Itsinda ry’abakiri bato bo mu matorero atandukanye biyemeje guhuriza hamwe bagakora umurimo w’Imana urangwamo no kwamamaza ubutumwa bwiza babunyujije mu ndirimbo, bashyize hanze amashusho y’indirimbo nziza cyane bise ‘Ukwiye Amashimwe.
Ni indirimbo nziza cyane bitavugwa, indirimbo irimo ubutumwa bwiza buzatuma buri wese mu bayumvise azakomeza kuyumva, kuko ihuza n’ibyo abantu benshi bakunda Imana kandi bakabona ko ibitaho bacamo, cyane ko ari indirimbo yo gushimira Imana ku bw’ibyiza yakoze, ari ho havuye imvano y’izina Ukwiye Amashimwe.
Iyi ndirimbo yatangiye kwandikwa mu mwaka wa 2019 kuko ari bwo igitekerezo cyaje mu mutwe wa Nsengiyumva Ishmael, ari na we uyoboye iri tsinda. Mu kiganiro yagiranye na Paradise yabivuzeho agira ati: “Iyi ndirimbo imaze igihe kirekire. Hari 2019, turi nko muri Nyakanga.
Imaze imyaka ibiri ikozwe mu buryo bw’amajwi (audio), ku bw’inzitizi zo kutabonera amafaranga igihe, kuko abenshi muri twe ni abanyeshuri. Bamwe biga Segonderi, abandi biga Kaminuza, hamwe na bamwe barangije bari mu yindi mirimo. Yatinze gusohoka kubera ko gukusanya amafaranga bitari byoroshye hamwe n’izindi mbogamizi zajemo.” Birangiye iyi ndirimbo isohotse kuri uyu wa 23 Kanama 2024.
Basohoye iyi ndirimbo nyuma y’ukwezi kurengaho gato bashyize hanze indi bise ‘Niwewaturemye’ yakunzwe mu buryo budasanzwe n’abakunda indirimbo zirimo ubutumwa bwiza.
Ibyo wamenya kuri iri tsinda rikora umurimo w’Imana ritibanze ku idini iryo ari ryo ryose
Likeangels Ministry ni itsinda rifite inkomoko mu kigo cy’amashuri cya Nyamirama TVT School mu Karere ka Rwamagana.
Yatangiye muri Gicurasi 2018, itangizwa n’abantu bane gusa, abahungu babiri (2) n’abakobwa babiri (2), batangirira umurimo w’lmana mu kigo cy’amashuri cya Nyamirama TVT School, aho icyo gihe batangiye baririmba iz’abandi. Gusa nyuma y’aho abandi babiri b’abakobwa bahise babivamo bikomereza ubundi buzima. N’ubwo bavuyemo ariko, kuri ubu babarirwa mu ijana (100).
Ishmael yagize ati: “Twatangiye tudakora mu buryo bujyanye no kuramya no guhimbaza Imana nk’uko tubikora ubu, twabikoraga mu buryo bwo kwishimisha gusa. Abakobwa babiri bahise bavamo, baratubwira bati ‘mukomeze mwenyine’. Icyo gihe bajyanywe n’uko twari dutangiye gukora dutya. Gusa aho bagendeye hagiye haza abandi guhera 2019.”
Likeangels Ministry yakomeje gukora muri Covid-19 ariko bagakorera ku magroup ya WhatsApp ndetse bongeye kugerageza gusubira muri studio muri 2022 Covid-19 icogoye mu mpera z’umwaka. Byari bigoye na byo, kuko abenshi bari abanyeshuri, abandi ari bwo bagisoza, batarabona ubushobozi bwatuma basohora indirimbo nyinshi.
Mu kiganiro na Paradise, umuyobozi wa Likeangles Ministry, Nsengiyumva Ishmael yagize ati: "Likeangles Ministry intego dufite ni ugufasha abantu mu kwegera Imana ndetse no kwamamaza ubutumwa bwiza tutagendeye ku myaka n’ubushobozi kuko Yesu na we yatangiye ubutumwa ku myaka 12 gusa."
Uretse kuririmba, Likeangels Ministry bagira ibindi bikorwa bitandukanye. Umuyobozi wa Likeangles Ministry yakomeje agira ati: "Dusura abarwayi mu bitaro igihe dushoboye guhura hanyuma tugafasha n’abakene ndetse n’ibindi tubonera ubushobozi bigamije ivugabutumwa ryiza muri rusange".
Icyicaro cya Likeangels kiri i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko hari ishami ryakomeje gukorera mu kigo, ndetse barateganya no gukora irindi i Kigali kuko bahafite abantu benshi babana (bahari ku mpamvu z’akazi).
Indirimno ninziza pe iraduhetse