Nyuma yo gukorera igiterane cy’amateka muri Stade ubworoherane i Musanze, Korali Jehovajire yagarutse mu murwa aho yifatanyije na Korali Efata mu giterane cyiswe "Nzamamaza Live Concert".
Iki giterane cyiswe "Imana iratsinze Live Concert" kikaba cyarabereye muri Stade Ubworoherane ku wa 19-20 Kanama 2023. Ni igiterane cyanditse amateka akomeye.
Uretse kwitabirwa ku rwego rwo hejuru, habonetse umubare munini w’abakizwa biganjemo abakoreshaga ibiyobyabwenge bakabireka ku bwo kubwirwa ubutumwa bwiza bakemera kwizera gukurikira Umwami Yesu Kristo.
Kuri ubu, Jehovah Jireh Choir ikomeje kubaka ubwami mu mitima y’abakunzi ba Gospel yifatanyije na Korali EFATA mu giterane cyiswe "Nzamamaza Live Concert".
Korali EFATA yateguye iki giterane ibarizwa mu itorero rya ADEPR Munini-Paroisse Muhima hafi y’ahitwa kwa Gisimba (Nyamirambo).
Iki giterane cy’Iminsi 2 kikaba kizasozwa kuwa 17/09/2023 aho Jehovah -Jireh izafatanya na korali zibarizwa ku itorero rya Munini.
Ni igiterane gifite intego y’ijambo ry’Imana riboneka mu gitabo cy’abakolosayi 1:28 hagira hati "Niwe twamamaza tuburira umuntu wese, tumwigisha ubwenge bwose kugira ngo tumurikire Imana umuntu wese, amaze gutunganyirizwa rwose muri Kristo."
Nk’uko byatangajwe na Uwimana Antoinette akaba umuyobozi wungirije wa Korali EFATA, yagize ati "Ni ivugabutumwa rigamije gufasha benshi kuva mu byaha bakareka ingeso zabo mbi zirimo ubujura, ubusinzi, ndetse n’ubusambanyi kuko ari byo ahanini bisenya Umuryango bigateza amakimbirane n’imyitwarire idakwiriye.
Kuri iki cyumweru,igiterane kizabanzirizwa n’amateraniro ya mugitondo mugihe guhera saa munani hakazakurikiraho igitaramo nyirizina aho korali Jehovah Jireh izafatanya n’amakorali yo ku itorero mu guhembura ubugingo bw’abitabiriye igiterane.
Byitezwe kandi ko Yesu Kristo azakora umurimo ukomeye wo kubohora ubugingo nk’uko Imana isanzwe ikoresha iyi korali. Ni igiterane kandi kizakorerwamo umurimo wo gushyigikira Korali EFATA mu rwego rwo gukora album y’indirimbo zifite amashusho.
Ni Jehovah Jireh Imaze iminsi ikoze igiterane cy’amateka mu karere ka Musanze. Iyi korali izwiho kugira igikundiro mu mugi wa Kigali,mu ntara ndetse no hanze y’u Rwanda iherutse gusohora indirimbo yitwa "Turwanye icyaha" ikaba yarakorewe mu karere ka Musanze.
Ni korali izwiho kugira indirimbo zifite ubutumwa bufata imitima y’abantu bose kandi ikaba izwiho ko buri ndirimbo isohoye iba yitezweho gukundwa.
Urugero, mu myaka yashize yasohoye album yari iriho indirimbo nka Gumamo, Ifeza ndetse n’izindi zakunzwe cyane.
Mu minsi ishize, indirimbo yitwa "Wikoraho" yashyizwe hanze irakundwa bikomeye kugeza magingo aya. Iyi Ndirimbo kandi yagendanye n’indi yitwa "Amateka ntakibagirane" ikaba ari indirimbo yumvikanamo amagambo yibutsa abantu Ibihe by’amateka bagiramye n’Imana.
Paradise.rw ibifurije kuzagira ibihe byiza.
RYOHERWA N’INDIRIMBO "TURWANYIJE ICYAHA" YA JEHOVAH JIREH CHOIR