Ibyamamare muri Gospel n’abandi bavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kugaragaza ko tariki ya 29/12/2024 ishobora kuba irimo gutinda.
Iyi tariki itegerejwe cyane nk’umunsi wo kwima ingoma ni umunsi w’igitaramo cyiswe "Joyous celebration concert" aho ya korali yo kwa Zulu Natal "Joyous Celebration choir" yamaze kwimikwa mu Mitima y’abatuye hirya no hino ku isi izataramira muri BK ARENA.
Joyous Celebration igiye gutaramira bwa mbere mu Rwanda, izahurira ku gatuti na kizigenza Gentil Misigaro na Alarm Ministries mu gihe Apostle Joshua Masasu umushumba wa Restoration church umwe mu bashumba beza bafite Umwuka w’Imana n’ubwenge buva ku Mana (Wisdom) ari we uzamanyagurira imitsima abazitabira iki gitaramo binyuze mu ijambo ry’Imana.
Ku ikubitiro, ubwo hasohokaga integuza ya mbere y’igitaramo, benshi bakibona ko Joyeus Celebration choir izataramira i Kigali babanje kugira ngo ni agatwiko kugeza no ku banyamahanga. Gusa ariko abagenzi bagendaga muri ako kayira nshidikanyabikorwa baje kugaruka mu murongo bidasabye guhabwa inyemezabwishyu
Ibintu bikaba byarangiye mu mucyo ndetse amazi yaje gutandukana n’ahumutse haboneka isanzure nyuma y’aho abayobozi ba Joyous Celebration choir basuye u Rwanda. Aba ni Umuyobozi wa Joyous Celebration, Boniswa Mbambo n’Umuyobozi ushinzwe Tekinike, KGABO Thabo Petros.
Aba bayobozi bakaba barahawe karibu mu Rwanda rwa gasabo n’itsinda rigizwe n’abarimo Peace Nicodeme Nzahoyankuye umuyobozi mukuru wa kompanyi yitwa Sion Communicatons ndetse na Ntaganzwa Plaisir wa Zaburi Nshya Events. Aba bombi bakaba ari bo bari ku ruhembe rw’imbere mu gutegura iki gitaramo.
Si abo mu Rwanda gusa babanje gushidikanya ku rugendo rw’iyi korali dore ko n’abatuye mu bihugu bitandukanye byo muri Afurika y’ibiyaga bigari batiyumvishaga iby’iyi korali.
Nyuma y’uko umunyamakuru wa Paradise yashyiraga iyi affiche kuri amwe mu ma Guripe abarizwamo abantu bakomoka mu gihugu cya Kenya, Tanzania na Uganda, benshi wasangaga batangaza ko Joyous Celebration idashobora kuza i Kigali bitewe n’uko kuyifatisha bigoranye bigendanye n’ubutumire iba ifite hirya no hino ku isi.
Umwe banyakenya witwa Mwichalo Kalimba yabwiye Paradisee ati: "I still doubt if the Joyous celebration choir will come to Rwanda for a concert". Ushyize mu kinyarwanda, yagize ati: "Na n’ubu ndacyashidikanya niba koko Joyous Celebration choir izaza gutaramira mu gihugu cy’u Rwanda". Nyuma yo gusobanukirwa yavuze ko azitabira iki gitaramo .
Zawadi ni umunyarwandakazi nawe kuri ubu uherereye mu gihugu cya Kenya. Uyu mudamu ukoze ubukwe vuba cyane dore ko yiyambuye uyu mwambaro w’urugamba kuwa 08/09/2024, yatangaje ko bidasubirwaho azitabira iki gitaramo agakomereza ukwezi kwa bucyi muri BK ARENA bitewe n’urukundo akunda Joyous celebration Choir Ndetse akaba ateganya kugura itike bitarenze iki cyumweru.
Tubibutse ko amatike yamaze gushyirwa ku isoko. Ushobora kugura tike unyuze ku rubuga www.ticqet.rw cyangwa se ukayigura kuri site zitandukanye zamaze gushyirwaho. Izo site ni: Site za Camellia nka: KISENTI, MIC, MAKUZA PLAZA ndetse n’ahandi nka Samsung 250 zose yaba KCT Building, Kisimenti, Giporoso na Nyabugogo. Amatike yashyizwe mu byiciro buri muntu wese yakwibonamo.
Regular ku bihumbi 7 by’amafaranga y’u Rwanda, Bronze ku mafaranga ibihumbi 15 Frw, Gold ya 25,000 Frw, Platinum ya 40,000 Frw ndetse na VVIP ku mafaranga 50,000Frw.
Joyous Celebration igiye gukorera mu Rwanda igitaramo cy’amateka