× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Eric Niyonkuru uzwi nk’umusifuzi yashyize hanze amashusho y’indirimbo nziza "Atatenda" yakoranye na Eric Reagan

Category: Rwanda Diaspora  »  August 2024 »  Alice Uwiduhaye

Eric Niyonkuru uzwi nk'umusifuzi yashyize hanze amashusho y'indirimbo nziza "Atatenda" yakoranye na Eric Reagan

Umuramyi Eric Niyonkuru asanzwe ari umusifuzi usifura shampiyona z’Abatarengeje imyaka 20 kumanura muri Finland ku mugabane w’Uburayi, akaba yashyize hanze amashusho y’indirimbo yise" Atatenda".

Umuhanzi Eric Niyonkuru yasohoye indirimbo nziza cyane yise "Atatenda". Ni indirimbo ikoze mu rurimi rw’igiswayile bisobanuye "Azakora". lyi ndirimbo kandi ni yo yamwinjije mu muziki.

Atatenda mu kinyarwanda iragira iti: "Mwami unyibuke ndakuramya unyibuke Jehova, ninkusaba wumve ubusabe bwange bizanturisha umutima wange. Hannah yaragusabye umuha umwana yaragusingizaga buri munsi niyo mpamvu nkomeza gusenga nkusaba mfite icyizere mu mutima wange ,Ibyiringiro byange biri kuri wowe".

lyi ndirimbo "Atatenda" ikubiyemo ubutumwa bwo kwibutsa abantu guhigura no gushima ku bahawe ubuhamya n’ibitangaza Imana yabakoreye. lyi ndirimbo kandi niyo yinjije byeruye Eric Niyonkuru mu kibuga cya Gospel kuko yabanje gushyira hanze amajwi yayo.

Mu kiganiro uyu muramyi yagiranye n’itangazamakuru avuga ko abatuye isi bakeneye amagambo meza nk’ayari muri iyi ndirimbo ye "Atatenda" (Azakora) yakoranye na Eric Reagan.

Eric avuga ko iyi ndirimbo yayihawe mu gihe yahishuriwe ihungabana abana bahura naryo mu buzima, bakibagirwa ko Uwiteka Imana yakoze ibyashize izakora n’ibiri imbere maze bimutera kwandika iyi ndirimbo.

Eric Niyonkuru ni umuramyi wakujijwe n’amata y’Umwuka adafunguye dore ko yaboneye izuba muri ADEPR, agakura yubaha Imana. Ni umugabo ukunda cyane siporo ndetse ibyo byamuteye gutangira umwuga wo gusifura mu gihugu abamo. Kuri ubu ni

Eric aherutse gusifura imikino mpuzamahanga ihuza amakipe y’abanyamahanga batuye muri Finland. Umwuga wo gusifura awufatanya n’amasomo y’ubuforomo ari kwiga mu mwaka wa nyuma.

Eric Niyonkuru ubwo yasifuraga imikino mpuzamahanga ihuza amakipe y’abanyamahanga batuye muri Finland. Arazwi cyane mu myidagaduro nyarwanda dore ko yakoreye InyaRwanda imyaka itari micye nk’Ukuriye itsinda rifata rikanatunganya amashusho y’ibiganiro.

Eric Niyonkuru ni umwe mu basifuzi bakora akazi kabo neza ndetse bikanaryohera abafana n’abakinnyi.

Umwuga w’ubusifuzi awufatanya n’umwuga w’Ubuforomo i Burayi

Eric Niyonkuru kandi lmana yamuhaye itaranto nyinshi zitandukanye nko guconga ruhago, akaba umuforomo, umusifuzi, umuramyi ,...

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.