Nyuma y’amezi 6 asubiyemo indirimbo "Ubwiza bw’Imana", Ndikumukiza Samuella Jessie yongeye gukora ku marangamutima y’abakunzi be asohora indirimbo yitwa "Yesu waranyuze".
Ni indirimbo yo kuramya mu buryo bwuzuye yaba mu myandikire, mu miririmbire no mu micurangire. Mu mashusho y’iyi ndirimbo, Jessie agaragara nk’uwerekeje ibitekerezo byose kuri Kristo aho ibyiyumviro bye biba bigaragaza ko ibyo aririmba bimurimo.
Ubuhanuzi bw’uyu mwana butangira agira ati: "Nabonye ubundi buhungiro ubwo Yesu yanyinjiragamo, umucyo winjiye mu mutima, Yesu ubwo yinjiragamo".
Mu nyikirizo y’iyi ndirimbo yuje amarangamutima, Jessie atumbira mu kirere akarangurura ati: "Yesu we, waranyuze, nzagushima nguhimbaza, ibyo ukora, ni ibitangaza, shimwa Iteka Allelujah.
Uyu mwana uba ugaragara nk’urimo gukurura no gutanga ubuhamya ku bw’Imirimo itarondoreka Kristo yakoze ku bugingo bwe, akomeza ashima Umwami.
Mu gitero gikurikira agira ati: "Naretse kubungera hose Yesu ubwo yangeragamo, kandi ibyaha byanjye byankuweho, Yesu ubwo yangeragamo.
Nyuma y’ubu buhamya bw’uko Yesu ababarira ibyaha, yongera kumvikana aremamo abantu ibyiringiro bizima ko badakwiye gutinya urupfu kuko ariryo rembo rigana mu ijuru abera bazanyurami.
Agira ati: "Sinzatinya kunyura mu rupfu Yesu ubwo wanyunjiyemo kuko mbona wa murwa wera urimbishijwe Izahabu."
Nyuma yo kureba iyi ndirimbo, Paradise.rw yegereye Producer Ndikumukiza Sam (Se wa Jessie) akaba na nyiri liver Studio ikorera uyu mwana indirimbo mu buryo bw’amajwi tumubaza imvano y’ubu buhanuzi bwa Jessie.
Yagize ati" Imana Ijya yironkera imitima kandi Igakora umurimo mu bugingo bw’abantu (Ubwiru Bwayo Buratangaje) ubwo twakoraga iyi ndirimbo twageze hagati mbona Jessie atangiye kurira ariko bigaragara ko yagiye ahandi hantu;
Twaramuretse turakomeza, dusoje namubajije uko yiyumvaga ambwira ko yumvise byizana muri weee Cyane ambwira ko iyo aririmbye Yesu yumva ahindutse ukuntu nawe atasobanura. Natangariye Imana. Bwari ubwa mbere bimubayeho.
Ndikumukiza Samuella (Jessie) ni umuramyi ukiri mutoya umaze kwigarurira imitima ya benshi biganjemo n’abayobozi bakomeye b’igihugu ndetse n’abaramyi barimo Uwitonze Clementine "Tonzi" watangajwe n’ubuhanga bwe ubwo yasubiragamo indirimbo ye yitwa "Ushimwe".
Nyuma yo gusubiramo iyi ndirimbo, kuri ubu Imaze kurebwa n’abantu basaga 1.1 Millions kuri Shene ya YouTube. Irindi zina riremereye ryagaragaje ko Jessie ari impano idasanzwe ni umunyabigwi wo hakurya y’akanyaru Kidumu Kibido.
Jessie afite impano ikomeje gutangaza benshi barimo ibyamamare
Tariki 20/07/2022 ni bwo Jessie yashyize hanze indirimbo "Akira Ishimwe", akaba ari "Pokea Sifa" ya Kidum yashyize mu kinyarwanda. Benshi barimo na Kidum barayikunze cyane kugera aho nyiri iyi ndirimbo ari we Kidum atangaza ko ayihaye burundu uyu mwana anamwemerera kuzakorana nawe indirimbo ihimbaza Imana.
