Itorero ryo muri Canada ryaciwe amande ya $2,500 [3,616,108 Frw] nyuma yo kwakira umuramyi wagaragaje ibitekerezo bikomeye byo gushyigikira Donald Trump.
Itorero ryo mu mujyi wa Montreal, muri Quebec (Canada), ryaciwe amande angana na $2,500 nyuma yo kwakira umuramyi n’umumisiyoni w’umunyamerika Sean Feucht, uzwi cyane kubera ibitekerezo bye bikakaye ku bijyanye n’imyitwarire y’ababana bahuje ibitsina, uburinganire n’inkunga atanga kuri Perezida wa Amerika, Donald Trump.
Iryo torero, ryitwa Ministerios Restauración Church, rikoresha ururimi rw’Icyesipanyolo, riri mu gace ka Plateau-Mont-Royal, ryaciwe ayo mande kubera ko ryemereye Sean Feucht gukora igitaramo cy’ivugabutumwa nta ruhushya, nk’uko bitangazwa n’igitangazamakuru National Post.
Urwo ruzinduko rwa Sean Feucht muri Montreal rwari mu rwego rw’urugendo yise “Revive in 25”, aho yamamaza inyigisho zishingiye ku myizerere y’Abakristo b’aba-Evangelical, ndetse akaba ari n’umwe mu bashyigikiye cyane Donald Trump, akamagana gukuramo inda, abihindura igitsina, ndetse n’abaryamana bahuje ibitsina.
Ibiro by’umuyobozi w’umujyi wa Montreal, Valérie Plante, byatangaje ko icyo gitaramo cyarenze ku mahame y’ubwubahane, ubumwe n’ukwihanganirana bigenderwaho muri uwo mujyi.
Umuvugizi w’umuyobozi yagize ati: “Nubwo ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ari ingenzi, amagambo yuzuyemo urwango n’ivangura ntiyihanganirwa i Montreal.”
Yongeyeho ko amande yaciwe iryo torero kubera ko ryishe amategeko, rikemera ko igikorwa kibera aho, n’ubwo ryari ryabujijwe.
Amashusho yashyizwe kuri X (Twitter) agaragaza abapolisi bitwaje intwaro bari kuri iryo torero, ndetse hanaterwa igisasu giteza umwotsi (smoke bomb) hafi y’aho igitaramo cyaberaga. Polisi kandi yafashe umugabo w’imyaka 38 ukekwaho kubangamira ibikorwa byabo.
Mu yindi mashusho yafatiwe i Toronto, nabwo Feucht arimo aririmba, hagaragaramo abapolisi bitwaje intwaro bahagaze mu mfuruka z’urusengero.
Nibura imijyi 6 yo muri Canada yahagaritse ibitaramo bya Feucht yitwaje “impamvu z’umutekano rusange”, irimo Halifax (Nova Scotia), Charlottetown (Prince Edward Island), Moncton (New Brunswick), Quebec City, Gatineau (Quebec), na Vaughan (Ontario), nk’uko byatangajwe na CTV News.
Umuyobozi w’umujyi wa Winnipeg, Scott Gillingham, yabwiye CBC ko umujyi we urimo kwiga ku byemezo bifatika mbere yo kwemera ko Feucht aririmbira yo, agaragaza ko nubwo ibitekerezo bye byamaganwa n’abatari bake, Itegeko Nshinga rya Canada riha abantu uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.
Yagize ati: “Hari ibyo nigeze kumva yavuze cyangwa yavuze mu bihe byashize muri Amerika, tutaha agaciro hano. Ariko nanone tugira Itegeko Nshinga rirusha byose, rihana uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo.”
Itangazamakuru rinini ryo muri Canada ryamunenze cyane, rimwise “umunyamuryango wa MAGA” (itsinda rishyigikiye Trump).
Sean Feucht we yavuze ko urwango rushingiye ku myizerere y’abakristo rumaze gufata intera muri Canada kuva ku bihe bya COVID-19, aho yatangije ubukangurambaga “Let Us Worship” ubwo amatorero yari afunzwe.
Mu itangazo yashyize kuri X ku wa Kane, yavuze ati: “Niyo mba nari nazanye umusatsi wa ‘mauve’ n’ishati y’abagore, nkavuga ko ndi umugore, leta ntiyari kugira icyo ivuga. Ariko kugira ngo umuntu avuge imyizerere ye ya gikirisitu ku mugaragaro bihita bifatwa nk’ivangura cyangwa ubukana — igikorwa cyo kuramya kigashyirwa mu byateza umutekano muke.”
Yongeyeho ati: “Iyi movement yaturutse ku buhungabana twatewe n’ingamba za COVID-19, zari mu ziremereye cyane ku Isi. N’ubwo icyorezo cyarangiye, urwango rukomoka ku myizerere ya gikirisitu ruracyahari.”
Feucht avuga ko nubwo ahatirijwe kenshi n’abayobozi, adateze gusubira inyuma, ndetse ko urugendo rwe ruzakomeza.
“Ntiduteze gukuka umutima kubera ihohoterwa rishingiye ku myizerere — haba muri Amerika, Canada cyangwa ahandi. Tuzashaka aho dusengera, aho duturamya, ndetse nubwo dushobora gufatwa, tuzahagarara hamwe n’Abakristo bo muri Canada tuvuge tudatinya: ‘Let Us Worship!’”
Ku wa Gatandatu, yanditse ko uburyo yakiriwemo muri Canada bumuteye agahinda “Naramamaje ubutumwa ahantu henshi muri 2025: muri Afurika, Uburasirazuba bwo hagati n’ahandi ku Isi. Ahantu nakorewe ihohoterwa rirenze hose ni muri CANADA! Sinigeze nibwira ko ariho byaba bibi kurusha Iraq cyangwa Turukiya.”
Abadepite bamwe bo mu ntara ya British Columbia bagaragaje ko batishimiye uko Sean Feucht yakiriwe mu gihugu cyabo.
Feucht wahoze aririmba mu itsinda rya Bethel Music, aherutse gushinjwa n’abahoze bakorana na we ibyaha bijyanye n’amafaranga no gukoresha nabi ubuyobozi bw’iyobokamana, ariko byose arabihakana avuga ko ari “ibinyoma byambaye ubusa.”
Canada yakomeje kunengwa n’amahanga kubera ukuntu ivugwaho kugenda idaha agaciro imyizerere ya gikirisitu, cyane cyane nyuma y’uko bamwe mu ba-pasiteri bafunzwe mu gihe cya COVID-19 kubera gukomeza gukora amateraniro.
Mu 2021, ubwo Pasiteri Tim Stephens yafungwaga nyuma y’uko indege ya polisi ya Calgary imufatiye ku gasozi ari kumwe n’itorero rye, Senateri Josh Hawley wo muri Missouri (USA) yasabye Komisiyo y’Abanyamerika Ishinzwe Uburenganzira bw’Imyizerere ku Isi gutekereza kongera Canada ku rutonde rw’ibihugu birebwa n’iyo komisiyo.
Src: Christian Post