Umuhanzi Jonas Bagaza wakuriye mu muryango wa gikirisitu, ababyeyi be bakorera mu rusengero nk’abapasiteri kandi ari abaririmbyi beza akomeje urugendo rwo kogeza izina rya Yesu Kristo binyuze mu bihangano.
Jonas Bagaza utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuri ubu yatangiye kugeza ku bakunzi be indirimbo zigize Album nshya igizwe n’indirimbo 6, avuga ko zateguwe mu buryo bw’ubuhanga bukomeye.
Yahereye ku ndirimbo “Wera”, ifite ishingiro mu gitabo cy’Ibyahishuwe. Avuga ko iyi ndirimbo yavutse mu bihe byo gusenga, aho yumvaga amagambo yose yabwira Imana atari kugera ku mutima wayo kugeza ubwo mu mutima haje ijambo “Uri Uwera.”
Ati: “Nahise numva bihagije, nkomeza kurisubiramo. Mu kanya gato hajemo melody, mpita ntangira kwandika iyi ndirimbo. Nafatse Bibiliya mu Ibyahishuwe 4:5, niho havuye iyi ndirimbo Uwera.”
Ibyahishuwe 4:8 “Ibyo bizima uko ari bine byari bifite amababa atandatu atandatu, byuzuye amaso impande zose no mu nda. Ntibiruhuka ku manywa na nijoro, ahubwo bihora bivuga biti ‘Uwera, Uwera, Uwera, ni we Mwami Imana Ishoborabyose, ni yo yahozeho kandi iriho kandi izahoraho.’”’
Yayanditse kandi yisunze Ibyahishuwe 4:11 havuga ngo: “Mwami wacu, Mana yacu, ukwiriye guhabwa icyubahiro no guhimbazwa n’ubutware koko, kuko ari wowe waremye byose. Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni uko wabishatse.”
Jonas Bagaza akomeza agira ati: “Ndahamagarira buri wese gufatanya kubwira Imana ko yera bihagije. Isi yose n’ibyaremwe byose bibwire Imana ko yera. Iyi ni yo ndirimbo ya mbere ku Album y’indirimbo 6 nakoze nziza cyane, nzagenda nerekana imwe ku yindi kugeza igihe zose zizagerera ku bakunzi banjye.”
Yashimiye by’umwihariko Hetivu Music iyobowe na Kibibi Jado, yagize uruhare rukomeye mu gutunganya izi ndirimbo, anasabira umugisha abandi bose babafashije muri uru rugendo.
Jonas Bagaza avuga ko Album ye nshya ikoranye ubuhanga bukomeye
RYOHERWA N’INDIRIMBO "WERA" YA JONAS BAGAZA