Korali Boaz ibarizwa mu itorero rya ADEPR Samuduha, yateguye igitaramo cy’akataraboneka cyiswe "Mu gicuku cya nyuma" giteganyijwe mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2024.
Boaz choir ni korali y’ubukombe mu Rwanda rw’Imisozi igihumbi, ikaba ibarizwa mu Murenge wa Kanombe, Itorero rya ADEPR Samuduha, Paruwasi Kicukiro, Umujyi wa kigali. Ni imwe muri korali zitatanzwe n’ikoranabuhanga doreko Ifite ’Youtube channel’ wasangaho ibihangano byayo yitwa ’Boaz Choir Samuduha’.
Boaz imaze hafi imyaka 27 ibwiriza ubutumwa bwiza dore ko yatangiye ivugabutumwa mu mwaka wa 1997, ivuka ari korali yo mu cyumba cy’amasengesho ubwo barimo gukora amavuna muri Samuduha bavuye ku itorero rya Kabeza. Icyo cyumba ari nacyo cyaje guhinduka urusengero rwa Samuduha cyari cyubakishije urubingo gisakaje shitingi.
Byari ibihe bitoroshye dore ko iyo imvura yagwaga irimo umuyaga amateraniro yahitaga ashyirwaho akadomo bakajya gushaka aho bikinga. Icyo gihe icyumba cyabarizwaga mu itorero rya Kabeza kuko ni wo wari Umudugudu uyobora icyo cyumba. Nyuma icyo cyumba cyaje guhinduka Umudugudu, Korali Boaz ihita iba Korali ya mbere kuri uwo mudugudu.
Korali Boaz yatangiye igizwe n’abaririmbyi 11 muri abo abaririmbyi 3 ni bo bonyine bari barabatijwe umubatizo wo mu mazi menshi kuko itorero ryari mu gihe cy’ububyutse riri kubwiriza abantu ngo bacyire agakiza. Kuri ubu Boaz choir igizwe n’ abaririmbyi 102 bahoraho
Kuri micro za Paradise, Visi Perezida akaba na Perezida wa Komite y’Iterambere muri Boaz choir, Fidele Havugimana, yavuze ko iyi korali imaze imyaka 27 kuva ibonye izuba aho mu buzima bwayo yaranzwe no gukunda gusenga na cyane ko ari ubuzima bwayo kuko yavukiye mu cyumba cy’amasengesho.
Ageze ku mwihariko w’iyi korali, yagize ati "Chorale Boaz ifite umwihariko mu ndirimbo zayo kuko ubutumwa itanga bwibanda cyane ku kugarura abantu kuri Yesu no kwamamaza Intsinzi ya Yesu ari nayo yitiriwe Album ya mbere korali irimo gutegura aho iyo Album izaba igizwe n’indirimbo 8 aho ubu indirimbo 4 zimaze kurangira gukorerwa amajwi n’amashusho".
Yavuze ko indirimbo ya mbere mu zigize Album Intsinzi ya Yesu Yitwa (Uri Uwera) yamaze kujya hanze iri kuri Youtube channel yitwa ’Boaz choir Samuduha’. Yongeyeho ko bafite gahunda yo kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu bugera hose ku isi.
Yongeyeho ko bihaye intego yo gushyira hanze indirimbo imwe buri kwezi uhereye mu Ukuboza 2023 kugeza muri Kanama 2024 aho "twifuza ko Album izaba irangiye gutunganywa".
Nubwo Korali Boaz imaze iyo myaka ariko ubu ni bwo irimo gushyira hanze indirimbo zigize Album yayo ya mbere yirwa "Intsinzi ya Yesu". Ati "Mu by’ukuri (Boaz choir) ifite ibihangano byinshi aho kugeza ubu ifite indirimbo zirenga 250 nziza zihimbye mu buryo bujyanye n’umuziki ugezweho muri iki gihe".
Nyuma y’iyo myaka yose iyi korali yagiye ikora ibiterane bitandukanye ndetse ubu irimo gutegura igiterane cyo guhimbaza Imana bishimira imirimo ikomeye Imana yakoze muri bo mu myaka 27 ishize. Ni igitaramo giteganyijwe mu minsi ya vuba, tariki 31/03/2024. Icyo giterane cyizaba gifite intego igira iti: "MU GICUKU CYA NYUMA".
Intego y’iki gitaramo iboneka muri Bibiliya mu Kuva:14:24 "Mu gicuku cya nyuma, Uwiteka yitamururiye mu nkingi y’umuriro n’igicu, yitegereza ingabo z’Abanyegiputa bacikamo igikuba". Bisunze kandi Kuva 15:1"Maze Mose n’Abisirayeli baririmbira Uwiteka iyi ndirimbo bati “Ndaririmbira Uwiteka kuko yanesheje bitangaje, Ifarashi n’uwo ihetse yabiroshye mu nyanja".
Havugimana Fidele ati "Turahamagarira umuntu wese wabaye muri korali Boaz kuva mu 1997 ndetse n’abakunzi bacu kuzaza tukifatanya guhimbaza Imana. Twiteze ko abantu batakarije Imana icyizere ku bw’intambara n’ibibazo bahuye nabyo mu rugendo, bazongera kumva ko nubwo ijoro ryaba ribi gute cyangwa rirerire, hari Igicuku cya nyuma Imana iziyerekaniramo bikarangira burundu".
Korali Boaz iyoborwa na Burindwi Theogene, ifite imishinga itandukanye bazakora mu bihe biri imbere, irimo kwagurwa ivugabutumwa bakora indirimbo zigasakazwa mu buryo bwose, kugura ibikoresho by’umuziki, gushinga "Boaz on-line Tv".
Iyi korali y’i Kanombe iri mu zihagaze neza mu Mujyi wa Kigali, ifite inzego z’ubuyobozi zubase neza aho ifite Komite y’iterambere ifite inshingano zo kwiga imishinga yose yatuma korali itera imbere mu buryo bwose iyobowe na Havugimana Fidèle.
Boaz choir inafite kandi komite isanzwe ya Korali, iyo komite ikaba ifite inshingano zo kureberera ubuzima bw’umwuka bw’abaririmbyi. Iyo komite iyobowe na Burindwi Theogene, akungirizwa na Havugimana Fidèle.
Boaz choir yateguye igitaramo cy’akataraboneka cyiswe "Mu gicuku cya nyuma"