Nyuma yo kumva "Pokea Sifa" yashyizwe mu Kinyarwanda na Jessie ikitwa "Akira Ishimwe", Kidum yagize ati "Uwo mwana reka mubwize ukuri, afite impano ya ’Interpretation na Tradution’ (gusemura), afate iyo ndirimbo ayisohore, ndayimuhaye kabisa. Nashake Producer ayisohore mu buryo bwa nyabwo".
Si muri Gospel gusa ahubwo ni umwana umaze kwigarurira Imitima ya benshi barimo ababyeyi ndetse n’abana. Imwe muri izo ndirimbo yitwa "Papa nziko unkunda" ikunzwe n’ababyeyi benshi bitewe n’uko ikubiyemo impanuro zibibutsa inshingano zabo ndetse n’uruhare rwabo mu kwita kubana igakebura ba babyeyi usanga bahugira muri Telephone aho kuganira n’umuryango.
Iyi ndirimbo ndetse n’izindi zirimo "Abana Bose barindwe" ndetse na "Umuryango" usanga ari zimwe mu zizindura abana bagakomangira ababyeyi ngo barebe Jessie bafata nk’icyitegerezo.
Byabaye aka wa mugani ngo "Igi ryahanuye umushwi"! Uretse indirimbo z’abana, Jessie akunzwe mu ndirimbo zubaka umuryango. Indirimbo Umuryango ni imwe mu ndirimbo ikubiyemo impanuro zikomeye aho igaragaza inshingano z’abagize umuryango.
Mu bitekerezo byatanzwe kuri iyi ndirimbo, umwe mu bakunzi b’uyu mwana yavuze uburyo urugo rwe rwari rugiye gusenyuka kubera gusigana ariko nyuma yo kureba iyi ndirimbo we n’umugabo we bakagaruka mu rukundo rwabo rwa 1 buri wese akiyemeza gusubira mu mwanya we wa cyera.
Imigani 22:6 haranditswe ngo: "Menyereza umwana inzira akwiriye kunyuramo, azarinda asaza atarayivamo."
Jessie avuka mu Muryango w’abakristo doreko ise ariwe Ndikumukiza Sam ari izina rifite ubusobanuro buremereye muri Gospel. Uretse kuba umukristo, Producer Sam washinze River Studio ari nayo iri gufasha cyane Jessie, yatangarije Paradise.rw ko ari we uyu mwana akomoraho impano yo kuririmba n’ubwo we bimugora kuririmba ari nayo mpamvu yirunduriye mu gutunganya indirimbo.
Uyu mugabo w’inararibonye mu gutunganya indirimbo z’abahanzi, yavuze ko yiyemeje gufasha umukobwa we Jessie kuko yamusanzemo impano.
Producer Sam ni izina rikomeye mu muziki wa Gospel hano mu Rwanda dore ko uyu mugabo amaze imyaka irenga 10 mu mwuga wo gutunganya indirimbo zahimbiwe Imana
Ni umwe mu ba Producer b’abahanga u Rwanda rufite bakorana umuhanga n’ubunyangamugayo mu kazi. Amaze gushyira ibiganza ku ndirimbo z’amakorali menshi ndetse n’iz’abahanzi benshi barimo ab’amazina akomeye.
Mu bahanzi b’ibyamamare muri Gospel aherutse gukorana nabo harimo Tonzi, Patient, Gaby Kamanzi, Alex Dusabe n’abandi. Aba bose bakoranye mu mushinga wa Studio ye ’River Studio’ wo gukorana indirimbo.
Muri uwo mushinga, River Studio yakoranye na Tonzi indirimbo yitwa ’Yitwa Yahweh’, ikorana na Alex Dusabe iyitwa ’Nzahora Mwiringira’, ikorana na Gaby Kamanzi iyitwa ’Sinzapfa Nzarama’, ikorana na Patient Bizimana iyitwa ’Kugira neza kw’Imana’, ikorana na Papi Clever iyitwa Golgotha, n’izindi.