× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Brian & Dinah bagiye gukora igitaramo cya mbere bise "Impact Live Concert"

Category: Concerts  »  3 months ago »  Jean d’Amour Habiyakare

Brian & Dinah bagiye gukora igitaramo cya mbere bise "Impact Live Concert"

Umuryango w’abahanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wa Brian Blessed na Uwera Dinah ugiye gukora igitaramo cya mbere uhuriyeho nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka ukoze ubukwe.

Brian Blessed n’umugore we Uwera Dinah bise iki giterane “Impact Worship Live Concert, kikaba kizaba ku wa 30 Kamena 2024, aho bazaririmba zimwe mu ndirimbo zabo zakunzwe, urugero nk’indirimbo “Dutarame” Brian Blessed yakoranye na Jules Sentore na Alpha Rwirangira, n’iz’umugore we Uwera Dinah zirimo iyitwa “Nshuti,” “Says The Lord” n’izindi.

Aba bahanzi bakoraga indirimbo ku giti cyabo batarabana, ariko iki gitaramo bagiye gukora nyuma y’igihe kigera hafi ku mwaka bakoze ubukwe, dore ko basezeraniye imbere y’Imana ku rusengero rw’itorero rya Healing Center Church-Remera ku wa 7 Ukwakira 2023 nyuma y’imihango yo gusaba no gukwa yabereye Ahava River Kicukiro, bazagikora nk’itsinda.

Mu kiganiro Brian yagiranye n’itangazamakuru, yagarutse ku izina ry’iki gitaramo, arisobanura mu buryo burambuye, anavuga ibyo biteze nk’umusaruro muri iki gitaramo kigiye kubahuza ku nshuro ya mbere basezeranye.

Brian Bless yagize ati: “‘Impact’ bisobanura ingaruka. Habaho ingaruka nziza, hakabaho n’ingaruka mbi mu buzima busanzwe bitewe n’ibyo urimo ukora. Impact Worship rero ni ingaruka nziza ziva mu kuramya Imana, kugirira ibihe byiza no kugirana ubusabane n’Imana, kubohoka no gukira mu marangamutima mu gihe cyo kuramya Imana. Ibi ni byo twifuza kuzagira muri Impact Worship Live Concert.”

Kubera ubuhanga afite mu muziki, byatumye abasha kugera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yahuriye na Kirk Franklin, uyu akaba ari umuhanzi w’icyamamare bidasubirwaho mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Amerika, umuyobozi w’amakorari, utunganya amajwi (audio producer), akaba n’umuraperi.

Ku rundi ruhande, umufasha we Uwera Dinah na we yatoranijwe mu bahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana bahuriye ku rubyiniro na Don Moen (Donald James Moen) ubwo aheruka mu Rwanda.

Uyu Munyamerika w’imyaka 74 na we ni umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ufatwa nk’ukomeye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, dore ko abifatanya no kwandika indirimbo, no gutoza abandi bahanzi baririmba indirimbo z’ivugabutumwa rya gikristo.

Andi makuru ahereranye n’iki giterane, ni ukuvuga ahantu kizabera, amatariki kizaberaho, abandi bahanzi bazafatanya n’ibiciro by’amatike, Brian Blessed yatangaje ko bizagenda bitangazwa nyuma.

Brian & Dinah bagiye gukora igitaramo cyabo cya mbere

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is moderated before publication: your contribution will only appear after being validated by an administrator.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.