Amagana y’Abanyarwanda bitabiriye ibirori ngarukamwaka byo kwizihiza Umunsi w’abahowe Imana bo muri Uganda (Uganda Martyrs Day), bibera i Namugongo mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala. Muri aba bihayimana harimo n’abepiskopi umunani bo mu Rwanda, ndetse na Kardinali Antoine Kambanda, Arikiyepisikopi wa Kigali.
Ibi birori, bifatwa nk’imwe mu ngendo z’iyobokamana nini cyane muri Afurika, bikurura imbaga y’abakirisitu baturutse imihanda yose, baza kuzirikana ku bahowe Imana 45 bo muri Uganda – harimo Abagatolika 22 n’Abangilikani 23, bishwe hagati ya 1885 na 1887 ku itegeko rya Kabaka Mwanga II wa Buganda, bazira ko banze kureka ukwemera kwabo.
Muri Uganda, itariki ya 3 Kamena iba ari umunsi w’ikiruhuko rusange, kandi abantu ibihumbi n’ibihumbi batangira urugendo n’amaguru, bamwe bagatangira gukambika ku butaka butagatifu bwa Namugongo iminsi mbere y’umunsi nyir’izina.
Uyu mwaka, abarenga 200 baturutse mu Rwanda bagiye muri Uganda nk’uko byatangajwe na Padiri Vedaste Kayisabe, Umunyamabanga Mukuru w’Inama y’Abepiskopi Gatolika mu Rwanda.
“Dufite itsinda rinini rw’abakirisitu baturutse mu Rwanda, cyane cyane muri Arikidiyosezi ya Kigali, ariko harimo n’abo mu zindi Diyosezi nka Nyundo, Ruhengeri, na Kibungo. Turimo n’abepiskopi umunani baturutse i Rwanda,” Padiri Kayisabe aganira na The New Times.
Mu bari muri uru rugendo harimo na Kardinali Antoine Kambanda, wari uyoboye igitambo cya misa kuri ku wa 2 Kamena, kuri Basilika ya Munyonyo ahiciwe Mutagatifu Andrew Kaggwa, umwe mu bahowe Imana bo muri Uganda.
“Twasoje igitambo cya misa i Munyonyo, aho twibutse abahowe Imana biciwe aha. Ejo ku itariki ya 3 Kamena, tuzifatanya n’abandi bakirisitu ibihumbi ku butaka butagatifu bwa Namugongo,” Padiri Kayisabe.
Abenshi mu baturutse mu Rwanda bageze muri Uganda iminsi ibiri cyangwa irenga mbere y’ibirori nyirizina — bamwe bagiye n’imodoka, abandi n’indege. Hari n’abamaze icyumweru camping ku butaka butagatifu, bategura imitima yabo mu isengesho n’ubwiyoroshye.
Uru rugendo rwateguwe ku bufatanye n’itsinda ry’Abakirisitu bo muri Paruwasi ya Mutagatifu Charles Lwanga i Nyamirambo, izina ryatanzwe ku izina ry’umwe mu bahowe Imana. Iri tsinda rimaze imyaka rifasha mu gutegura uru rugendo ngarukamwaka.
“Paruwasi ya Saint Charles Lwanga i Nyamirambo niyo igira uruhare runini mu gutegura uru rugendo. Buri muntu yishyura amatike, ibiryo, n’ibindi byose bikenewe. Bihagaze nka $100 ku muntu,” Padiri Kayisabe yabisobanuye.
Padiri Kayisabe yavuze ko uru rugendo rufite akamaro gakomeye mu buzima bwo kwemera bw’Abanyarwanda, kuko rufasha mu kuzirikana ubutwari, ukwemera gukomeye, no kwitanga k’abahowe Imana.
“Abanyarwanda bumva ko hari igihango n’iki gice cya Uganda. Abamisiyoneri b’abazungu (White Fathers) batangije ivanjili hano ni nabo baje no mu Rwanda. Musenyeri John Joseph Hirth, wabanje gukorera Uganda na Bukoba muri Tanzania, nyuma yabaye umepiskopi wa mbere wa Kabgayi. N’ubu umurambo we uraruhukiye muri Kiliziya ya Kabgayi.”
Uyu mubano wa roho n’amateka niwo usobanura impamvu Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bakomeza kujya i Namugongo. “Hari amateka yihariye. Abo bahawe ubutumwa bwa mbere hano, ni nabo baje kuduha ukwemera mu Rwanda. Ibyabaye hano birubaka. Abahowe Imana bari urubyiruko rwemeye gupfira ukwemera kwabo. Ibyo biba isomo rikomeye ku Bakirisitu b’Abanyarwanda,” nk’uko Padiri Kayisabe yabivuze.
Ibirori bya Namugongo bibera ku Kiliziya Ntagatifu (Shrine) ya Namugongo, ahiciwe benshi mu bahowe Imana. Urugendo rutangira n’ahandi hantu hatagatifu nk’i Munyonyo, aho benshi bafungiwe mbere yo kwicwa.