× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kigali: Hateguwe ihuriro ry’abaramyi rishobora guhoza amarira abarotaga gutungwa no kuramya

Category: Artists  »  September 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kigali: Hateguwe ihuriro ry'abaramyi rishobora guhoza amarira abarotaga gutungwa no kuramya

Habonetse amakuru ni meza ku baramyi bayoboye abandi baramyi, abacuranzi, abaramyi ndetse n’abanditsi b’indirimbo.

Nyuma y’uko benshi bakomeje kugaragaza inyota yo gushaka kunoza uburyo bwo kuyobora abandi baramyi, kuri ubu habonetse amahirwe mbonekarimwe agamije guhuza abaramyi baturutse impande zose mu mubiri wa Kristo.

Past Hum Kay akaba n’umuramyi ukomoka muri Uganda yazanye ihuriro ry’abaramyi rizaba ku nshuro ya 8. Iri huriro ngarukamwaka rizaba ribereye ku nshuro ya mbere i Kigali dore ko iriheruka ryabereye muri Uganda.

Rizaba kuwa 6 tariki 26/09/2023 guhera saa 1200-18h00 ku rusengero rwa Redeemed Church of God Rwanda ahateganye na Petit Stade.

Abazitabira iri huriro ryiswe "Worship Ministers Summit" bazagira umugisha wo kwitabira amasomo atangwa n’abahanga n’inararibonye mu kuramya no gusenga.

Ibi bizaba binyuze mu myigishirize ifatika n’amahugurwa ndetse no gufatanya mu masengesho yimbitse na Past Hum Kay ndetse no kuzabona imbaraga n’ukuboko kw’Imana.

Aganira na Paradise.rw, Jimy Ntambara umwe mu bategura iri huriro yagize ati: "Iri ni Ihuriro ryaguye ry’abaramyi, ni ihuriro ushobora gukuramo ihishurirwa rishya, ibikoresho bifatika bigamije gufasha abaramyi kunoza neza umurimo wo kuyobora no kuwukora bashishikaye mu muhamagaro wabo".

Insanganyamatsiko: Kuzana amajwi y’ijuru mu isi. Intego y’iri huriro ikaba iboneka mu gitabo cy’ibyahishuwe 4:8-11.

Ibyahishuwe 4:8 "Ibyo bizima uko ari bine byari bifite amababa atandatu atandatu, byuzuye amaso impande zose no mu nda. Ntibiruhuka ku manywa na nijoro, ahubwo bihora bivuga biti “Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni yo yahozeho kandi iriho kandi izahoraho.”

Ibyahishuwe 4:9 "Iyo ibyo bizima bihaye Iyicara kuri ya ntebe ihoraho iteka ryose, icyubahiro no guhimbazwa n’ishimwe"

Ibyahishuwe 4:10-11 "Ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Iyicara kuri iyo ntebe, bakaramya Ihoraho iteka ryose, bakajugunya amakamba yabo imbere y’iyo ntebe bavuga bati

Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”.

Ni ihuriro rikomeye ryiswe "Worship Ministers Summit"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.