× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

James na Daniella bashinze urumambo mu mitima y’abakunzi babo mu ndirimbo nshya "Mutangabugingo"-VIDEO

Category: Choirs  »  October 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

James na Daniella bashinze urumambo mu mitima y'abakunzi babo mu ndirimbo nshya "Mutangabugingo"-VIDEO

Urugo rwa James na Daniella rwongeye gutigisa imitima y’abakunzi babo bangana n’umusenyi wo ku nyanja bashyira ku mugaragaro indirimbo y’amazamuka bise "Mutangabugingo". Ni indirimbo ishimangira urukundo rw’Umukiza Yesu Kristo.

Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, iyi couple yagiranye ikiganiro cya nyacyo na Paradise.rw izwiho kugendera mu ijana, nabo bava imuzi iby’uyu muzingo wuzuye umuziki ndetse n’imizindaro. Ubwo nituvuga ngo bagize bati, mwibuke ko ari abantu babiri bagizwe umwe n’Imana.

James na Daniella babajijwe ubutumwa bashakaga gutanga mu ndirimbo "Mutangabugingo’, bagize bati: "Umutima w’iyi ndirimbo ni ukuntu Imana ari nziza rwose, yabuze uwayinyura rwose mu b’isi bose;

Ariko kubera ineza n’urukundo yakunze abari mu isi, yicira inzira yo kuduha umwami wacu Yesu Kristo ngo atubere incungu. Akaba ariyo mpamvu yo kuyihimbaza mu mazina make dushobora kubona twayita".

Nyuma yo gusubiza iki kibazo neza nk’umunyeshuli witwaga Bandebereho, Paradise.rw yahise yinaga mu gakangara kuzuye uruhuri rw’ibibazo.

Mu minsi yashize iri tsinda ryakoze ingendo zitabarika mu bihugu bitandukanye byiganjemo Iby’i Burayi nka Sweden,Danemark n’ahandi.

Si i Burayi gusa kuko bazengurutse ibihugu by Afrika babwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo bituma haboneka umubare munini w’abizera igitambo cya Kristo Yesu.

Byatumye Paradise.rw ibabaza isomo bakuye mu bitaramo bamazemo iminsi mu bihugu bitandukanye. Bagize bati: "Abantu baranyotewe n’ubutumwa bwiza, hakenewe ababibyi benshi babiba ubutumwa bwiza bw’agakiza kabonerwa muri Kristo gusa"

Zahise zihindura imirishyo babazwa icyo abakunzi babo bakwiye kwitega nyuma y’iriya ndirimbo "Mutangabugingo".

Iyi couple yahise ishima aharyanaga ndetse borosora uwabyukaga bagira bati: "Mwitege indirimbo nyinshi kandi nziza ku murongo wacu wa YouTube".

James na Daniella ni itsinda rikomeje kuba ubukombe mu Rwanda ndetse no hanze yarwo dore ko birundumuriye mu kuramya nk’uko Samuel yari yarirundumuriye mu buhanuzi.

Kimwe mu bintu bituma bitwa abami muri Gospel ni igikundiro bubatse hirya no hino biturutse mu ndirimbo nziza zifite Ireme. Buri ndirimbo basohoye iza ifite umwihariko bigatuma ikundwa cyane.

Bavuze ubutumwa bwiza mu bihugu byinshi, ku mbuga nkoranyambaga usanga bari mu bayoboye ndetse usanga ibitaramo bitabiriye birangwa n’ubwitabire bw’umurengera.

Indirimbo "Mpa amavuta" niyo yubatseho umusingi w’umutamenwa aba baramyi bubakiyeho.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "MUTANGABUGINGO" YA JAMES NA DANIELLA

James na Daniella bakubutse i Burayi mu ngendo nk’iza Pawulo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.