Mu gitondo cyo kuwa 27/10/2024 benshi bakomeje gutigiswa intugu na video y’umukinnyi wa filime, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, itumira abantu mu gitaramo "Umuryango Mwiza Live Concert" cya Family of Singers Choir ya EPR Kiyovu giteganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024 muri Camp Kigali.
Muri iki gitaramo cyatewe inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo Radiant ndetse na SKOL binyuze muri Maltona, Family of Singers iraba iri kumwe na Israel Mbonyi, True Promises na Drups band.
Mu gihe habura amasaha make ngo iki gtaramo gitangire dore ko gitangira saa munani z’amanywa, nka Paradise twanyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kureba uko abanyarwanda bategereje iki gitaramo by’umwihariko abavuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga.
Abarimo Anita Pendo, Clapton Kibonke, Bamenya, Umunyarwenya Gentil umenyerewe mu kujyana ibyamamare mu ijuru cyangwa mu muriro utazima, Jado Sinza, Patycope, Emmy Ikinege, Pamella Mudakikwa, Tman, Judy Uwera n’abandi bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye iki gitaramo aho bagaragaye basaba abakunzi babo kuzakitabira!!
Nkuko byatangajwe mu kiganiro ubuyobozi bw’iyi korali bwagiranye n’itangazamakuru, tariki ya 21/10/2024, biteganyijwe ko muri iki gitaramo Family of Singers iraba yizihiriza isabukuru y’imyaka 15. Kandi irakorera isabukuru abavutse mu kwezi kwa 10, Couple ikuze kuruta izindi irahembwa, abamaze imyaka 15 bubatse ingana n’imyaka Family of Singers Choir Imaze babikiwe ibihembo;
Umuririmbyi muto cyane ndetse n’umuntu wapfakaye akihangana akomatana n’Uwiteka ntakebakebe iburyo cyangwa ibumoso abikiwe igihembo. Utu ni tumwe mu dushya dutegerejwe mu gitaramo "Umuryango Mwiza live concert" cyateguwe na Family Of Singers Choir ibarizwa mu itorero rya EPR Paroisse ya Kiyovu.
Iki kiganiro cyitabiriwe n’abanyamakuru baturutse mu bitangazamakuru bitandukanye n’abayobozi b’iyi korali barangajwe imbere na Eugenie Mujawamariya uyoboye uyu muryango muri iki gihe n’abandi. Ni.korali yahamagariwe inshingano zo kuvuga ubutumwa bwiza mu ndirimbo no gusigasira ubusubire bw’umuryango.
Family of Singers Choir yatangiriye umurimo muri EPR Paroisse ya Kiyovu ari na ho babarizwa. Madame Eugenie Mujawamariya Umuyobozi wa Family Of Singers Choir yasobanuye ko bakora amahugurwa agamije kubaka umuryango, bagasangira ubuzima bakareba Ibituma umuryango usenyuka.
Mu gitaramo Umuryango Mwiza Live Concert, Family of Singers choir iraba iri kumwe na Israel Mbonyi wamaze gusoza imyitozo ngororamuhogo, True Promises na Drups band. Ushobora kugura itike kuri www.rgtickets.com.
Menya aho mwabona amatike ya "Umuryango Mwiza Live Concert"
Biroroshye rero! Gurira ticket hamwe muri aha hakurikira: Women Foundation, Bethesda Holy Church, Foursquare Gospel Church, Restoration Masoro, Zion Temple, The Choice Bakery & Coffee, Good News Enterprise, Omega Church, La Gardienne, EPR Kiyovu, EPR Kamuhoza;
EPR Kicukiro, EPR Karugira, EPR Kanombe, RAAH Super Market, Deluxe Super Market na La Mane Kicukiro. Ushobora kugura itike mu buryo bw’ikoranabuhanga unyuze kuri: www.rgticket.com mu gihe abadiaspora bashobora kugura tike banyuze kuri: www.radahmedia.com.
Kuri ubu itike ziragurishwa nko ku kiranguzo dore ko ushobora kugura itike ku mafaranga 5,000 Frw yonyine, ibaze unaniwe kwigomwa Pizza imwe y’i Kigali ugahomba ibyiza bizaboneshwa amaso n’abazazindukira mu ihema ry’ibonaniro rya Camp Kigali!! Ku bindi bisobanuro, mwahamagara kuri+250787500113 cyangwa se:+250783167000.
Muri Camp Kigali hagiye kubera igitaramo gikomeye