Jado Sinza n’umugore we Esther bongeye gushimangira urukundo rw’Imana binyuze mu ndirimbo nshya bise “Aragukunda”.
Iyo ndirimbo yamaze kugera ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, ikaba ikoze mu njyana ituje, yuje ubutumwa bw’ihumure n’icyizere ku Mukristo wese.
"Aragukunda" ni indirimbo itanga ubutumwa bw’uko Yesu adahwema gukunda abantu be, nubwo baba bafite intege nke cyangwa banyuze mu bihe bikomeye. Kumutumbira no kumwizera ni byo bikwiriye.
Baririmba bavuga ko Yesu yavuye mu ijuru aje kureba umunyabyaha (ari wowe ashaka, ko kumwizera wenyine, ugaca bugufi byatuma arara iwawe.
Jado na Esther bashyizemo amagambo yoroshye ariko yuje imbaraga, agera ku mutima. Ni indirimbo yanditse mu buryo bw’umwimerere, inashimangira ubuhamya bw’urukundo rw’Imana rudashira.
Uretse amagambo y’ubutumwa, iyi ndirimbo inajyanye n’isura y’abayihimbye, kuko ari abashakanye bakunze kugaragaza ko ubuzima bwabo bwuzuye uburinzi bw’Imana, kuko bo ubwabo bafite isura y’ibyishimo n’amahoro.
"Aragukunda" si indirimbo gusa, ni isengesho ry’umutima, rihuza abantu n’urukundo rw’Imana.
Ubu iraboneka ku mbuga nka Spotify, Apple Music, YouTube (short) n’izindi. Abakunzi b’indirimbo ziramya kandi zihimbaza Imana bashobora kuyumva no kuyisangiza abandi.
Nk’uko byagaragaye mu gace gato ka videwo yasangije abakunzi be, amashusho yayo azaba arimo abantu batandukanye, barimo Nzovu wamamaye ku mbuga nkoranyambaga, ndetse n’abandi baba bari mu ishusho y’intumwa za Yesu.
Reba agace kagaragaza uko amashusho yayo azaba ameze kuri YouTube:
Aka mbere:
Aka kabiri:
Aba bombi bamaze igihe gkitagera ku mwaka babana nk’umugabo n’umugore byemewe n’amategeko