Urubyiruko rwarangije ayisumbuye rwahawe amahirwe y’amahugurwa yo kubafasha kubaka ahazaza ku buntu.
Africa for Excellence Mission ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ubuhanzi ndetse n’ibindi bigo bibiri ari byo Hotel Talents Pool na Career Building Consultants Ltd, bateguriye urubyiruko rwarangije amashuri yisumbuye amahugurwa yihariye kandi y’ubuntu yiswe “Living Your Vision” (Kubaka Inzozi Zawe).
Uyu mushinga uteganya gutanga ubumenyi bukomeye ku bijyanye no kwihangira imirimo no gutegura gahunda y’igihe kirekire y’imyaka 10 ku buzima bwa buri munyeshuri usoje ayisumbuye. Ni amahirwe adasanzwe ku rubyiruko rwifuza kwitegura neza ejo hazaza no gufata iya mbere mu rugendo rwo kugera ku nzozi zabo.
Iby’ingenzi bizigishwa:
• Ubumenyi bwo kwihangira imirimo (Self-employment skills)
• Uburyo bwo kwandika no gutegura gahunda y’igihe kirekire (10 years personal vision drafting)
Igihe n’aho bizabera:
Amahugurwa azatangira ku itariki ya 18 Kanama 2025, akazarangira ku ya 12 Nzeri 2025, ku cyicaro cya Kimisagara Youth Center.
Uko biyandikisha:
Abifuza kwitabira basabwe kujya kuri Kimisagara Youth Center kugira ngo biyandikishe. Iki gikorwa ni ubuntu, kikaba kigamije gufasha urubyiruko gutegura ejo habo heza.
Abategura aya mahugurwa bagize bati: “Turashaka ko urubyiruko rugira ubushobozi bwo kwigira no kugira icyerekezo kigaragara mu buzima. Ubu ni uburyo bwo gufasha urubyiruko kubaka ejo hazaza hafite intego kandi hifuzwa.”
Ku bindi bisobanuro, hamagara kuri +250 788 210 251. Ntucikwe! Fata iya mbere mu kugera ku nzozi zawe no gutegura neza ahazaza hawe. Africa for Excellence Mission iguhamagariye kwitabira aya mahugurwa kugira ngo uzabashe guhindura ubuzima bwawe.
Iyi gahunda ni iy’ubuntu kandi irafunguye ku babyifuza bose bafite imyaka y’ubukure barangije amashuri yisumbuye.
Itangazo ryasohowe n’abari gutegura aya mahugurwa
Ubuhamya bwa bamwe mu bigeze kwitabira aya mahugurwa
Amafoto y’amahugurwa yo mu bihe byatambutse