’abahanuzi b’ibinyoma. Abo, baravuga bati “Imana iravuze ngo murashize...Imana iguhaye visa yo kujya muri Amerika...” Abantu bakabashyikiriza ayo babonye yose ngo basengerwe.

Abamenyereye urusimbi bamenya ko ari “urusimbi rwejejwe”. Ariko abatabimenyereye, bashobora kugwa mu mutego. Icyakora, ibyonnyi biba ahantu hose. Umurima mwiza, iyo ubonye ifumbire, ni na wo uzamo urwiri kurusha indi. Umuhinzi w’umunyabwenge ni we urutandukanya n’ibihingwa bizima.

Abahanuzi b’Imana barahari, kuva kera. Ba Daniyeli, Yona, n’abandi barahanuye ibintu byabaye. Ikimenyetso cy’abahanuzi b’ibinyoma ni ukubwira abantu amagambo atesha umutwe, bakababwira ko bagiye kurimbuka, ariko ntibababwire icyo bagomba gukora kugira ngo bihane. Umuhanuzi w’ukuri, nk’uko Bibiliya ibivuga, yerekana inzira yo gukira.

Ibi bibazo byose, byatumye Leta igira imbaraga zo gufunga amatorero adakurikiza amabwiriza. Kuri uru rwego, byaba byiza ko abayobozi b’amadini n’amatorero afunze batumirwa, bakabazwa niba barasobanukiwe ibyo babwiwe basabwa. Uwumva atabisobanukiwe agatera urutoki. Nta n’umwe wazamura urutoki, uretse uwaba asinziriye.

Ikibazo cya kabiri cyabazwa ni ukumenya abamaze gutera intambwe mu gukemura ibibazo. Abo, bakazamura intoki, ubuyobozi bukareba uburyo babigezeho. Bashobora gusurwa, bagahabwa uburenganzira bwo kongera gufungura, cyangwa bakemererwa igihe runaka cyo kuzuzamo ibisabwa.

Ibyo byose byafasha Abakristo benshi uhereye i Nyakabanda ya Kigali, ukagera i Runyombyi ya Nyaruguru, cyangwa se ku Masizi ya Musange, ukagera mu Gahunduguru ka Karongi.

Inkuru yakozwe hashingiwe ku ya Kigali Today

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.