Mu kiganiro yagiranye na Paradise, umuramyi Jado Sinza yagaragaje uburyo ubuzima bwe bwite, urushako ndetse n’ukwizera kwe biri kugenda bigira uruhare rukomeye mu mpinduka nziza mu muziki we.
Muri icyo kiganiro cyabaye kuri uyu wa 9 Nzeri 2025, yemeje ko indirimbo aheruka gushyira hanze yitwa “Ni Nziza”, ari igisubizo cy’imbaraga z’Imana zabamurikiye mu bihe by’ingutu byo mu buzima.
Jado Sinza yatangaje ko iyi ndirimbo “Ni Nziza” yaje mu gihe cyihariye—ubwo we n’umugore we Esther Umulisa bari kwa muganga bitegura kwibaruka imfura.
Ati: “Indirimbo yacu ni nziza. Yatujemo ubwo twari kwa muganga, madame yagiye kubyara. Byabaye ngombwa ko habaho gusenga Imana, ariko kandi dusengana ukwizera n’ihumure, tuvuga ko dufite Imana ibasha kurinda abantu, ikababa hafi mu bihe byose.”
Yakomeje agira ati: “Twarabyaye tubona Imana. Tubona ko hari umurimo ukomeye muri twe, bituma dusoza tuvuga ngo ‘Imana ni nziza’.”
Jado Sinza yavuze ko nyuma yo kubana n’umugore we, hari impinduka yagiye abona mu buryo yandika indirimbo, uko atekereza ku butumwa atanga ndetse no mu mikoranire n’abandi.
“Aho nabaniye n’umugore wanjye, habayeho iminduka mu kwandika no mu bindi. Dukorana n’abandi batunganya amajwi bashya, bituma indirimbo isohoka ifite ubwiza. Hakiyongeraho Imana ikomeje kubana natwe no kudushyigikira. Kandi uko umuntu arushaho kuyegera, agenda ahumuka, akabona ubundi butumwa atigeze abona mbere.”
Yongeraho ko “amavuta y’urushako na yo akora,” anemeza ko ubumwe bufite imbaraga mu buryo bw’umwuka n’ubuhanzi: “Abantu bahuje, bafite ubumwe, ababiri baruta umwe, na byo ni izindi mbaraga zo gutuma indirimbo igaragara nk’uko mwayibonye.”
Jado Sinza na Esther, bamaze kwamamara nk’itsinda rikora umuziki wo kuramya no guhimbaza, barategura album yabo ya mbere nk’abashakanye
“Mwitege indi miziki myiza irimo ubutumwa bwiza turi guhabwa n’Imana. Album ni yo turi gukoraho. Izo ndirimbo ni izo kuri album turi gutegura. Igitaramo cyo ntituramenya neza itariki, tuzabibabwira.”
Mu gusoza ikiganiro, Jado Sinza yabajijwe ku bintu byamushimishije cyangwa byamubabaje mu muziki amaze imyaka irenga 10 akora. Mu gusubiza, yagize ati: “Icyanshimishije si kimwe, ni byinshi. Ikiruta byose ni uko Imana yampaye abantu—byatumye ndushaho kuyimenya. Mu buryo bw’Ijambo ry’Imana ndakura.”
Ariko ku ruhande rw’ibimubabaza, yifashe gato maze agira ati: “Icyambabaje rero… ubwo se mvuge ikihe? Icyambabaje ndumva nkibuze rwose!”
Jado Sinza yanagarutse ku mishinga yo gukorana n’abandi bahanzi, aho yavuze ko nyuma y’indirimbo “Bwana Nasubiri” yakoranye na Zoravo wo muri Tanzaniya, bashobora kongera gukorana, ariko ubu bakiri mu biganiro n’abandi bahanzi.
“Dushobora kuzongera gukorana na Zoravo, ariko ubu turi guteganya n’abandi—urebye, ntiturafata umwanzuro.” Indirimbo “Ni Nziza” yaje nk’ikimenyetso cy’uko Imana ibana n’abayizera, kandi ikabiyereka mu bihe byose.
REBA INDIRIMBO NI NZIZA YA Jado SINZA & Esther KURI YOUTUBE:
Jado SINZA & Esther