Mu birori by’umwihariko bya Alex Dusabe byo kumvisha inshuti n’abavandimwe indirimbo zigize album ye nshya yise “Amavuta y’igiciro”, izajya hanze vuba, umuhanzi Israel Mbonyi ni we watanze menshi mu kuyigura.
Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Alexis Dusabe yakirijwe inkunga ikomeye aho iyi album ye yaguzwe agera kuri 15,450,000 Frw n’abantu batandukanye barimo ibyamamare mu muziki nyarwanda.
Ibi birori byabereye muri Dove Hotel mu ijoro ryo ku wa 14 Nzeri 2025, aho abashyitsi batandukanye barimo abaririmbyi, abahanzi, abayobozi n’abandi bafana ba hafi ba Alex Dusabe bitabiriye iki gikorwa cyaranzwe n’akanyamuneza no kwitanga ku buryo bukomeye.
Mu bari bitabiriye ibi birori, harimo Israel Mbonyi, umwe mu bahanzi bakomeye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere, watanze miliyoni 2 Frw agura iyi album.
Ishimwe Clément wa KINA Music n’umugore we Butera Knowless, akaba umuhanzi, baguze iyi album ku mafaranga ibihumbi 500 Frw, mu gihe The Ben utabashije kwitabira ku giti cye, yohereje umunyamakurukazi Mutesi Scovia agatanga na miliyoni 1 Frw nk’inkunga.
Abandi bantu bazwi mu muziki nyarwanda batanze inkunga yabo barimo umuhanzi mu ndirimbo zihimbaza Imana, Bosco Nshuti, umuhanzi mu ndirimbo za gakondo, Massamba Intore, umugabo ufite ibigwi mu kureberera abahanzi mu nyungu z’umuziki, Muyoboke Alexis n’umunyamakuru David Bayingana, aho buri wese yitanzemo ibihumbi 500 Frw.
Si abo gusa, hari n’abandi bantu batandukanye bagaragaje urukundo rwabo kuri Alexis Dusabe n’iyi album ye nshya. Muri bo harimo umukinnyi wa filime nyarwanda, Nyambo Jessica watanze ibihumbi 200 Frw, Mariya Yohana, umuhanzi w’inararibonye mu ndirimbo gakondo, watanze ibihumbi 250 Frw;
Umuyobozi wa Chorale de Kigali watanze ibihumbi 500 Frw, n’Ikigo Authentic Events, cyafashije Alexis Dusabe gutegura igitaramo cye, cyatanze miliyoni 1 Frw. Rev Isaie Ndayizeye Umushumba Mukuru w’Itorero ADEPR ari naryo Alexis Dusabe abarizwamo, yatanze angana na Miliyoni 1.5 Frw
Aba bose hamwe batumye Alexis Dusabe yinjiza 15,450,000 Frw mu ijoro rimwe, ibi bikaba ari ibintu bidasanzwe ku muhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.
Nyuma yo kumvisha inshuti ze iyi album, Alexis Dusabe ateganya kuyimurika ku mugaragaro mu gitaramo gikomeye azakorera muri Camp Kigali ku wa 14 Ukuboza 2025.
Album ‘Umuyoboro’ izaba ari iya kane Alexis Dusabe ashyize hanze, ikaba igizwe n’indirimbo nshya zihimbaza Imana, zifite ubutumwa bwo gukomeza ukwizera no gusaba Imana kuyobora ubuzima bw’abayizera.
Israel Mbonyi na David Bayingana
Alexis Dusabe yaririmbiye abitabiriye indirimbo ziri mu zigize album azamurika, afata n’umwanya wo kuganiriza abitabiriye ibi birori ku rugendo rwo gutunganya iyi album
Nel Ngabo, Massamba Intore, SMS na Ishimwe Clément
Mariya Yohana na Butera Knowless
Alexis Dusabe yashimiye Alex Muyoboke na Clément Ishimwe ku ruhare rwabo mu gufasha abahanzi
Alexis Dusabe akomeje imyiteguro y’igitaramo afite ku wa 14 Ukuboza 2025