× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Jeanne Dufashwanayo agiye gusohora videwo y’indirimbo “Nta Mpamvu” imaze imyaka 2 igikunzwe

Category: Artists  »  4 days ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Jeanne Dufashwanayo agiye gusohora videwo y'indirimbo “Nta Mpamvu” imaze imyaka 2 igikunzwe

Umuhanzikazi Jeanne Dufashwanayo uri mu muziki w’ivugabutumwa, yavuze ko arimo gusoza amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Nta Mpamvu”.

Iyi ndirimbo “Nta Mpamvu” igeze ku rwego rwo gusohoka mu minsi ya vuba. Ni indirimbo ateganya gushyira hanze mu gihe amajwi yayo amaze imyaka irenga 2 ari kuri YouTube, dore ko yagiye hanze ku wa 14 Werurwe 2023.

Jeanne avuga ko iyi ndirimbo yayikunze cyane, kandi akaba atari we wenyine, kubera ko irimo ubutumwa bwo gukomeza abantu, ikabibutsa ko nta mpamvu yo kwiheba.

Yagize ati: “Nta mpamvu yo kurira, guhangayika cyangwa kwicira urubanza.”

Uyu muhanzikazi ukomoka mu Itorero ry’Abadiventisti b’Umunsi wa Karindwi, yatangaje ko indirimbo “Nta Mpamvu” iri muri 16 amaze gushora mu gihe amaze mu muziki we. Nubwo atarashyira hanze album, avuga ko biri mu mishinga ateganya mu gihe kiri imbere.

Jeanne ni we wandika indirimbo ze, akaba anaziririmba.

Amahoro Arabuze ni yo yamumenyekanishije cyane

Mu ndirimbo amaze gukora, iyakunzwe cyane ni “Amahoro Arabuze”, yasohotse ku wa 25 Nyakanga uyu mwaka, ikaba imaze kurebwa cyane ku mbuga zitandukanye, harimo na YouTube. Izindi ndirimbo ze zirimo Umpe Amahoro, Izuba, Hari Umunsi, Ubushake Bwawe n’izindi.

Avuga ko ubutumwa bw’indirimbo ze bushingiye ku guhumuriza abababaye: “Hari ubwo uba warahumurijwe n’Imana mu bihe bikomeye. Iryo humure sinumva ko nkwiriye kuryihererana. Iyo Imana impaye umugisha wo gushobora gukora indirimbo, ubwo butumwa mbunyuzamo.”

Asaba inama ku bakunzi b’umuziki we

Jeanne yasabye abafana kumuba hafi no kumugira inama bitewe n’uko akiri mu ntangiriro. Ati:
“Hari byinshi ngenda niga. Buri wese wumva hari icyo nakongera mu nganzo yanjye yambwira. Buri wese kandi yasangiza indirimbo zanjye abandi.”

Aya magambo yayatangarije mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wamusanze muri studio, kikaba cyasohotse kuri YouTube, kuri channel ya Jeanne Nayo.

Jeanne ukomeje urugendo rwo kubwiriza ubutumwa bw’amahoro n’ihumure mu muziki, ashimangira ko n’iyo amahoro yabura mu isi, Imana ifite gahunda yo kuyasubiza ku mitima y’abayo.

Umva indirimbo agiye gukorera amashusho kuri YouTube

Reba amashusho y’indirimbo Amahoro Arabuze aheruka gusohora

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.