Nyuma y’indirimbo "Wibire", Alliance Choir yongeye gukora mu nganzo isangiza abakunzi bayo ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo "Urukundo" itomora byimazeyo urukundo nyarwo Imana ikunda abantu bayo.
Ibi byazinduye Paradise yinjira mu mabanga y’iyi korali binyuze mu muyobozi mukuru wayo witwa Niyibizi Theogene maze tugirana ikiganiro kiza kiryoheye abasomyi.
Muri iki kiganiro, Bwana Niyibizi Theogene yahereye ku mvano y’iyi ndirimbo, mu mvugo nziza ya kiyobozi yagize ati: "Muri iyi ndirimbo, twashakaga kwerekana uburyo Imana ikunda abantu bayo urukundo ruhebuje idatoranyije."
Yahise yigira imbere, yegera microphone za Paradise mu buryo bw’umwuka kugira ngo asubize kimwe mu bibazo abakunzi benshi b’amakorali baba bibaza. Ni ikibazo kibaza ku butumwa bibandandaho mu ivugabutumwa. Yagize ati: "Mu mihimbire twibanda ku ndirimbo z’isanamitima."
Ni korali ifite imishinga migari yo kwagura ubwami bw’Imana, ni abaririmbyi bafite icyerekezo kandi bahora mu mwuka umwe wo kwagura ingoma ya Kristo.
Ibyo bituma hamwe no kuba mu bihe byiza byo gusenga, Mwuka Wera ahora abahumekeramo indirimbo nziza zishingiye ku byanditswe byera. Kuri ubu bakaba bamaze gushyira hanze zimwe mu ndirimbo ziryoshye kubi zirimo iyitwa "Wibire", indirimbo yahimbiwe ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Bakaba bafite n’indi album igizwe n’indirimbo 10 z’amajwi aho bateganya kuzikorera amashusho meza. N’ubwo itangira ry’iyi korali ari ritoya, ariko yasezeranyijwe kwaguka kandi irimo gukandagiza ibirenge mu masezerano.
Iyi Korale yatangiye mu mwaka wa 1998 aho ku ikubitiro, yatangijwe n’abaririmbyi 7 n’abanyeshuli baririmbaga mu biruhuko, gusa nyuma ikomeza kwaguka ku bw’ishyaka ry’abaririmbyi bayo.
Alliance Choir ibarizwa mu itorero rya ADEPR Paruwase ya Nyabagendwa itorero rya Mayange aho kuri ubu igizwe n’abaririmbyi 112 barimo ingeri zose ni ukuvuga abubatse n’urubyiruko.
Ni abasamariya beza dore ko buri mwaka biyemeje gutanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu batishoye bugenerwa umuryango w’abantu 10.
Si ibyo gusa kuko basobanukiwe ijambo ry’Imana riboneka muri Matayo 25:35-36 rigira riti:
Kuko nari nshonje mukamfungurira, nari mfite inyota mumpa icyo nywa, nari umushyitsi murancumbikira, nari nambaye ubusa muranyambika, nari ndwaye muransūra, nari mu nzu y’imbohe muza kundeba.’
Ku bw’ibyo, bakorana umutima ukunze ibindi bikorwa nko gusura abarwayi kwamugaga
Ndetse bakaba barasuye n’abari mu igororero rya Ririma. Ntibajya bagenda imbokoboko dore ko basobanukiwe ko imirimo y’abera izabaherekeza. Ku bw’iyo mpamvu, bitwaje imyambaro n’ibikoresho by’isuku
Umuyobozi wa Alliance Choir abajijwe icyo bateganya nyuma y’iyi ndirimbo yabo nshya, yagize ati: "Turateganya gukomeza kwamamaza ubutumwa bwiza hirya no hino twifashishije ibitarane, ingendo z’ivugabutumwa turimo gutegura Live Recording no gukomeza gukora imirimo y’urukundo".
Nka Paradise tuti: "Imana ibashyigikire"!
Alliance Choir yongeye gukora mu nganzo isangiza abakunzi bayo ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo "Urukundo"
Ndumva nezerewe kubwiyi choir, bafite indirimbo nziza rwose pe, Imana ikomeze ibagure ibakoreshe ibyubutwari