Ushobora kuba waritabiriye ibitaramo byinshi by’abahanzi baramya kandi bagahimbaza Imana binyuze mu ndirimbo zabo, kandi wenda birashoboka ko wanitabiriye ibitaramo by’amakorari akomeye aririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. Biranashoboka ko nta gitaramo urajyamo. Ariko se, kubura muri iki gitaramo cya Chryso Ndasingwa bisobanuye iki? Waba uhombye iki?
Wenda wavuga uti umwihariko iki gitaramo cya Chryso Ndasingwa gifite ni uko kizabera mu nzu ya Kigali BK Arena ifatwa nk’inzu ya mbere ikomeye mu ziberamo ibikorwa by’imyidagaduro birimo n’ibitaramo by’abahanzi.
Hanyuma ukongera ukibwira uti ibi ni ibisanzwe, wenda ukavuga uti kuri Pasika nari ndiyo hari Israel Mbonyi, James na Daniella, hari amakorari nka Alarm Ministries, Jehovah Jireh Choir n’ayandi, uti kandi ntibwari ubwa mbere kuko nitabiriye ubugira kabiri Icyambu Live Concert kuri Noheri, igitaramo gikomeye cya Israel Mbonyi, ku buryo ushobora kumva ko ubuze mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa nta gihombo kirimo. Ni byo se?
Ku rundi ruhande, ushobora kuba udashishikazwa n’ibitaramo by’abahanzi baramya Imana nubwo nawe wenda uri Umukristo, ukaba nta gitaramo na kimwe wigeze witabira. Biranashoboka ko kuba uri uwo mu idini ritari irya Gikristo wumva ko kwitabira igitaramo cya Chryso Ndasingwa bitakureba. Ni ko bimeze se?
Mu by’ukuri, ni igihombo gikomeye kubura mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa waba umuzi cyangwa utamuzi, waba umukunda cyangwa utamukunda, waba uri Umukristo cyangwa utari we, aho waba utuye hose mu Gihugu, niba warumvise ko ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi 2024 ari bwo kizaba. Wakwibaza uti kubera iki?
Ese iyo utekereje ku mpamvu yatuma utaboneka ubona ari iyihe? Ese utekereza ku mafaranga ukumva ari menshi? Niba ari uko bimeze uzicuza cyane nyuma yacyo, dore ko amafaranga yo kumushyigikira atangana, kuko n’abafite ubushobozi buke batekerejweho.
Ni ukuva ku bihumbi bitanu kuzamura, kandi abantu benshi mu bamaze ukwezi kurenga bazi amakuru y’iki gitaramo bariteguye, babika amafaranga atagera kuri 200Frw ku munsi, kugira ngo bazifatanye na Chryso Ndasingwa.
Ese wavuga ko nubwo amafaranga utayabura ushobora kuzabura umwanya wo kujyayo? Niba ukora n’akazi ko ku Cyumweru biroroshye, ushobora gusaba uruhushya umukoresha wawe, ukamubwira ko utakwirengagiza ubutumire bw’abantu batandukanye barimo Adrien Misigaro, Ben na Chance, n’abandi bagiye bagutumira muri iki gitaramo.
N igitaramo kizaba ari icya mbere cya Chryso Ndasingwa. Igitangaje, ni uko kizaba mu masaha y’umugoroba, kuva Saa Kumi. Birumvikana ko kwigomwa amasaha nk’atatu y’uwo munsi bitakugora.
Nta mpamvu ikwiriye kukubuza kwitabira iki gitaramo cy’umuramyi Imana itunze inkoni, umusore muto uririmba ibyanditswe byera dore ko ari gusoza amasomo ya Thewolojiya. Birashoboka ko mu minsi iza tuzumva Chryso yanabaye Pasiteri, byamubera rwose ukurikije ubutumwa buri mu ndirimbo ze. Nabonye hari n’abangiye kumwita Bishop.
Ni igitaramo gitangaje kizayoborwa na Tracy Agasaro, Mc nimero ya mbere muri Gospel. Ni mu gihe Apostle Masasu wa Restoration Church wasizwe amavuta y’Imana, ari we uzagabura ijambo ry’Imana. Ibyamamare byinshi birimo Miss Nishimwe Naomi wabaye Miss Rwanda 2020, batindiwe n’iki gitaramo kuko bazi uburyohe bw’indirimbo za Chryso.
