× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Baraka Choir igiye gusura abasirikare bamugariye ku rugamba

Category: Choirs  »  July 2024 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Baraka Choir igiye gusura abasirikare bamugariye ku rugamba

Baraka Choir ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Nyarugenge igiye gusura abasirikare bamugariye ku rugamba babarizwa i Kanombe. Iki gikorwa gifitanye isano ya bugufi n’icy’umusamariya mwiza kiboneka muri Luka 10:33.

Iyo bavuze Baraka Choir benshi mu bakunzi ba Gospel bahinduka bashya ku bwo kwibuka imwe mu ndirimbo nziza y’ibihe byose ikumbuza abera ururembo rwa Siyoni.

Iyi ndirimbo yitwa "Iyo nkumbuye Iwacu mu ijuru" igira iti: "Iyo nkumbuye ab’Iwacu mu ijuru, ibinezaneza byuzura umutima nshaka kuguruka ngo nitahireyo nkabura amababa nkagira agahinda!

Mbe mutima wanjye humura witinya igihe gishize sicyo gisigaye, komeza urugendo ugiye kwambuka Yerusalemu nshya, iriya hakurya!"

Si iyi ndirimbo gusa dore ko amavuta y’iyi korali atajya ashira mu mperezo ahubwo Kristo ahora aha aba Bera bo mu isi impembuzabugingo mu rwego rwo kurwanya inyongobezabugingo.

Ni muri urwo rwego indirimbo zabo zirimo "Amakamba", "Nzajya ndirimba umukiza", "Hari icyo Imana igushakaho", "Yesu abwira abigishwa be", "Urukundo", "Gusenga k’umukiranutsi",.. zikomeje guhindurira benshi gukurikira Kristo yaba mu mujyi, mu cyaro no mu mahanga.

Kuri ubu rero iyi korali ikomereje ivugabutumwa i Kanombe aho igiye kwifatanya n’abahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba.

Paradise ikimara kumenya aya makuru yaganiriye na Bwana Jean Damascene Muhayimana Peresida wa Baraka Choir, imubaza aho bakuye igitekerezo cyo gusura aba basirikare bamugariye ku rugamba ndetse n’ijambo ry’Imana baba baragendeyeho.

Jean Damascene Muhayimana yavuze ko bagendeye ku ijambo ry’Imana riboneka muri Yohana 14:1 hagira hati: “Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere". Yakomeje agira ati: "Turashaka gutanga ihumure kuri aba bana bitangiye igihugu tubabwira ko badakwiye guhagarika imitima kuko n’ubwo byagenze kuriya ariko Imana itabataye".

Yavuze ko urukundo rw’Imana rukigose bariya basirikare ndetse n’imiryango yabo bityo bakaba biteguye kwifatanya nabo ndetse no kubahumuriza ku bw’imitima yabo yahungabanijwe no kubura zimwe mu ngingo z’imibiri yabo.

Yavuze ko iki gitekerezo cyo kwifatanya n’aba basirikare cyaturutse muri komite ya Baraka choir nyuma yo gusuzuma ibyagezweho n’iteganyabikorwa baza gusanga ko nyuma yo gusura abarwayi mu bitaro bitandukanye n’abari muri gereza, hasigaye kwifatanya n’aba basirikare dore ko ari gacyeya uzumva hari abantu bo muri Gospel basuye izi Ngabo zitangiye igihugu.

Yavuze ko biteguye kubaganiriza ijambo ry’Imana no kubibutsa ko Yesu agira neza kandi ko ari umunyembaraga akaba inzira yuzuye amahoro n’agakiza. Yaboneyeho no gushishikariza abantu batandukanye babarizwa mu gisata cya Gospel kuzirikana aba bavandimwe bakajya basura aho gukomeza kwibanda ku bitaro no muri gereza n’ubwo nabyo ari byiza.

Ku byerekeranye n’umusaruro biteze muri iki gikorwa cyo gusura aba basirikare, yavuze ko biteze kuzabona abatarizera Kristo bazamwakira mu buzima bwabo bakamenya Imana ndetse bakizera. Yavuze ko ubutumwa bwiza ari imbuto ibibwa ababibyi bakagenda bagategereza ko Imana ikuza za mbuto zabibwe nk’uko Pawulo yabivuze mu 1 Abakorinto 3:6 ati "Ni njye wateye imbuto Apolo na we arazuhira, ariko Imana ni yo yazikujije".

Kuri uriya munsi hateganyijwe Ibikorwa bitandukanye bizatangira saa mbiri za mugitondo. Ibi bikorwa bizabimburirwa no guterana kwera. Iri teraniro rizabimburirwa n’ibihe byo kuramya no guhimbaza Imana bikurikirwe n’umwanya wahariwe ijambo ry’Imana, gusangira ubuhamya n’umusangiro.

Muri iki gikorwa, Baraka Choir izifatanya b’ubuyobozi bukuru bw’itorero rya ADEPR buzaba burangajwe imbere na Pastor Rurangwa Valentin Umuvugizi w’Ururembo rw’Umujyi wa Kigali akaba ari nawe mugabura mukuru w’ijambo ry’Imana.

Mu bindi bikorwa biteganyijwe hakaba harimo gushyikiriza inkunga Koperative ya bariya basirikare yo gushyigikira ibikorwa byabo by’iterambere.

Mu butumwa iyi korali yibandaho mu ivugabutumwa yavuze ko ari ubutumwa bukura abanyabyaha mu mwijima bakakira Yesu Kristo mu buzima bwabo bagakizwa. Yavuze ko iyi korali ishishikajwe no gukura abanyabyaha mu ngoyi z’umugome Satani bakaza mu maboko meza ya Yesu Kristo bakagira ishusho ya Kristo.

Baraka choir ifite akamero ko guhembura imitima ku ruhimbi ikaba iteganya gutaramira abakunzi bayo mu bihe bitari ibya kera. Baraka choir kuri ubu igizwe n’abaririmbyi ijana. Kuri ubu Umutoza w’amajwi yitwa Byiringiro Honoré.

Ku bantu bashaka gutera inkunga iki gikorwa hakaba hashyizweho uburyo bwa Momo pay. Code ni 925811 ibaruye kuri Niyonshuti Gustave. Hashobora kwifashishwa na konti ibarizwa muri Bank of Africa ariyo: 22777007254

Baraka Choir ni korali yatangiye ikorera umurimo w’Imana mu itorero rya ADEPR Paruwasi Nyarugenge, itangirana n’abaririmbyi 12, iririmbira mu cyumba cyo mu Cyahafi.

Nyuma abayobozi bababonyemo impano, bahise babazamura bajya kuririmbira i Nyarugenge ku rusengero batangira gukora umurimo w’Imana bisanzuye noneho mu rusengero.

Icyo gihe, hari mu 1982 batangira bitwa Chorale Cyahafi, nyuma mu 1996 baza guhindura izina bitwa Baraka. Ni iya kabiri muri korali umunani zibarizwa ku itorero rya ADEPR Nyarugenge ahabarizwa izindi korali zikunzwe zirimo Hoziana Choir na Shalom Choir.

Baraka Choir yateguye igikorwa cy’urukundo gifitanye isano ya bugufi n’icy’umusamariya mwiza kiboneka muri Luka 10:33.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.