Korali Send Us God ikorera umurimo w’Imana muri Kigali SDA English Church, Kibagabaga, irataramana n’abakunzi bayo kuri iyi Sabato mu gitaramo gikomeye bise "Melodies of Our Faith II Concert".
Iki gitaramo cyiswe "Melodies of Our Faith II Concert" kiraba kuri iyi Sabato tariki 14 Ukwakira 2023. Kirabera muri Camp Kigali aho imiryango iri bube ikinguye kuva saa kumi z’umugoroba. Kwinjira ni ukwishyura 10,000 Frw. Imyanya yiswe ’Preferential Seating’ yo yamaze gushira (Sold Out). Amatike ari kuboneka kuri www.ishema.rw. Ushobora kugura itike yawe ukanze *797*30#.
Mu kiganiro na Paradise.rw, Send Us God Choir yadutangarije ko impamvu kwinjira mu gitaramo cyabo ari ukwishyura ni "ukugira ngo ayatanzwe concert itegurwa, agaruke kuko aba ari menshi. Gukodesha aho ibera, Light, Saund, n’ibindi".
Barakomeza bati "Kandi akenshi iyo concert zibereye mu rusengero hari abantu batitabira kubera gutinya cyangwa kumva ko bireba ibyabo mu rusengero. Ariko gushyira concert hanze y’urusengero ni ivuna rivuguruye rigamije kwagura ubutumwa bwiza ku bantu bose nta n’umwe uhejwe, kubera turi abaririmbyi ntitwajya mu busambu cyangwa ku bibuga tureba salle ijyanye n’imiririmbire".
Aba baririmbyi b’intyoza mu kuririmba bagarutse ku muhamagaro wabo bavuga ko bahisemo kwamamaza ubutumwa bwiza bahamya kwizera kwabo, bakoresheje italanto ya zahabu bahawe ariyo kuririmba kuko "ni inshingano y’ibanze y’abigishwa ba Yesu gukorera uruzabibu rwe duciye bugufi kandi tukerereza izina rye".
Basobanura ko "Iyo ubutumwa bwiza bushyigikwe n’amajwi ngera-mutima agira imbaraga idasanzwe bityo buri nota turirimba ni igihamya cyo kugira neza kwayo mu buzima bwacu ndetse no guhamya umuhamagaro wacu".
Amateka ya Send Us God Choir
Korali Send Us God yashibukiye mu kiciro cy’abato bo mu rugaga rw’abaronda-bukanda ahagana mu 1996. Babarizwaga mu itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi ku Muhima. Uko ibihe byatambukaga korali yagiye ihindura izina bitewe n’icyerekezo bari bafite ndetse n’ikigero cy’imyaka abari bagize uwo mutwe w’abaririmbyi barimo.
Ku ikubitiro hari amatsinda abiri "Mouton Calme" yari igizwe n’ingimbi ndetse n"IMYAMBI- IRASA" yari igizwe na bagenzi babo b’abakobwa. Baje kwihuza bitwa Les Etoiles (Inyenyeri). Nk’uko ibirenge bijya imbu kujya mbere, ubukure bwajyanaga n’ inyigisho z’abaronda-bukanda.
Bidatinze baje kwitwa La Lune nk’uko byavuzwe haruguru, guhindura izina byatewe n’inyigisho zagendaga zigwa mu rugaga. Hashize imyaka itari myinshi abanyamuryango ba korali biyemeje kwimbika mu nshingano yo kuririmba bityo banafata n’icyerekezo gishya cyashimangiwe n’izina rishya SEND US GOD CHOIR (Twohereze Mana) ryahawe korali mu 2004 ari naryo korali izwiho uyu munsi.
Urugendo rw’ivugabutumwa kugeza ubu rwaranzwe n’imizingo (Album) itandukanye korali yashyize hanze: URI UWERA (2009), NYOBORA MWAMI (2014), IMBARAGA Z’AMABOKO YE (2017), TUNES OF GRATITUDE (2021) na NZABANA NAWE (2022).
Aba baririmbyi bamenyekanye ku ndirimbo zirimo "Uri Uwera", "Nyobora Mwami", "Imbaraga z’amaboko ye", "Tunes of gratitude", "Nzaba nawe". Yagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa aho indirimbo zabo zageze ku mitima ya benshi n’imitima y’abaririmbyi by’umwihariko.
Korali Send Us God yagize uruhare rukomeye mu ivugabutumwa, indirimbo zabo zikaba zarageze ku mitima ya benshi ndetse n’imitima y’abaririmbyi by’umwihariko.
Korali kandi yateye intambwe yo kujya mu birorero yifatanya n’abantu ihumuriza ababaye ndetse inatera ingabo mu bitugu abatentebutsa nko gusanira abakene, kunganira abantu iboroza amatungo magufi, Kandi yagize uruhare muri gahunda y’isanamitima. Korali Send Us God irajwe ishinga no kuzamura urwego rw’imiririmbire.
Send Us God choir barangamiye kuzamura urwego rw’imiririmbire
Send Us God choir barakora igitaramo gikomeye kuri iyi Sabato
Send God Choir itegerejwe mu gitaramo yise "Melodies of Our Faith II Concert"
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UBUNTU BW’AGATANGAZA" YA SEND US GOD CHOIR