Niba utaragura itike yo kwinjira mu gitaramo Wahoze Album Launch, biragusaba kuyigura kare kuko abari gutegura iki gitaramo batangaje ko amatike akomeje kugurwa ku bwinshi. Biravugwa ko amatike ya VIP na VVIP asigaye ari mbarwa.
Gura itike ya 5k; 10k; 12k; 15k na 20k kugira ngo wizere neza ko uzataramana Josh Ishimwe, Papi Claver na Dorcas, Aime Uwimana, Azaph Music International, Himbaza Club na True Promises, kuko ari bo bazafasha Chryso Ndasingwa muri “Wahozeho Album Launch.”
Impamvu ni uko gutinda kugura itike kandi wifuza kuzifatanya muri iki gitaramo ari uguhomba, dore ko uzayigurira ku muryango (Gate) azahendwa, kuko amatike azaba agurishwa 10k; 15k; 17k; 20k na 25k. Amatike ari kuboneka kuri www.ticqet.rw.
Dore uko igihombo cyo kutajyayo giteye:
Chryso Ndasingwa kuri ubu yinjiye mu banyabigwi batinyutse guhangara inyubako itatse amafaranga ya BK Arena mu gitaramo cy’amateka cyo kumurika Album ye ya 1 "Wahozeho" kuri ubu itegerejwe n’ibyamamare bitabarika bikomeje kugaragaza ko bamushyigikiye.
Kuba album azamurika ari iya mbere, bivuze ko azakoresha ubuhanga bwe bwose bwo kuririmba, cyane ko ahora asenga asaba Umwuka Wera ngo azabashe kwitwara neza ku rubyniro no gushimisha abazitabira. Ibi bituma atandukana n’abahamenyereye bumva ko ari ibintu bisanzwe kubera ko babonye ko bakunzwe, ibyatuma banirara.
Chryso Ndasingwa ntazirara kandi azatanga ibyishimo bitagabanyije nk’umuntu uzaba ukeneye kumvisha abantu ko ashoboye, kandi ko afite umwuka w’Imana muri we.
Mu kiganiro na Paradise, Chryso Ndasingwa, yavuze ko kuba agiye gukorera igitaramo muri BK Arena ari inzozi ze zibaye impamo, "Ndumva nezerewe cyane kuko cyari icyifuzo maranye iminsi myinshi, none ndashima Imana ko yaduciriye inzira".
Yavuze ko Album ye ya mbere "Wahozeho" agiye kumurika igizwe n’indirimbo 18 zikubiyemo ubutumwa bw’amashimwe menshi ku Mana nk’uko umwanditsi wazo abisobanura ati: "[Album] Isobanuye ikoraniro y’abantu batabarika bazanye intego imwe yo kuramya uwahozeho kandi uzahoraho".
Ni intambwe ikomeye ateye mu muziki we kuko ateguye igitaramo kidasanzwe mu gihe gito cyane kingana n’imyaka itatu n’amezi macye amaze mu muziki dore ko yawutangiye muri Covid-19. Abaye umuramyi wa kabiri mu Rwanda ukora umuziki ku giti cye uteguriye igitaramo muri BK Arena nyuma ya Israel Mbonyi umaze kuhataramira inshuro ebyiri.
Ese kuki utajya kwihera amaso ibizahabera, ukandikana amateka na chryso Ndasingwa? Uzaba wanditse amateka yo kwitabira igitaramo kizahora gifatwa nk’icy’amateka mu buzima bwose Chryso Ndasingwa azamara ku isi. Kwibuza ayo mahirwe ni igihombo!
Ikindi, uyu musore Chryso Ndasingwa ukorera umurimo w’Imana muri New Life Bible Church Kicukiro,ntazigera yibagirwa umutima mwiza wagize wo kumushyigikira uko ushoboye, mu gihe abandi bo bashobora kuzabyibagirwa.
Yavukiye i Nyamirambo mu Mugi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu, ariko akaba atararobanuye abatumirwa muri iki gitaramo.
Ntukwiriye kubura mu gitaramo cya Chryso Ndasingwa
Apotre Masasu niwe uzabwiriza muri iki gitaramo